Yobu 23:1-17

  • Yobu asubiza (1-17)

    • Avuga ko ashaka gushyikiriza Imana ikirego cye (1-7)

    • Avuga ko yashakishije Imana akayibura (8, 9)

    • ‘Nakoze uko nshoboye ngo nyumvire muri byose nta guca ku ruhande’ (11)

23  Yobu arasubiza ati:   “Kugeza n’ubu nzakomeza kuburana kandi sinzisubiraho.Imibabaro yanjye yamazemo imbaraga.   Iyaba gusa nari nzi aho nabona Imana! Nagenda nkagera aho iba.   Nayishyikiriza ikirego cyanjye,Kandi ngategura ibyo ndi buvuge niregura.   Natega amatwi ko insubiza,Nkazirikana ibyo imbwira.   Ese yandwanya ikoresheje imbaraga zayo nyinshi? Oya rwose! Ahubwo yanyumva.   Imbere yayo ni ho umukiranutsi yikiranurira na yo.Nanjye nzava imbere y’umucamanza wanjye maze gutsinda burundu.   Ariko njya iburasirazuba ngasanga nta yiriyo.Nagaruka na bwo sinyibone.   Njya ibumoso aho ikorera sinyibone,Hanyuma igahindukira ikajya iburyo, ariko na bwo sinyibone. 10  Icyakora izi neza inzira nyuramo. Nimara kungerageza, nzasohoka meze nka zahabu itunganyijwe. 11  Nakoze uko nshoboye ngo nyigane,Kandi nayumviye muri byose nta guca ku ruhande. 12  Amategeko yose yantegetse narayakurikije, Ibyo yavuze mbishyira ku mutima, ndetse ndenza ibyo yari inyitezeho. 13  Ese iyo yiyemeje kugira icyo ikora, ni nde wayibuza? Icyo ishatse gukora cyose iragikora. 14  Izakora ibyo yiyemeje kunkorera byose,Kandi hari ibintu byinshi iteganya gukora ngo indwanye. 15  Ni yo mpamvu mpangayikishijwe n’ibyo izankorera.Iyo mbitekerejeho ubwoba buranyica. 16  Imana yatumye mpagarika umutima,Kandi Ishoborabyose yanteye ubwoba. 17  Ariko n’umwijima ubwawo ntiwigeze unshecekesha,Nubwo watwikiriye mu maso hanjye.

Ibisobanuro ahagana hasi