Yesaya 8:1-22

  • Igitero cy’Abashuri gitangazwa (1-8)

    • Maheri-shalali-hashi-bazi (1-4)

  • Ntimutinye, “Imana iri kumwe natwe” (9-17)

  • Yesaya n’abana be babera abandi ikimenyetso (18)

  • Mwite ku mategeko, aho kwita ku badayimoni (19-22)

8  Yehova yarambwiye ati: “Fata urubaho runini+ wandikisheho ikaramu isanzwe,* uti: ‘Maheri-shalali-hashi-bazi.’*  Nanone, ndifuza ko iyo nyandiko yemezwa* n’abahamya babiri bizerwa, ari bo Uriya+ w’umutambyi na Zekariya umuhungu wa Yeberekiya.”  Hanyuma ndyamana* n’umuhanuzikazi,* aratwita maze abyara umwana w’umuhungu.+ Nuko Yehova arambwira ati: “Umwite Maheri-shalali-hashi-bazi,  kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+  Yehova arongera arambwira ati:   “Kubera ko aba bantu banze amazi y’i Shilowa*+ agenda atuje,Ahubwo bakishimira Resini n’umuhungu wa Remaliya,+   Ni yo mpamvu Yehova na we agiye kubateza amazi menshiKandi afite imbaraga nk’iza rwa Ruzi,*Umwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose. Azasendera arenge aho anyura hose,Arenge n’inkombe ze zose,   Atembe agere mu Buyuda. Azamera nk’umwuzure arengere u Buyuda, akomeze agende; azaba yuzuye ageze mu ijosi.+ Azarambura amababa ye atwikire igihugu cyawe cyose,Yewe Emanweli we!”*+   Mwa bantu bo mu mahanga mwe, ngaho nimubagirire nabi ariko muzamenagurwa. Mwebwe abava mu duce twa kure tw’isi, nimutege amatwi! Mwitegure intambara,* ariko muzamenagurwa!+ Mwitegure intambara, ariko muzamenagurwa! 10  Nimucure imigambi ariko nta cyo izageraho! Muvuge ibyo mushaka ariko ntibizaba,Kuko Imana iri kumwe natwe!*+ 11  Dore ibyo Yehova yambwiye akoresheje ukuboko kwe gukomeye, kugira ngo amburire ndeke gukora nk’ibyo aba bantu bakora: 12  “Ibyo aba bantu bita ubugambanyi, ntimukabyite ubugambanyi,Ntimugatinye ibyo batinya,Ntibikabahahamure. 13  Yehova nyiri ingabo ni we mugomba kubona ko ari uwera,+Ni we mugomba gutinyaKandi ni we ugomba gutuma mwumva mugize ubwoba.”+ 14  Imiryango ibiri ya IsirayeliAzayibera nk’urusengero,Ariko nanone abe nk’ibuye basitaraho+N’urutare rubagusha,Abere abaturage ba YerusalemuUrushundura n’umutego. 15  Benshi muri bo bazasitara bagwe kandi bamenagurike;Bazagwa mu mutego maze bafatwe. 16  Zinga inyandiko yemejwe,*Fatanya amategeko* hagati y’abigishwa banjye. 17  Nzakomeza gutegereza* Yehova,+ we uhisha abo mu muryango wa Yakobo+ mu maso he kandi nzamwiringira. 18  Dore njye n’abana Yehova yampaye+ turi ibimenyetso+ n’ibitangaza muri Isirayeli, bituruka kuri Yehova nyiri ingabo utuye ku Musozi wa Siyoni. 19  Nibababwira bati: “Mugende mubaze abashitsi* cyangwa abapfumu banwigira kandi bakongorera,” ese muzabikora? Ese abantu ntibakwiriye kubaza Imana yabo? Ese iby’abazima byabazwa abapfuye?+ 20  Ahubwo bagombye kubaza amategeko n’inyandiko yemejwe. Iyo batavuze ibihuje n’iryo jambo nta mucyo babona.*+ 21  Buri wese azanyura mu gihugu ababaye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azareba hejuru, avume* umwami we n’Imana ye. 22  Hanyuma, azareba ku isi, ahabone gusa amakuba n’umwijima, umwijima mwinshi cyane n’ibihe bigoye, umwijima w’icuraburindi nta mucyo na muke uhari!

Ibisobanuro ahagana hasi

Iri zina rigaragaza ko abantu bari kwihutira gusahura ibihugu by’abanzi babo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikaramu y’umuntu usanzwe.”
Cyangwa “ihamywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “negera.”
Ni ukuvuga, umugore wa Yesaya.
Ni umuyoboro w’amazi.
Ni ukuvuga, Ufurate.
Cyangwa “nimukenyere.”
Imana iri kumwe natwe mu Giheburayo ni “ʽimmanou ’El” (Emanweli). Reba Yes 7:14; Yes 8:8.
Cyangwa “icyemezo.”
Cyangwa “amabwiriza.”
Cyangwa “gutegerezanya amatsiko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuseke ntubatambikira.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”