Yobu 39:1-30

  • Uko inyamaswa zaremwe birenze ubwenge bw’abantu (1-30)

    • Ihene zo mu misozi n’impala (1-4)

    • Indogobe yo mu gasozi (5-8)

    • Ikimasa cy’ishyamba (9-12)

    • Otirishe (13-18)

    • Ifarashi (19-25)

    • Agaca na kagoma (26-30)

39  “Ese uzi igihe ihene zo mu misozi zibyarira? Wigeze se ubona impala ziri kubyara?   Ese washobora kumenya amezi zimara zihaka, Cyangwa se uzi igihe zibyarira?   Zica bugufi zikabyara abana bazo,Maze ibise byazo bikarangira.   Abana bazo bagira imbaraga bagakurira mu gasozi.Baragenda ntibagaruke aho za nyina ziri.   Ni nde warekuye indogobe mu gasozi ikagenda?Kandi se ni nde wahambuye imigozi iyiziritse?   Natumye zitura mu kibaya cyo mu butayu,Kandi nzishyira mu gihugu kibamo umunyu.   Indogobe igendera kure urusaku rwo mu mujyi,Kandi ntiyumvira ababa bashaka kuyikoresha imirimo.   Izerera imisozi ishaka ubwatsi,Ikagenda ishaka aho ikimera kibisi cyose kiri.   Ese ikimasa cy’ishyamba cyakwemera kugukorera? Cyangwa se cyarara aho amatungo yawe arira? 10  Ese ikimasa cy’ishyamba wacyambika imigozi ngo gihinge?Cyangwa se cyagukurikira kikagenda gihinga mu kibaya? 11  Ese wacyiringira kubera imbaraga zacyo nyinshi,Maze ukakireka kigakora imirimo yawe? 12  Ese wakwiringira ko kiri buzane ibyo wasaruye,Kikabishyira ku mbuga uhuriraho imyaka? 13  Otirishe* ikubita amababa yayo yishimye.Ariko se amababa yayo, ameze nk’ay’igishondabagabo?* 14  Otirishe isiga amagi yayo ku butaka,Ikayatwikiriza umukungugu kugira ngo ashyuhe, 15  Ikibagirwa ko hari ushobora kuyakandagira akayamena,Cyangwa ko inyamaswa zayaribata. 16  Ifata nabi ibyana byayo nk’aho atari ibyayo.Ntitinya ko ibyo yakoze byose bishobora kuba impfabusa. 17  Kuko Imana yayimye ubwenge,Kandi ntiyatuma igira ubuhanga. 18  Iyo ikubita amababa yayo iyazamura,Isuzugura ifarashi n’uyigenderaho. 19  None se ni wowe uha imbaraga ifarashi? Ese ushobora kwambika ijosi ryayo umugara? 20  Ese ushobora gutuma isimbuka nk’inzige? Dore yivugana ishema abantu bakagira ubwoba. 21  Igenda ikubita ibinono mu kibaya yirata imbaraga,Ikajya aho urugamba rwabereye. 22  Ntigira ubwoba kandi nta cyo itinya. Ntisubizwa inyuma n’inkota. 23  Ikintu uyiyoboye atwaramo imyambi* kigenda kizunguza hejuru yayo,N’urumuri rwagera ku macumu yitwaje akarabagirana. 24  Igenda ihonda ibinono ku butaka ishishikaye, ikajya imbere yihuta,Kandi iyo yumvise ijwi ry’ihembe ntishobora guhama hamwe.* 25  Iyo ihembe rivuze ihita ivuga iti: “Karabaye!” Kandi yumvira kure urugamba.Yumva urusaku rw’abakuru b’ingabo n’induru y’abarwana. 26  Ese ubuhanga bwawe ni bwo butuma agaca gatumbagira,Kakarambura amababa yako kagana mu majyepfo? 27  Ese ni wowe utegeka ko kagoma itumbagira mu kirere,Ikubaka icyari cyayo hejuru cyane, 28  Kugira ngo irare ahantu hahanamye,Kandi iture ku rutare rushinyitse? 29  Aho ni ho ishakira ibyokurya.Amaso yayo areba ibintu biri kure cyane. 30  Ibyana byayo binywa amaraso,Kandi aho intumbi ziri, ihagera vuba.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imbuni.”
Ni ubwoko bw’igisiga kijya kumera nk’uruyongoyongo.
Cyangwa “ikirimba.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntiyemera ko ari ijwi ry’ihembe rivuze.”