Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 1:1-51

  • Jambo aba umuntu (1-18)

  • Ubutumwa bwa Yohana Umubatiza (19-28)

  • Yesu ni Umwana w’Intama w’Imana (29-34)

  • Abigishwa ba mbere ba Yesu (35-42)

  • Filipo na Natanayeli (43-51)

1  Mu ntangiriro Jambo yariho.+ Jambo yari kumwe n’Imana,+ kandi Jambo yari ameze nk’Imana.*+  Mu ntangiriro yari kumwe n’Imana.  Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we.  Ubuzima bwabayeho binyuze kuri we, kandi ubwo buzima bwari umucyo w’abantu.+  Uwo mucyo umurikira mu mwijima,+ ariko umwijima ntuwuganze.  Hari umuntu watumwe ngo ahagararire Imana. Uwo muntu yitwaga Yohana.+  Yaje gutanga ubuhamya, ku birebana n’umucyo,+ kugira ngo abantu bose babone uko bizera binyuze kuri we.  Uwo muntu si we wari uwo mucyo,+ ahubwo yagombaga guhamya iby’uwo mucyo.  Umucyo nyakuri umurikira abantu bose, wari ugiye kuza mu isi.+ 10  Jambo yari mu isi,+ kandi isi yabayeho binyuze kuri we.+ Icyakora abantu ntibamumenye. 11  Yaje mu gace k’iwabo, ariko abantu baho ntibamwemera. 12  Icyakora abamwemeye bose yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana,+ kuko bizeye izina rye.+ 13  Kuba abana b’Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara cyangwa ku cyifuzo cyabo cyangwa ku bushake bw’umuntu. Ahubwo biva ku Mana.+ 14  Nuko Jambo aba umuntu,+ abana natwe, tubona gukomera kwe, ku buryo buri wese yiboneraga ko ari umwana w’ikinege w’Imana.+ Buri gihe yigishaga ukuri kandi Imana yaramwemeraga.* 15  (Yohana yahamyaga ibyerekeye Jambo mu ijwi riranguruye, avuga ati: “Uwo ni we nababwiraga igihe navugaga nti: ‘uzaza nyuma yanjye arakomeye kunduta kuko yabayeho mbere yanjye.’”)+ 16  Kubera ko yarangwaga n’ineza ihebuje* n’ukuri, natwe twakomeje kubigaragarizwa mu buryo bwuzuye. 17  Amategeko yatanzwe binyuze kuri Mose,+ ariko ineza ihebuje+ n’ukuri byo byaje binyuze kuri Yesu Kristo.+ 18  Nta muntu wigeze abona Imana.+ Ahubwo umwana w’ikinege+ umeze nk’Imana uri kumwe na yo*+ ni we wasobanuye ibyayo.+ 19  Ibi ni byo Yohana yavuze igihe Abayahudi bamutumagaho abatambyi n’Abalewi baturutse i Yerusalemu, ngo bamubaze bati: “Uri nde?”+ 20  Yababwije ukuri, araberurira ati: “Si njye Kristo.” 21  Nuko baramubaza bati: “None se uri Eliya?”+ Arababwira ati: “Sindi we.” Bati: “Uri wa Muhanuzi+ se?” Arabasubiza ati: “Oya!” 22  Baramubwira bati: “Ngaho tubwire uwo uri we, kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye. Ubundi wowe uvuga ko uri nde?” 23  Arababwira ati: “Ni njye urangururira mu butayu mvuga nti: ‘mutunganye inzira za Yehova,’+ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”+ 24  Abo bantu bari batumwe n’Abafarisayo. 25  Nuko baramubaza bati: “None se niba utari Kristo, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, kuki ubatiza?” 26  Yohana arabasubiza ati: “Mbatiriza mu mazi. Muri mwe hari uwo mutazi, 27  ari we uzaza nyuma yanjye, ariko sinkwiriye no gupfundura agashumi k’urukweto rwe.”+ 28  Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.+ 29  Bukeye bwaho abona Yesu aza amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama+ w’Imana, ukuraho icyaha+ cy’abatuye isi.+ 30  Uyu ni we nerekezagaho ubwo navugaga nti: ‘nyuma yanjye hari umuntu uzaza ukomeye kunduta, kuko yabayeho mbere yanjye.’+ 31  Ndetse sinari muzi, ariko impamvu yatumye nza kubatiriza mu mazi, kwari ukugira ngo Isirayeli imumenye.”+ 32  Nanone Yohana yabyemeje avuga ati: “Nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze umugumaho.+ 33  Nanjye sinari muzi. Ahubwo uwantumye kubatiriza mu mazi yarambwiye ati: ‘umuntu uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho,+ uwo ni we ubatiza akoresheje umwuka wera.’+ 34  Ibyo narabibonye, kandi nemeje ko uwo ari Umwana w’Imana.”+ 35  Nanone bukeye bwaho, Yohana yari ahagararanye n’abigishwa be babiri. 36  Nuko abonye Yesu ari kugenda, aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama+ w’Imana!” 37  Abo bigishwa babiri bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu. 38  Hanyuma Yesu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?” Baramubwira bati: “Mwigisha,* uba he?” 39  Arababwira ati: “Nimuze murahabona.” Nuko baragenda babona aho yabaga, bagumana na we uwo munsi. Hari nka saa kumi z’amanywa.* 40  Andereya+ wavukanaga na Simoni Petero, yari umwe muri abo bigishwa babiri bumvise ibyo Yohana yavuze maze bagakurikira Yesu. 41  Yabanje kujya kureba umuvandimwe we Simoni, aramubwira ati: “Twabonye Mesiya.” (Izina Mesiya risobanura “Kristo.”)+ 42  Nuko ajyana Simoni+ aho Yesu yari ari. Yesu amubonye aravuga ati: “Uri Simoni umuhungu wa Yohana. Uzitwa Kefa.” (Izina Kefa risobanura “Petero.”)+ 43  Bukeye bwaho, Yesu yifuza kujya i Galilaya. Nuko abona Filipo,+ aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” 44  Filipo yari uw’i Betsayida mu mujyi Andereya na Petero bavukagamo. 45  Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati: “Twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko n’Abahanuzi bakamwandika. Uwo ni Yesu umuhungu wa Yozefu+ w’i Nazareti.” 46  Ariko Natanayeli aramubwira ati: “Ese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?” Filipo aramubwira ati: “Ngwino wirebere!” 47  Yesu abonye Natanayeli aje amusanga, aravuga ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya.”+ 48  Natanayeli aramubaza ati: “Uranzi se?” Yesu aramubwira ati: “Nari nakubonye, ubwo wari wicaye munsi y’igiti cy’umutini, mbere y’uko Filipo aguhamagara.” 49  Natanayeli aramusubiza ati: “Rabi, nzi ko uri Umwana w’Imana, ukaba n’Umwami wa Isirayeli.”+ 50  Yesu aramusubiza ati: “Kuba nkubwiye ko nari nakubonye wicaye munsi y’igiti cy’umutini, ni cyo gitumye wizera? Uzabona ibintu bikomeye cyane kuruta ibyo.” 51  Nanone aravuga ati: “Ni ukuri, ndababwira ko muzabona ijuru rikingutse n’abamarayika b’Imana bamanuka basanga Umwana w’umuntu kandi bakazamuka.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yari imana.”
Cyangwa “yamugaragarizaga ineza ihebuje.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “uri mu gituza cya Papa we.” Ibyo bisobanura ko akundwa cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya 10.”