Yobu 29:1-25

  • Yobu yibuka uko yari yishimye atarageragezwa (1-25)

    • Baramwubahaga iyo yabaga ari mu marembo y’umujyi (7-10)

    • Ukuntu yarangwaga n’ubutabera (11-17)

    • Buri wese yategaga amatwi inama yatangaga (21-23)

29  Yobu akomeza avuga ati:   “Iyaba gusa nari meze nk’uko nari meze mu bihe byashize,Igihe Imana yari ikindinda!   Icyo gihe ni nkaho itara ryayo ryamurikiraga+Ndi kugenda mu mwijima.   Icyampa nkamera nk’uko nari meze igihe nari nkiri muto kandi mfite imbaraga,Igihe Imana yari incuti yanjye, kandi iha umugisha urugo rwanjye.+   Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,Kandi nari ngifite abana banjye.   Icyo gihe amata yahoraga iwanjye,Amavuta ari menshi, ameze nk’imigezi itemba iva mu rutare.+   Najyaga ku irembo ryo hafi y’umujyi,+Nkicara aho abantu bahurira ari benshi,+   Abasore bambona, bakampa inzira banyubashye,*Ndetse n’abageze mu zabukuru bagahaguruka, bagakomeza guhagarara.+   Abatware na bo barifataga mu magambo,Bagaceceka.* 10  Abanyacyubahiro baracecekaga. Ntibashoboraga kugira icyo bavuga. 11  Abanyumvaga bose bamvugaga neza,N’abambonaga bose bakantangira ubuhamya. 12  Kuko nafashaga umukene wabaga atabaza,+Ngafasha imfubyi n’undi wese utagira kirengera.+ 13  Nafashaga ababaga benda gupfa bakanshimira,+Kandi nafashaga abapfakazi bakanezerwa.+ 14  Buri gihe nakoraga ibyo gukiranuka nk’uko umuntu ahora yambaye imyenda,Kandi ngahora mparanira ubutabera nk’uko umuntu ahora yambaye ikanzu n’igitambaro kizingirwa ku mutwe. 15  Nayoboraga abafite ubumuga bwo kutabona,N’abamugaye nkabafasha kugenda. 16  Ni nkaho nari umubyeyi w’abakene,+Kandi n’abantu tutaziranye narabafashaga kugira ngo urubanza rwabo rucibwe neza.+ 17  Nahanganaga n’abagizi ba nabi,+Nkababuza gukora ibibi kandi ngakiza abo babaga bashaka kugirira nabi. 18  Nakundaga kuvuga nti: ‘nzapfira mu rugo rwanjye,+Kandi nzabaho iminsi myinshi ingana n’umusenyi wo ku nyanja. 19  Nzamera nk’igiti cyashoye imizi mu mazi,Amashami yacyo agahora ariho ikime. 20  Abantu bazakomeza kunyubaha,Kandi imbaraga zanjye ntizizashira.’ 21  Abantu bantegaga amatwi, bagategereza icyo ndi buvuge,Bagaceceka kugira ngo bumve inama mbagira.+ 22  Iyo namaraga kuvuga nta cyo barenzagaho,Kandi amagambo yanjye yabakoraga ku mutima. 23  Bantegerezaga nk’abategereza imvura,Bakifuza kumva amagambo yanjye nk’uko umuntu yifuza imvura yo mu itumba.*+ 24  Narabasekeraga bikabarenga,Kandi babona mfite akanyamuneza mu maso bikabagarurira icyizere. 25  Narabayoboraga nkaho ndi umutware wabo. Nari meze nk’umwami ukikijwe n’ingabo ze,+Kandi nari meze nk’umuntu uhumuriza abapfushije.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bakihisha.”
Cyangwa “bakipfuka umunwa.”
Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.