Yobu 41:1-34

  • Imana igaragaza ukuntu ingona itangaje (1-34)

41  “Ese ushobora gukuruza ingona* indobani,Cyangwa ugahambira ururimi rwayo ukoresheje umugozi?   Ese ushobora gushyira umugozi mu mazuru yayo,Cyangwa ugatobora inzasaya zayo ukoresheje indobani?   Ese yakwinginga cyane,Cyangwa ikakubwirana ubugwaneza?   Ese yagirana nawe isezerano,Kugira ngo ikubere umugaragu iteka ryose?   Ese wakina na yo nk’ukina n’inyoni,Cyangwa ukayizirika ngo ibe ikina n’udukobwa twawe?   Ese abarobyi baciririkanywa bakayigurisha? Ese bayigabanya abacuruzi?   Ese hari imyambi* yapfumura uruhu rwayo,Cyangwa umutwe wayo watoborwa n’amacumu barobesha?   Yikoreho se!Uraba utangije urugamba utazibagirwa kandi utazasubira.   Umuntu wese utekereza kuyifata nta byo azashobora. Umuntu aba akiyibona gusa, akagira ubwoba bwinshi akitura hasi. 10  Nta muntu n’umwe watinyuka kuyishotora. None se ubwo njye, ni nde watinyuka kumpagarara imbere? 11  Ni nde wabanje kugira icyo ampa ngo mbe nkwiriye kumushimira?* Ibintu byose biri mu isi ni ibyanjye. 12  Sinaceceka ngo ndeke kuvuga iby’ingingo z’umubiri wayo,Cyangwa ibyerekeye imbaraga zayo n’umubiri wayo uteye neza. 13  Ni nde wigeze ayikuraho uruhu rwayo, Kandi se ni nde wakwinjira mu nzasaya zayo? 14  Ni nde wagerageje kwasamura akanwa kayo? Amenyo yayo ateye ubwoba rwose! 15  Umugongo wayo uriho amagaragamba atondetse ku mirongo,Yegeranye kandi afatanye cyane. 16  Aba asobekeranye cyane, rimwe rigahwana n’irindi,Ndetse n’umwuka ntiwabona aho winjirira hagati yayo. 17  Rimwe riba rifatanye n’irindi.Arafatana kandi ntashobora gutandukana. 18  Iritsamura urumuri rukaza,Kandi amaso yayo ameze nk’imirasire yo mu rukerera. 19  Mu kanwa kayo havamo imirabyo,Ndetse havamo ibishashi by’umuriro. 20  Mu mazuru yayo hasohokamo umwotsi,Nk’uwo mu itanura* bacanishije ibyatsi. 21  Umwuka wayo ukongeza amakara,Kandi mu kanwa kayo hasohoka umuriro. 22  Mu ijosi ryayo haba imbaraga nyinshi,Kandi abayihagaze imbere bariheba. 23  Imihiro y’umubiri wayo irafatanye.Imeze nk’icyuma. Ntishobora komoka. 24  Umutima wayo ukomeye nk’ibuye,Ni ukuri ukomeye nk’urusyo. 25  Iyo ihagurutse n’abantu b’intwari bagira ubwoba bwinshi.Iyo iri kwivuruguta mu mazi yarakaye, abantu bariheba. 26  Nta nkota yagira icyo iyitwara.Amacumu n’imyambi na byo nta cyo byayikoraho. 27  Ibona icyuma nk’akatsi,Ikabona umuringa nk’igiti cyaboze. 28  Ntihunga umwambi.Kuyirasa amabuye y’umuhumetso, ni nko kuyikubitisha igikenyeri. 29  Ikibando* iba ibona ari nk’igikenyeri,Kandi iseka icumu riza rivuza ubuhuha. 30  Ku nda yayo hameze nk’ibimene bityaye by’ikibumbano.Iyo inyuze mu byondo ugira ngo hanyuze igikoresho bahurisha. 31  Ituma mu ndiba h’inyanja hibirindura nk’amazi ari kubira.Ituma inyanja izana ifuro nk’amavuta ari mu gikoresho bayatunganyirizamo. 32  Aho inyuze ihasiga inzira irabagirana, Umuntu akabona mu mazi habaye umweru nk’imvi. 33  Nta kindi kiremwa kimeze nka yo ku isi.Yaremewe kutagira ubwoba. 34  Ntitinya n’inyamaswa ziteye ubwoba. Ni umwami w’inyamaswa z’inkazi zose.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.”
Ni imyambi y’ingobe.
Cyangwa “kumwitura.”
Ni aho batwikira amatafari cyangwa amategura.
Cyangwa “ubuhiri.”