Yobu 20:1-29

  • Ijambo rya kabiri rya Zofari (1-29)

    • Avuga ko Yobu yamututse (2, 3)

    • Avuga ko Yobu ari umuntu mubi (5)

    • Avuga ko Yobu yishimira ibibi (12, 13)

20  Nuko Zofari+ w’Umunamati arasubiza ati:   “Ibitekerezo bimpagarika umutima biri gutuma nshaka kugusubiza,Kuko muri njye numva nabuze amahoro.   Numvise uvuga amagambo yo kuntuka,Kandi nkurikije uko mbyumva, ndumva nagira icyo ngusubiza.   Urabizi neza ko kuva kera,Uhereye igihe umuntu* yashyiriwe ku isi,+   Ibyishimo by’umuntu mubi bitamara kabiri,Kandi ko ibyishimo by’umuntu utubaha Imana* ari iby’akanya gato.+   Nubwo icyubahiro cye cyazamuka kikagera mu ijuru,N’umutwe we ugakora ku bicu,   Azarimbuka iteka ryose nk’umwanda we.* Abamubonaga bazavuga bati: ‘ari he?’   Bazahita bamwibagirwa nk’uko umuntu yibagirwa inzozi yarose kandi ntibazongera kumubona. Azibagirana nk’inzozi za nijoro.   Uwamubonaga ntazongera kumubona,Kandi ntazongera kuboneka mu gace yari atuyemo.+ 10  Abana be bazajya binginga umukene kugira ngo abafashe,Kandi azasubiza ibintu by’abandi yari yaratwaye.+ 11  Yari afite imbaraga z’abasore,Ariko azapfana na zo. 12  Gukora ibibi bimumerera nk’ikintu kiryohereye. Agihisha munsi y’ururimi rwe, 13  Akakigumisha mu kanwa,Kugira ngo akomeze kumva uburyohe bwacyo. 14  Ariko iyo kimaze kugera mu nda ye,Icyari kiryohereye kirasharira, kikamumerera nk’ubumara bw’inzoka. 15  Imitungo yariye azayiruka. Imana izatuma inda ye isigaramo ubusa. 16  Azanyunyuza ubumara bw’inzoka y’inkazi,Yicwe n’inzoka y’impiri. 17  Ntazigera yishimira amata n’ubuki byinshi cyane,Bitemba nk’imigezi. 18  Azasubiza ibintu yatwaye abitange atarabikoresha. Ntazishimira ubutunzi yavanye mu bucuruzi bwe.+ 19  Yakandamije abandi, atererana aboroheje,Kandi atwara inzu atubatse. 20  Ariko ntazagira amahoro. Ubutunzi bwe ntibuzamufasha kurokoka. 21  Iyo atwara iby’abandi nta na kimwe asiga. Ni yo mpamvu ubutunzi bwe butazamara kabiri. 22  Ubutunzi bwe nibumara kuba bwinshi, azajya ahorana imihangayiko,Kandi ibibi byose bizamugeraho. 23  Iyo umuntu mubi amaze guhaga,Imana iramurakarira,Maze ibintu bibi bikamugeraho byisukiranya nk’imvura. 24  Iyo ahunze intwaro z’ibyuma,Umwambi uturutse mu muheto w’umuringa uramuhinguranya. 25  Mu gihe agerageza kwikuramo uwo mwambi wo mu mugongo,Ubugi bwawo buhita bumuhinguranya agasabo k’indurwe,*Maze ubwoba bwinshi bukamwica.+ 26  Ubutunzi bwe buzazimirira mu mwijima mwinshi cyane. Umuriro utarigeze uhungizwa n’umuntu uzamutwika,Kandi umuntu wo mu rugo rwe uzarokoka azahura n’ibyago. 27  Ijuru rizagaragaza icyaha cye,Kandi isi na yo izamurwanya. 28  Umwuzure uzatembana inzu ye,Kandi Imana nirakara izamuteza imvura ikaze cyane. 29  Ibyo ni byo Imana yageneye umuntu mubi,Kandi ni wo murage Imana yamuhaye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Adamu.”
Cyangwa “umuhakanyi.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”
Cyangwa “nk’amabyi ye.”
Ni agace k’umubiri kaba mu nyama y’umwijima kabamo ibintu bisharira cyane.