Yobu 17:1-16

  • Yobu akomeza gusubiza (1-16)

    • “Nkikijwe n’abantu basekana” (2)

    • “Yangize iciro ry’imigani” (6)

    • ‘Imva ni yo izaba inzu yanjye’ (13)

17  “Dore nta mbaraga ngifite kandi ndi hafi gupfa.Imva irantegereje.   Nkikijwe n’abantu basekana,Kandi mpora mbona imyifatire yabo yo kwigomeka.   Ndakwinginze Mana, nyemerera ko uzanshyigikira. Nutabikora se ni nde wundi uzabikora?   Watumye abo bakobanyi batagira ubushishozi.Ni cyo gituma utabahesha icyubahiro.   Bishimira gusangira n’inshuti zabo,Nyamara abana babo bari kwicwa n’inzara.   Imana yangize iciro ry’imigani,Ku buryo nabaye uwo abantu bacira mu maso.   Amaso yanjye ntareba neza bitewe n’agahinda,Kandi umubiri wanjye usigaye ari amagufwa gusa.   Abakiranutsi barandeba bagatangara,Kandi inyangamugayo zirakazwa n’ibikorwa by’abantu batubaha Imana.   Umukiranutsi azakomeza gukora ibyo gukiranuka,Kandi umuntu w’inyangamugayo arahatana kugira ngo akore ibikwiriye. 10  Ngaho mwese nimuze mukomeze mungishe impaka,Kuko mbona nta munyabwenge n’umwe ubarimo. 11  Dore ubu ndi hafi gupfa.Ibyo nateganyaga gukora ni byo nifuza byose byabaye imfabusa. 12  Inshuti zanjye zikomeza kuvuga ibinyoma aho kuvuga ukuri.Zikomeza kuvuga ziti: ‘Umucyo ugomba kuba uri hafi kubera ko hari umwijima.’ 13  Ninkomeza gutegereza, Imva* ni yo izaba inzu yanjye.Uburiri bwanjye buzaba mu mwijima. 14  Nzahamagara urwobo* ndubwire nti: ‘Uri papa!’ N’urunyo ndubwire nti: ‘Uri mama, ukaba na mushiki wanjye!’ 15  None se ibyiringiro byanjye biri he? Ni nde wambwira ko nzageraho nkabaho nishimye? 16  Ibyo byiringiro nzamanukana na byo mu Mva,Maze njyane na byo mu mukungugu.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, imva rusange y’abantu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “imva”