Yesaya 65:1-25

  • Urubanza Yehova yaciriye abasenga ibigirwamana (1-16)

    • Imana y’Amahirwe n’Imana Igena Ibizaba (11)

    • “Abagaragu banjye bazarya” (13)

  • Ijuru rishya n’isi nshya (17-25)

    • Kubaka amazu; gutera imizabibu (21)

    • Nta muntu uzaruhira ubusa (23)

65  “Nemeye ko abatarambaririje banshaka. Nemeye ko abantu batanshakishije bambona.+ Nabwiye abantu batigeze bambaza izina ryanjye nti: ‘ndi hano! Dore ndi hano!’+   Narambuye amaboko yanjye umunsi wose, nyaramburira abantu banze kumva,+Abantu bakora ibibi,+Bakayoborwa n’ibitekerezo byabo.+   Ni abantu bahora bansuzugura ku mugaragaro,+Bagatambira ibitambo mu busitani+ kandi bagatambira ibitambo ku bicaniro by’amatafari umwotsi wabyo ukazamuka.   Bicara mu marimbi,+Bakarara ahantu hihishe,*Barya inyama z’ingurube+Kandi mu masorori yabo haba harimo isosi y’ibintu byanduye.*+   Baravuga bati: ‘guma aho uri ntunyegere,Kuko ndi uwera kukurusha.’* Abo ni umwotsi uturuka mu mazuru yanjye,* umuriro waka umunsi wose.   Dore byanditswe imbere yanjye. Sinzakomeza guceceka,Ahubwo nzabahana,+Nzabahanira ibyo bakoze byose,*   Bitewe n’ibyaha byabo hamwe n’ibyaha bya ba sekuruza,”+ ni ko Yehova avuga. “Kubera ko batambiye ibitambo ku misozi,Umwotsi wabyo ukazamuka kandi bakantukira ku dusozi,+Nzabanza mbahanire* ibikorwa bibi bakoze byose.”   Yehova aravuga ati: “Nk’uko divayi nshya iboneka mu iseri ry’imizabibu,Maze umuntu akavuga ati: ‘ntimuryangize kuko ririmo ikintu cyiza,’* Ni ko nzabigenza kubera abagaragu banjye;Sinzabarimbura bose.+   Nzatuma Yakobo agira abamukomokahoKandi ntume Yuda abyara uzaragwa imisozi yanjye.+ Abo natoranyije bazayiragwaKandi ni ho abagaragu banjye bazatura.+ 10  Muri Sharoni+ ni ho intama zizajya zirishaKandi mu Kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya ziruhukira. Ibyo nzabikora kugira ngo bigirire akamaro abantu banjye banshaka. 11  Ariko muri mu bantu baretse Yehova,+Bibagirwa umusozi wanjye wera,+Bategurira ameza imana y’Amahirwe,Bagasuka divayi mu bikombe bakabyuzuza, bayisukira imana Igena Ibizaba. 12  Ubwo rero nzabateza inkota+Kandi mwese muzunama kugira ngo mwicwe,+Kuko nahamagaye ntimwitabe,Navuga ntimwumve.+ Mwakomeje gukora ibyo nanga,Muhitamo ibimbabaza.”+ 13  Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “Dore abagaragu banjye bazarya, ariko mwe muzicwa n’inzara.+ Abagaragu banjye bazanywa,+ ariko mwe muzicwa n’inyota. Abagaragu banjye bazishima,+ ariko mwe muzakorwa n’isoni.+ 14  Dore abagaragu banjye bazavuga cyane bishimye bitewe n’uko bazaba bameze neza ku mutima,Ariko mwe muzataka bitewe n’imibabaro yo mu mutimaKandi muzarira cyane bitewe no kwiheba. 15  Izina ryanyu muzarisigira abo natoranyije, bazajye barikoresha nk’umuvumo*Kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azabica mwese,Ariko abagaragu be azabahamagara mu rindi zina,+ 16  Kugira ngo umuntu wese ushaka kwihesha umugisha mu isiAzawuhabwe n’Imana ivuga ukuri*N’umuntu wese urahira mu isiAzarahire mu izina ry’Imana ivuga ukuri.+ Ibintu bibabaje bya kera bizibagiranaKandi amaso yanjye ntazongera kubibona.+ 17  Dore, ndarema ijuru rishya n’isi nshya;+Ibya kera ntibizongera kwibukwaKandi ntibizatekerezwa.+ 18  Ubwo rero munezerwe kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema. Kuko ndema Yerusalemu ngo ibe impamvu yo kwishimaN’abantu baho kugira ngo babe impamvu yo kunezerwa.+ 19  Nzishimira Yerusalemu kandi nezererwe abantu banjye;+Ntizongera kumvikanamo ijwi ryo kurira cyangwa iryo gutaka bitewe n’imibabaro.”+ 20  “Ntihazongera kubamo umwana ubaho iminsi mikeKandi nta musaza uzapfa atujuje iminsi ye yo kubaho. Kuko n’uzapfa afite imyaka 100, azafatwa nk’umwana mutoKandi umunyabyaha azavumwa nubwo yaba afite imyaka 100.* 21  Bazubaka amazu bayabemo+Kandi bazatera ibiti by’imizabibu barye imbuto zabyo.+ 22  Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemoKandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi,Kuko abantu banjye bazabaho iminsi myinshi nk’igiti+Kandi abo natoranyije bazishimira mu buryo bwuzuye ibyo bakora. 23  Ntibazaruhira ubusa+Kandi ntibazabyara abana bo guhura n’ibibazo,Kuko bo n’abana babo,+Bakomoka ku bahawe umugisha na Yehova.+ 24  Na mbere y’uko bantabaza nzabasubiza. Mu gihe bazaba bagitangira kuvuga nzabumva.” 25  Yehova aravuga ati: “Isega n’umwana w’intama bizarisha hamwe,Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa+Kandi inzoka izajya irya umukungugu. Nta muntu bizagirira nabi cyangwa ngo bigire icyo byangiza ku musozi wanjye wera wose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu tuzu tw’abarinzi.”
Cyangwa “bihumanye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwotsi mu mazuru yanjye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko natuma nawe uba uwera.”
Cyangwa “ahubwo nzabitura, nshyire inyiturano mu gituza cyabo.”
Cyangwa “nzabitura, nshyire inyiturano mu gituza cyabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umugisha.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “yizerwa.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amen.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kandi umuntu utazageza ku myaka 100, azafatwa nk’uwavumwe.”