Yobu 11:1-20
11 Nuko Zofari+ w’Umunamati arasubiza ati:
2 “Ese umuntu yavuga ayo magambo yose ntihagire umusubiza,Cyangwa se kuvuga amagambo menshi ni byo bigaragaza ko umuntu afite ukuri?
3 Ese amagambo yawe atagize icyo avuze yacecekesha abantu?
Cyangwa se wavuga amagambo y’agasuzuguro+ ntihagire ugukosora?
4 Dore uravuga uti: ‘inyigisho zanjye zirakiranuka,+Kandi rwose Imana ibona ko ntanduye.’+
5 Ariko icyampa gusa Imana ikavuga,Ikabumbura akanwa kayo ikagira icyo ikubwira!+
6 Yaguhishurira amabanga yatuma uba umunyabwenge,Kuko ibintu by’ubwenge ari byinshi,Kandi byatuma umenya ko Imana yahisemo kwirengagiza amwe mu makosa yawe.
7 Ese ushobora kumenya ubwenge buhambaye bw’Imana?
Cyangwa se ukamenya buri kintu cyose ku byerekeye Ishoborabyose?
8 Ko ubwenge bw’Imana busumba cyane ijuru, uzabigenza ute?
Ko buri kure cyane kurusha Imva,* uzabumenya ute?
9 Ni burebure cyane kurusha isi,Kandi ni bugari kurusha inyanja.
10 Ese Imana igize uwo ifata ikamufunga,Maze ikamushyikiriza urukiko, ni nde wayirwanya?
11 Yo ubwayo izi neza abantu b’indyarya.
Ubwo se iyo ibonye ibibi ntibimenya?
12 Niba byashoboka ko indogobe yo mu gasozi yavuka ari umuntu,Ubwo umuntu utagira ubwenge na we yasobanukirwa!
13 Iyaba gusa wagiraga imitekerereze ikwiriye,Kandi ugasenga Imana,
14 Nanone wasanga hari ibintu bibi ukora ukabireka,Kandi ntihagire ibintu bibi bikorerwa iwawe.
15 Ni bwo utakorwa n’isoni,Kandi wahagarara wemye, nta bwoba ufite,
16 Ukibagirwa ibyago byose wahuye na byo.
Uzabyibagirwa nk’uko amazi atemba akagenda.
17 Ubuzima bwawe buzaba bwiza, burabagirane kurusha izuba ryo ku manywa,Ndetse n’umwijima ukubere nk’umucyo wa mu gitondo.
18 Uzumva wifitiye icyizere kuko hariho ibyiringiro.
Uzajya ugenzura ahantu hose ubone ibintu ari byiza kandi uzaryama ufite umutekano.
19 Uziryamira mu mahoro nta wugutera ubwoba.
Kandi abantu benshi bazajya baza kukureba bashaka ko ubabwira ko ubemera.
20 Ariko amaso y’ababi azahuma.
Bazashaka aho bahungira bahabure,Kandi nta kindi kintu bategereje uretse urupfu.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”