Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 1:1-51
1 Mu ntangiriro Jambo yariho.+ Jambo yari kumwe n’Imana,+ kandi Jambo yari ameze nk’Imana.*+
2 Mu ntangiriro yari kumwe n’Imana.
3 Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we.
4 Ubuzima bwabayeho binyuze kuri we, kandi ubwo buzima bwari umucyo w’abantu.+
5 Uwo mucyo umurikira mu mwijima,+ ariko umwijima ntuwuganze.
6 Hari umuntu watumwe ngo ahagararire Imana. Uwo muntu yitwaga Yohana.+
7 Yaje gutanga ubuhamya, ku birebana n’umucyo,+ kugira ngo abantu bose babone uko bizera binyuze kuri we.
8 Uwo muntu si we wari uwo mucyo,+ ahubwo yagombaga guhamya iby’uwo mucyo.
9 Umucyo nyakuri umurikira abantu bose, wari ugiye kuza mu isi.+
10 Jambo yari mu isi,+ kandi isi yabayeho binyuze kuri we.+ Icyakora abantu ntibamumenye.
11 Yaje mu gace k’iwabo, ariko abantu baho ntibamwemera.
12 Icyakora abamwemeye bose yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana,+ kuko bizeye izina rye.+
13 Kuba abana b’Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara cyangwa ku cyifuzo cyabo cyangwa ku bushake bw’umuntu. Ahubwo biva ku Mana.+
14 Nuko Jambo aba umuntu,+ abana natwe, tubona gukomera kwe, ku buryo buri wese yiboneraga ko ari umwana w’ikinege w’Imana.+ Buri gihe yigishaga ukuri kandi Imana yaramwemeraga.*
15 (Yohana yahamyaga ibyerekeye Jambo mu ijwi riranguruye, avuga ati: “Uwo ni we nababwiraga igihe navugaga nti: ‘uzaza nyuma yanjye arakomeye kunduta kuko yabayeho mbere yanjye.’”)+
16 Kubera ko yarangwaga n’ineza ihebuje* n’ukuri, natwe twakomeje kubigaragarizwa mu buryo bwuzuye.
17 Amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose,+ ariko ineza ihebuje+ n’ukuri byo byaje binyuze kuri Yesu Kristo.+
18 Nta muntu wigeze abona Imana.+ Ahubwo umwana w’ikinege+ umeze nk’Imana uri kumwe na yo*+ ni we wasobanuye ibyayo.+
19 Ibi ni byo Yohana yavuze igihe Abayahudi bamutumagaho abatambyi n’Abalewi baturutse i Yerusalemu, ngo bamubaze bati: “Uri nde?”+
20 Yababwije ukuri, araberurira ati: “Si njye Kristo.”
21 Nuko baramubaza bati: “None se uri Eliya?”+ Arababwira ati: “Sindi we.” Bati: “Uri wa Muhanuzi+ se?” Arabasubiza ati: “Oya!”
22 Baramubwira bati: “Ngaho tubwire uwo uri we, kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye. Ubundi wowe uvuga ko uri nde?”
23 Arababwira ati: “Ni njye urangururira mu butayu mvuga nti: ‘mutunganye inzira za Yehova,’+ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”+
24 Abo bantu bari batumwe n’Abafarisayo.
25 Nuko baramubaza bati: “None se niba utari Kristo, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, kuki ubatiza?”
26 Yohana arabasubiza ati: “Mbatiriza mu mazi. Muri mwe hari uwo mutazi,
27 ari we uzaza nyuma yanjye, ariko sinkwiriye no gupfundura agashumi k’urukweto rwe.”+
28 Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.+
29 Bukeye bwaho abona Yesu aza amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama+ w’Imana, ukuraho icyaha+ cy’abatuye isi.+
30 Uyu ni we nerekezagaho ubwo navugaga nti: ‘nyuma yanjye hari umuntu uzaza ukomeye kunduta, kuko yabayeho mbere yanjye.’+
31 Ndetse sinari muzi, ariko impamvu yatumye nza kubatiriza mu mazi, kwari ukugira ngo Isirayeli imumenye.”+
32 Nanone Yohana yabyemeje avuga ati: “Nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze umugumaho.+
33 Nanjye sinari muzi. Ahubwo uwantumye kubatiriza mu mazi yarambwiye ati: ‘umuntu uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho,+ uwo ni we ubatiza akoresheje umwuka wera.’+
34 Ibyo narabibonye, kandi nemeje ko uwo ari Umwana w’Imana.”+
35 Nanone bukeye bwaho, Yohana yari ahagararanye n’abigishwa be babiri.
36 Nuko abonye Yesu ari kugenda, aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama+ w’Imana!”
37 Abo bigishwa babiri bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.
38 Hanyuma Yesu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?” Baramubwira bati: “Mwigisha,* uba he?”
39 Arababwira ati: “Nimuze murahabona.” Nuko baragenda babona aho yabaga, bagumana na we uwo munsi. Hari nka saa kumi z’amanywa.*
40 Andereya+ wavukanaga na Simoni Petero, yari umwe muri abo bigishwa babiri bumvise ibyo Yohana yavuze maze bagakurikira Yesu.
41 Yabanje kujya kureba umuvandimwe we Simoni, aramubwira ati: “Twabonye Mesiya.” (Izina Mesiya risobanura “Kristo.”)+
42 Nuko ajyana Simoni+ aho Yesu yari ari. Yesu amubonye aravuga ati: “Uri Simoni umuhungu wa Yohana. Uzitwa Kefa.” (Izina Kefa risobanura “Petero.”)+
43 Bukeye bwaho, Yesu yifuza kujya i Galilaya. Nuko abona Filipo,+ aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.”
44 Filipo yari uw’i Betsayida mu mujyi Andereya na Petero bavukagamo.
45 Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati: “Twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko n’Abahanuzi bakamwandika. Uwo ni Yesu umuhungu wa Yozefu+ w’i Nazareti.”
46 Ariko Natanayeli aramubwira ati: “Ese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?” Filipo aramubwira ati: “Ngwino wirebere!”
47 Yesu abonye Natanayeli aje amusanga, aravuga ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya.”+
48 Natanayeli aramubaza ati: “Uranzi se?” Yesu aramubwira ati: “Nari nakubonye, ubwo wari wicaye munsi y’igiti cy’umutini, mbere y’uko Filipo aguhamagara.”
49 Natanayeli aramusubiza ati: “Rabi, nzi ko uri Umwana w’Imana, ukaba n’Umwami wa Isirayeli.”+
50 Yesu aramusubiza ati: “Kuba nkubwiye ko nari nakubonye wicaye munsi y’igiti cy’umutini, ni cyo gitumye wizera? Uzabona ibintu bikomeye cyane kuruta ibyo.”
51 Nanone aravuga ati: “Ni ukuri, ndababwira ko muzabona ijuru rikingutse n’abamarayika b’Imana bamanuka basanga Umwana w’umuntu kandi bakazamuka.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yari imana.”
^ Cyangwa “yamugaragarizaga ineza ihebuje.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Cyangwa “uri mu gituza cya Papa we.” Ibyo bisobanura ko akundwa cyane.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya 10.”