Yesaya 9:1-21

  • Umucyo mwinshi ku gihugu cya Galilaya (1-7)

    • “Umwami w’Amahoro” avuka (6, 7)

  • Imana irwanya Abisirayeli (8-21)

9  Icyakora uwo mwijima ntuzaba nk’uwo mu gihe igihugu cyari mu kababaro, nko mu gihe cya mbere ubwo basuzuguraga igihugu cya Zabuloni n’igihugu cya Nafutali.+ Ariko mu gihe cya nyuma, azatuma icyo gihugu, ari cyo nzira inyura ku nyanja, mu karere ka Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga, gihabwa icyubahiro.   Abantu bagenderaga mu mwijimaBabonye umucyo mwinshi,Naho abari batuye mu gihugu cy’umwijima mwinshi cyane,Babonye umucyo.+   Watumye abaturage baba benshi,Bagira ibyishimo byinshi. Bishimiye imbere yawe,Bagira ibyishimo nk’ibyo mu gihe cyo gusarura,Nk’abishimira kugabana ibyo basahuye.   Wavunaguye umugogo* w’imitwaro babahekeshaga,Inkoni babakubitaga mu bitugu, inkoni y’ababakoreshaga imirimo y’agahato,Nko ku munsi w’Abamidiyani.+   Urukweto rwose rukandagira ubutaka bugatigitaN’umwitero wose winitswe mu maraso,Bizatwikwa n’umuriro.   Dore umwana yatuvukiye,+Twahawe umwana w’umuhunguKandi ubutegetsi* buzaba ku bitugu bye.+ Azitwa Umujyanama Uhebuje,+ Imana Ikomeye,+ Data Uhoraho, Umwami w’Amahoro.   Ubutegetsi bwe buzakwira hoseKandi amahoro ntazagira iherezo+Ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe,Kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikireAkoresheje ubutabera+ no gukiranuka,+Uhereye ubu ukageza iteka ryose. Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.   Yehova yohereje ubutumwa bwo gucira urubanza YakoboKandi bwageze kuri Isirayeli.+   Abantu bose bazabumenya,Yaba umuryango wa Efurayimu n’abatuye i Samariya,Bavugana ubwibone n’agasuzuguro ko mu mitima yabo bati: 10  “Amatafari yaraguye,Ariko tuzubakisha amabuye aconze.+ Ibiti byo mu bwoko bw’imitini byaratemwe,Ariko tuzabisimbuza amasederi.” 11  Yehova azashyira hejuru abanzi ba Resini bamurwanyeKandi azamuteza abamurwanya. 12  Siriya izaturuka iburasirazuba* n’Abafilisitiya baturuke iburengerazuba,+Kandi bazasamira Isirayeli bayimire.+ Kwigomeka kwayo ni ko gutuma atareka kuyirakarira,Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo ayikubite.+ 13  Kuko abantu batagarukiye ubakubita;Ntibashatse Yehova nyiri ingabo.+ 14  Yehova azaca IsirayeliUmutwe n’umurizo, ibyatsi bikiri kumera n’ibimaze gukura* abicire umunsi umwe.+ 15  Umuyobozi n’uwubahwa cyane ni bo mutwe,Naho umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we murizo.+ 16  Abayobora aba bantu barabayobyaKandi abo bayobora ntibasobanukiwe. 17  Ni yo mpamvu Yehova atazishimira abasore baboKandi ntazababarira imfubyi* zabo n’abapfakazi babo,Kuko bose ari abahakanyi kandi bakora ibibi,+Akanwa kabo kakaba kavuga ibintu bidafite akamaro. Ibyo byose ni byo bituma atareka gukomeza kubarakarira,Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+ 18  Kuko ubugome bwabaye nk’umuriro ugurumana,Bugatwika ibihuru by’amahwa n’ibyatsi bibi. Buzakongeza ibihuru byo mu ishyambaKandi bizazamuka hejuru mu bicu byuzuye umwotsi. 19  Umujinya wa Yehova nyiri ingaboWatwitse igihuguKandi abaturage bo mu gihugu bazashya. Nta wuzagira umuntu n’umwe akiza, niyo yaba umuvandimwe we. 20  Umuntu azatema ikiri iburyo bweNyamara akomeze gusonza;Undi azarya ikiri ibumoso bweNyamara ntazahaga. Buri wese azarya inyama zo ku kuboko kwe. 21  Manase azarya EfurayimuNa Efurayimu arye Manase. Bombi bazarwanya Yuda.+ Ibyo byose ni byo bituma atareka gukomeza kubarakarira,Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo abakubite.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubutware.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyuma.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ishami ry’umukindo n’urubingo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana batagira papa.”