Yobu 28:1-28

  • Yobu agaragaza ko ubwenge bufite agaciro kenshi kuruta ubutunzi (1-28)

    • Uko abantu bashakisha amabuye y’agaciro bashyizeho umwete (1-11)

    • Ubwenge burusha agaciro amasaro (18)

    • Gutinya Yehova ni bwo bwenge (28)

28  “Hari ahantu bashakira ifeza,Kandi na zahabu igira aho itunganyirizwa.   Ubutare* babukura mu butaka,N’umuringa ukava mu mabuye yashongeshejwe.   Umuntu acana urumuri mu mwijima,Akajya ahantu hijimye cyane,Agiye gushaka amabuye y’agaciro.   Amanuka mu rwobo rurerure kure y’aho abantu batuye,Akajya ahantu hibagiranye, aho abantu batanyura.Hari n’abajyayo bari ku migozi, bikoza hirya no hino.   Ku isi hera ibyokurya,Ariko mu nda hayo haba hibirindura nk’ahabirindurwa n’umuriro.*   Aho ni ho haba hari amabuye y’agaciro yitwa safiro,Kandi haba harimo itaka ririmo zahabu.   Iyo nzira nta gisiga cyigeze kiyimenya,Kandi n’icyaruzi cyirabura nticyigeze kiyibona.   Iyo nzira inyamaswa z’inkazi ntizigeze ziyicamo,N’intare ikiri nto ntiyigeze iyinyuramo.   Umuntu amenagura urutare,Akarimbagura imisozi akayigeza aho itereye. 10  Acukura imigende y’amazi mu rutare,Kandi abona amabuye y’agaciro atandukanye. 11  Aho imigezi ituruka arahafunga,Ibihishwe akabishyira ahabona. 12  Ariko se ubwenge bwo bwaboneka he,Kandi se ubuhanga buturuka he? 13  Nta muntu ujya umenya agaciro kabwo,Kandi nta ho wabubona ku isi. 14  Ntiburi mu mazi yo hasi mu butaka. Ntiwabubona no mu nyanja. 15  Ntiwatanga zahabu ngo babuguhe,Kandi ntiwapima ifeza ngo ubone iyabugura. 16  Ntiwabugurana zahabu yo muri Ofiri,Cyangwa amabuye y’agaciro kenshi ya Onigisi na safiro. 17  Ntiwabugereranya na zahabu cyangwa ikirahure,Cyangwa ngo ubugurane igikoresho gicuzwe muri zahabu itavangiye. 18  Nta nubwo wabugereranya n’amabuye y’agaciro yo mu nyanja,* n’amasarabwayi,Kuko ubwenge burusha agaciro amasaro yuzuye umufuka. 19  Ntiwabugereranya n’amabuye y’agaciro ya topazi y’i Kushi,Ndetse na zahabu itavangiye ntiyabugura. 20  Ariko se koko, ubwenge wabubona he?Kandi se ubuhanga buturuka he? 21  Bwahishwe ibifite ubuzima byose,Buhishwa ibiguruka byo mu kirere. 22  Imva n’urupfu byaravuze biti:‘Twumvise bavuga ibyabwo.’ 23  Imana ni yo isobanukiwe uko wabubona,Kandi ni yo yonyine izi aho buba, 24  Kuko ireba ikageza ku mpera z’isi,Kandi ikaba ibona ikintu cyose kiri munsi y’ijuru. 25  Igihe yahaga umuyaga imbaraga,Kandi igapima amazi, 26  Igihe yashyiragaho amategeko agenga imvura,Igashyiraho n’inzira y’inkuba, 27  Ni bwo yashyize ahagaragara ubwenge maze itangira kuvuga ibyabwo.Yabushyizeho kandi irabusuzuma. 28  Nuko irangije ibwira umuntu iti: ‘Gutinya Yehova ni bwo bwenge,Kandi guhindukira ukava mu bibi ni bwo buhanga.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ubwoko bw’ibuye bashongesha bagakoramo ibikoresho by’ibyuma.
Uko bigaragara, ibi byerekeza ku mirimo ikorwa iyo bari gucukura amabuye y’agaciro.
Cyangwa “marijani.”