Yesaya 66:1-24

  • Abasenga by’ukuri n’abasenga ibinyoma (1-6)

  • Siyoni n’abahungu be (7-17)

  • Abantu bahurira i Yerusalemu kugira ngo basenge (18-24)

66  Yehova aravuga ati: “Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, naho isi ikaba aho nkandagiza ibirenge.*+ Ubwo se mwanyubakira inzu imeze ite+Kandi se naruhukira he?”+   Yehova aravuga ati: “Ibyo byose ukuboko kwanjye ni ko kwabiremyeKandi uko ni ko byabayeho.+ Ubwo rero, uwo nzitaho ni uyu: Ni umuntu wicisha bugufi kandi wihebye, akagira ubwoba* bitewe n’ijambo ryanjye.+   Ubaga ikimasa ameze nk’uwica umuntu.+ Utamba intama ameze nk’uvuna imbwa ijosi.+ Utanga ituro ameze nk’utamba amaraso y’ingurube.+ Utanga ububani* kugira ngo bube ituro ry’urwibutso,+ ameze nk’usabira abandi umugisha akoresheje amagambo y’ubumaji.*+ Bahisemo kugendera mu nzira zaboKandi bishimira* ibintu biteye iseseme.   Ubwo rero nzahitamo uko nzabahana+Kandi ibyo batinya ni byo nzabateza. Kubera ko nahamagaye ntihagire uwitaba,Navuga ntihagire utega amatwi,+Bakomeje gukora ibyo nanga,Bahitamo gukora ibimbabaza.”+   Mwa bantu mwe muterwa ubwoba* n’ijambo rya Yehova, nimwumve uko avuga: “Abavandimwe banyu babanga bakabaha akato kubera izina ryanjye, baravuze bati: ‘Yehova nahabwe ikuzo!’+ Ariko azaboneka atume mugira ibyishimoKandi ni bo bazakorwa n’isoni.”+   Nimwumve amajwi aturutse mu mujyi w’abantu bafite akavuyo, amajwi aturutse mu rusengero. Ni ijwi rya Yehova urimo guha abanzi be igihano kibakwiriye.   Siyoni yabyaye itaragira ibise,+Ibyara umwana w’umuhungu itarajya ku gise.   Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu nk’ibyo? Ese igihugu cyavukira umunsi umwe? Cyangwa igihugu cyose cyavukira rimwe? Nyamara Siyoni yo ikimara gufatwa n’ibise yahise ibyara abahungu bayo.   Yehova arabaza ati: “Ese nafungura inda ibyara nkabuza umwana kuvuka?” “Cyangwa natuma umwana agera igihe cyo kuvuka maze ngafunga inda ibyara?” Ni ko Imana yawe ibaza. 10  Mwebwe abakunda Yerusalemu mwese,+ nimwishimane na yo.+ Nimwishimane na yo mugire ibyishimo byinshi mwebwe mwese abayiririra, 11  Kuko muzonka ibere ryayo mugahaga kandi mukabona ihumure. Muzanywa muhage kandi mwishimire ikuzo ryayo ryinshi. 12  Yehova aravuga ati: “Dore ngiye gutuma igira amahoro ameze nk’uruzi+N’ikuzo ry’ibihugu rimeze nk’umugezi wuzuye.+ Muzonka kandi babaterureBababyinishe nk’umwana uri ku bibero. 13  Nk’uko umubyeyi w’umugore ahumuriza umuhungu we,Ni ko nzakomeza kubahumuriza+Kandi muzahumurizwa kubera Yerusalemu.+ 14  Muzabireba maze mugire ibyishimo mu mutima,Amagufwa yanyu azabyibuha nk’ubwatsi bugitangira kumera. Ukuboko* kwa Yehova kuzamenyeshwa abagaragu be,Ariko abanzi be bo azabamagana.”+ 15  “Kuko Yehova azaza ameze nk’umuriro+N’amagare ye ameze nk’umuyaga mwinshi,+Kugira ngo abiture afite uburakari bwinshi,Abacyahe akoresheje ibirimi by’umuriro.+ 16  Kuko Yehova azakoresha umuriro kugira ngo akore ibihuje n’urubanza yaciriye abantu bose. Koko rero, azaba yitwaje inkota yeKandi abishwe na Yehova bazaba benshi. 17  “Abiyeza bakisukura kugira ngo bajye mu busitani*+ bakurikiye ikigirwamana kiri mu busitani hagati, bakarya inyama z’ingurube+ n’ibiteye iseseme ndetse n’imbeba,+ bose bazarimbukira rimwe,” ni ko Yehova avuga. 18  “Kubera ko nzi ibikorwa byabo n’ibitekerezo byabo, ndaje mpurize hamwe abantu bo mu bihugu byose n’indimi zose; kandi bazaza babone ikuzo ryanjye.” 19  “Nzashyira ikimenyetso hagati yabo, nohereze mu bindi bihugu bamwe mu barokotse, ni ukuvuga i Tarushishi,+ i Puli n’i Ludi,+ haba abantu bakora imiheto, i Tubali n’i Yavani,+ no mu birwa bya kure cyane bitigeze byumva ibyanjye cyangwa ngo bibone ikuzo ryanjye. Nzatangaza ikuzo ryanjye mu bindi bihugu.+ 20  Bazazana abavandimwe banyu bose babavanye mu bihugu byose,+ babahe Yehova ngo babe impano. Bazabazana ku mafarashi, mu magare akururwa n’amafarashi, mu magare atwikiriye, ku nyumbu* no ku ngamiya zihuta cyane, babageze ku musozi wanjye wera, ari wo Yerusalemu,” ni ko Yehova avuga. “Bizaba bimeze nk’igihe Abisirayeli bazana ituro mu nzu ya Yehova barizanye mu gikoresho kitanduye.”* 21  Yehova aravuga ati: “Nanone nzafata bamwe muri bo babe abatambyi, abandi babe Abalewi.” 22  Nanone Yehova aravuga ati: “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya+ ndema bizahora imbere yanjye, ni ko ababakomokaho n’izina ryanyu bizahoraho.”+ 23  Yehova aravuga ati: “Igihe cyose ukwezi kwagaragaye no kuri buri sabato,Abantu bose bazaza buname imbere yanjye.*+ 24  Bazasohoka babone intumbi z’abanyigometseho,Kuko inyo zibariho zitazapfaN’umuriro wabo utazazima,+Kandi bazabera abantu bose ikintu giteye iseseme.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “intebe y’ibirenge byanjye.”
Cyangwa “agahangayika.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Usingiza ikigirwamana.”
Cyangwa “ubugingo bwabo bwishimira.”
Ni ukuvuga ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
Cyangwa “muhangayikishwa.”
Cyangwa “imbaraga.”
Ni ukuvuga, ubusitani bwihariye bwakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana.
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Cyangwa “kidahumanye.”
Cyangwa “bansenge.”