Yobu 35:1-16
35 Elihu akomeza gusubiza ati:
2 “Ese uracyemeza udashidikanya ko uri mu kuri,Ku buryo wavuga uti: ‘gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana?’+
3 Dore uravuga uti: ‘bimaze iki?*
Ubu se kuba naririnze icyaha hari icyo byamariye?’+
4 Reka ngusubize,Wowe na bagenzi bawe+ muri kumwe.
5 Ubura amaso urebe mu kirere,Maze witegereze ibicu,+ urebe ukuntu biri hejuru cyane.
6 None se, uramutse ukoze icyaha waba uyitwaye iki?+
Ese uramutse ukoze ibyaha byinshi hari icyo yatakaza?+
7 Niba se uri umukiranutsi hari icyo uyiha,Cyangwa se hari icyo wakora ngo uyifashe?+
8 Ibikorwa byawe bibi bigira ingaruka ku muntu nkawe,Kandi iyo ubaye umukiranutsi bigira icyo bimarira abandi bantu.
9 Iyo abantu bakandamijwe cyane, baratabaza.
Baba batabaza kugira ngo umuntu ubarusha imbaraga adakomeza kubakandamiza.+
10 Nyamara nta n’umwe uvuga ati: ‘Imana, yo Muremyi wanjye Mukuru iri he,+Yo ituma abantu baririmba indirimbo zo kuyisingiza nijoro?’+
11 Ni yo itwigisha+ maze tukaba abanyabwenge kurusha inyamaswa zo mu isi,+Igatuma tugira ubwenge kurusha inyoni zo mu kirere.
12 Abantu bakomeza gutabaza ariko Imana ntibasubiza,+Kuko bakora ibikorwa bibi kandi bakaba ari abibone.+
13 Ni ukuri Imana ntiyumva abantu batabaza kandi nta cyo babaye,+Kandi Ishoborabyose ntiyita ku byo bavuga.
14 None se wowe ubwo yakumva ite kandi uvuga ko utayibona?+
Urubanza rwawe ruri imbere yayo. Ubwo rero tegereza urebe uko izaruca.+
15 Kubera ko itarakaye ngo iguhane,Nta nubwo yitaye ku magambo wavuze utayatekerejeho.+
16 Ibyo Yobu avuga ni imfabusa.
Avuga amagambo menshi atarimo ubwenge.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Bimariye iki Imana?”