Yobu 40:1-24

  • Ibindi bibazo Yehova yabajije (1-24)

    • Yobu yemera ko yabuze icyo asubiza (3-5)

    • “Ese uzashidikanya ku butabera bwanjye?” (8)

    • Imana igaragaza imbaraga z’imvubu (15-24)

40  Yehova akomeza gusubiza Yobu ati:   “Ese hari umuntu ukwiriye guhangana n’Imana ayishakaho amakosa?+ Ngaho ushaka kuyicyaha nasubize.”+   Nuko Yobu asubiza Yehova ati:   “Dore njye nta cyo ndi cyo!+ None se nagusubiza iki? Mpisemo guceceka.+   Naravuze, ndongera ndavuga. Ariko ubu bwo, nta cyo narenzaho. Amagambo yanjye yarashize.”   Nuko Yehova asubiriza Yobu mu muyaga mwinshi agira ati:+   “Ngaho itegure kandi uhagarare kigabo! Ndakubaza, nawe unsubize.+   Ese uzashidikanya ku butabera bwanjye? None se uzanyita umunyamakosa kugira ngo ukunde ube mu kuri?+   Ese ufite imbaraga nk’iz’Imana y’ukuri?+ Ese ijwi ryawe rimeze nk’iryayo ku buryo rivuga cyane nk’iry’inkuba?+ 10  Niba wabishobora, iheshe ikuzo kandi ushyirwe hejuru,Ugaragaze ko ufite icyubahiro n’ubwiza buhebuje. 11  Garagaza uburakari bwawe bwinshi,Maze ucishe bugufi umuntu wese wishyira hejuru. 12  Reba umuntu wese wishyira hejuru umukoze isoni,N’abanyabyaha ubamenagure. 13  Bose ubahishe mu mukungugu,Ubabohere ahantu hihishe. 14  Nanjye nzamenya koUshobora gukoresha imbaraga zawe ukikiza. 15  Dore imvubu* naremye nk’uko nakuremye,Irisha ubwatsi nk’ikimasa. 16  Imbaraga zayo ziba mu matako yayo,Kandi ingufu zayo ziba mu mikaya y’inda yayo. 17  Izunguza umurizo wayo nk’igiti cy’isederi. Imitsi y’amatako yayo irasobekeranye. 18  Amagufwa yayo ameze nk’amatiyo y’umuringa. Amaguru n’amaboko yayo ameze nk’inkoni zicuzwe mu cyuma. 19  Irakomeye kurusha izindi nyamaswa zose Imana yaremye,Kandi uwayiremye ni we ushobora kuyicisha inkota. 20  Ibyokurya byayo bituruka mu misozi,Aho izindi nyamaswa zikinira. 21  Iryama munsi y’igihuru cy’amahwa,Ikihisha mu rubingo rwo mu gishanga. 22  Ibihuru by’amahwa biyitwikiriza igicucu cyabyo. Ibiti byo mu bibaya birayikikiza. 23  Iyo uruzi rwitereye hejuru, ntigira ubwoba ngo ihunge. Ihora yifitiye icyizere, niyo Yorodani+ yakuzura ikayigera mu kanwa kayo. 24  Ese hari uwayifata imureba,Cyangwa akayitobora izuru akoresheje indobani?*

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Behemoti.”
Ni akuma bakoresha baroba amafi.