Yobu 9:1-35

  • Yobu asubiza (1-35)

    • Umuntu ntiyabasha kurwanya Imana (2-4)

    • ‘Imana ikora ibintu bihambaye cyane’ (10)

    • Nta muntu ushobora kuburana n’Imana (32)

9  Yobu arasubiza ati:   “Mu by’ukuri, nzi ko ari uko biri. Ariko se umuntu yabasha ate gutsinda Imana mu rubanza?+   Niyo umuntu yashaka kuburana n’Imana,+Ntiyashobora kuyisubiza n’ikibazo kimwe mu bibazo igihumbi.   Ifite ubwenge, ikagira n’imbaraga nyinshi.+ Ni nde wayirwanya bikamugwa amahoro?+   Ikuraho* imisozi nta muntu n’umwe ubimenye. Irarakara ikubika imisozi.   Itigisa isi ikayikura mu mwanya wayo,Ku buryo inkingi zayo zinyeganyega.+   Ibuza izuba kurasa,Kandi igatwikira inyenyeri ntizimurike.+   Ni yo yarambuye ijuru,+Kandi igenda hejuru y’imiraba* ikaze yo mu nyanja.+   Ni yo yashyizeho itsinda ry’inyenyeri rya Ashi,* irya Kesili*N’irya Kima,*+ hamwe n’amatsinda y’inyenyeri yo mu Majyepfo. 10  Ikora ibintu bihambaye cyane,+N’ibintu bitangaje bitabarika.+ 11  Dore inyuraho sinyibone,Igakomeza kugenda ariko simenye ko ari yo. 12  Iyo ifashe ikintu, ni nde ushobora guhangana na yo? Ni nde wayibwira ati: ‘ibyo ukora ni ibiki?’+ 13  Imana ntizifata ngo ireke kurakara,+Ndetse n’abafasha Rahabu*+ bazayunamira. 14  Mbega ukuntu nkwiriye kurushaho kwitonda mu gihe nyisubiza! Nzatoranya nitonze amagambo nkoresha mburana na yo. 15  Niyo naba nzi neza ko ndi mu kuri sinayisubiza.+ Ahubwo natakambira umucamanza* wanjye ngo angirire imbabazi. 16  Ese nyihamagaye yanyitaba? Sinizeye ko yatega amatwi ijwi ryanjye. 17  Kuko iri kunjanjagura nk’uko umuyaga ukaze umenagura ibintu,Ikantera ibikomere byinshi nta mpamvu.+ 18  Ntireka ngo mpumeke,Ahubwo ikomeza kunyongerera ibibazo. 19  Niba hari ufite imbaraga nyinshi, Imana irazimurusha,+Kandi ku birebana n’ubutabera, Imana iravuga iti: ‘ni nde wanshinja amakosa’? 20  Niyo naba ndi mu kuri, ibyo mvuga byanshinja amakosa. Niyo naba nta kosa mfite, yo yanshinja icyaha. 21  Niyo nakomeza kuba inyangamugayo ni ha handi sinzi uko bizangendekera. Nazinutswe ubuzima bwanjye. 22  Njye mbona byose ari kimwe. Ni yo mpamvu mvuga nti: ‘umuntu w’inyangamugayo n’umuntu mubi bose irabarimbura.’ 23  Amazi menshi atemba aramutse yishe abantu mu buryo butunguranye,Imana yareba ukuntu inzirakarengane zihebye ikabiseka. 24  Yashyize isi mu maboko y’umuntu mubi.+ Ihuma amaso abacamanza bayo ku buryo batabona ibintu bibi. None se niba atari yo ni nde ubikora? 25  Iminsi y’ubuzima bwanjye irihuta cyane kurusha umuntu wiruka,+Kandi sinigeze mbona ibyiza. 26  Inyaruka nk’ubwato bukozwe mu mbingo. Igenda yihuta cyane nka kagoma* igiye gufata icyo irya. 27  Iyo mvuze nti: ‘reka niyibagize ibimpangayikishije,Ngaragaze akanyamuneza mu maso,’ 28  Imibabaro yanjye ikomeza kuntera ubwoba,+Kandi nzi neza ko utazangira umwere. 29  N’ubundi nzitwa umunyabyaha.* Kuki se nakomeza kuruhira ubusa?+ 30  Niyo nakwiyuhagira mu mazi meza,Kandi ngakaraba intoki n’isabune ngacya,+ 31  Wanyinika* mu rwobo rurimo ibyondo,Imyenda yanjye na yo ikanyanga cyane, 32  Kuko Imana atari umuntu nkanjye ngo nyisubize,Cyangwa ngo njyane na yo mu rukiko tuburane.+ 33  Nta muntu watujya hagati ngo adukiranure,Cyangwa ngo atubere umucamanza. 34  Iyaba gusa yarekaga kunkubita,Kandi ntikomeze kuntera ubwoba.+ 35  Nayivugisha ntatinya,Kuko n’ubusanzwe ntajya mvugana ubwoba.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “yimura.”
Ni igihe amazi y’inyanja aba yiterera hejuru afite imbaraga nyinshi bitewe n’imiyaga.
Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikirura.
Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’umuntu uzamuye inkota afite n’ingabo mu ntoki.
Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikimasa.
Birashoboka ko ari igisimba kinini cyo mu nyanja. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Rahabu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Uwo tuburana.”
Ni ubwoko bw’igisiga.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu mubi.”
Cyangwa “wanshyira.”