Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 11:1-57

  • Lazaro apfa (1-16)

  • Yesu ahumuriza Mariya na Marita (17-37)

  • Yesu azura Lazaro (38-44)

  • Bajya inama yo kwica Yesu (45-57)

11  Hari umuntu witwaga Lazaro wari urwaye, akaba yari atuye mu mudugudu witwaga Betaniya. Muri uwo mudugudu, ni na ho bashiki be bari batuye, ari bo Mariya na Marita.+  Uwo Mariya ni we wari warasize Umwami amavuta ahumura neza kandi agahanaguza ibirenge bye umusatsi we.+ Musaza we Lazaro ni we wari urwaye.  Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati: “Mwami, ya ncuti yawe irarwaye.”  Ariko Yesu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhesha Imana icyubahiro+ kugira ngo n’Umwana w’Imana ahabwe icyubahiro.”  Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro.  Icyakora yumvise ko Lazaro arwaye, aguma aho yari ari, ahamara indi minsi ibiri.  Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimuze dusubire i Yudaya.”  Abigishwa baramubwira bati: “Mwigisha,*+ vuba aha abantu b’i Yudaya bashakaga kugutera amabuye,+ none urashaka gusubirayo?”  Yesu arabasubiza ati: “Ese amanywa ntagira amasaha 12?+ Iyo umuntu agenda ku manywa, nta kintu asitaraho, kuko haba hari umucyo umurikira abantu. 10  Ariko iyo umuntu agenda nijoro arasitara kuko aba adafite umucyo umumurikira.” 11  Amaze kuvuga ibyo arababwira ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye,+ ariko ngiyeyo kumukangura.” 12  Nuko abigishwa baramubwira bati: “Mwami, niba ari ugusinzira gusa, indwara ye izakira.” 13  Icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo batekerezaga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. 14  Noneho Yesu ababwira yeruye ati: “Lazaro yarapfuye!+ 15  Nshimishijwe n’uko ntari ndiyo, kubera ko ibyo ngiye gukora, biri butume mugira ukwizera gukomeye. Nimureke tujye kumureba.” 16  Nuko Tomasi witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Nimuze natwe tugende nibiba ngombwa dupfane na we.”+ 17  Igihe Yesu yahageraga, yasanze Lazaro amaze iminsi ine mu mva.* 18  I Betaniya hari hafi y’i Yerusalemu, nko ku birometero bitatu.* 19  Nanone hari Abayahudi benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kubera ko musaza wabo yari yapfuye. 20  Marita yumvise ko Yesu ari mu nzira aza, ajya kumusanganira, ariko Mariya+ asigara yicaye mu rugo. 21  Nuko Marita abwira Yesu ati: “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22  Icyakora n’ubu nzi ko ikintu cyose wasaba Imana yakiguha.” 23  Yesu aramubwira ati: “Musaza wawe ari buzuke.” 24  Marita aramubwira ati: “Nzi ko azazuka ku muzuko+ uzaba mu gihe kizaza.”* 25  Yesu aramubwira ati: “Ni njye uzura abantu+ kandi ni njye ubaha ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima, 26  kandi umuntu wese uriho akaba anyizera ntazapfa burundu.+ Ese ibyo urabyizeye?” 27  Aramusubiza ati: “Yego Mwami. Nizeye ko uri Kristo kandi ko uri Umwana w’Imana wagombaga kuza mu isi.” 28  Amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya guhamagara murumuna we Mariya, amubwira mu ibanga ati: “Umwigisha+ ari hano kandi aragushaka.” 29  Mariya akibyumva, ahaguruka vuba vuba ajya aho Yesu ari. 30  Icyo gihe Yesu yari ataragera mu mudugudu, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze. 31  Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhumuriza, babonye ahagurutse vuba vuba agasohoka, baramukurikira kuko batekerezaga ko agiye kuririra ku mva.+ 32  Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye ahita amupfukamira, maze aramubwira ati: “Mwami, iyo uza kuba uhari, musaza wanjye ntaba yarapfuye.” 33  Nuko Yesu abonye Mariya arira, akabona n’Abayahudi bari bazanye na we barira, agira agahinda kenshi, kandi arababara cyane. 34  Aravuga ati: “Mwamushyinguye he?” Baramubwira bati: “Mwami, ngwino tuhakwereke.” 35  Nuko Yesu ararira.+ 36  Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!” 37  Ariko bamwe muri bo baravuga bati: “Ese ko uyu muntu yakijije umugabo wari ufite ubumuga bwo kutabona,+ ntiyari kugira icyo akora kugira ngo uyu muntu adapfa?” 38  Nuko Yesu yongera kugira agahinda kenshi maze, ajya ku mva. Mu by’ukuri, iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. 39  Yesu aravuga ati: “Mukureho iryo buye.” Nuko Marita, mushiki wa Lazaro wari wapfuye, aramubwira ati: “Mwami, ubu agomba kuba anuka kuko hashize iminsi ine apfuye.” 40  Yesu aramubwira ati: “Sinakubwiye ko niwizera uri bubone imbaraga z’Imana?”+ 41  Nuko bavanaho ibuye. Yesu areba mu ijuru,+ maze aravuga ati: “Papa, ndagushimira ko unyumvise. 42  Mu by’ukuri, nari nzi ko buri gihe unyumva. Ariko ibyo mbivuze kubera aba bantu bankikije kugira ngo bizere ko ari wowe wantumye.”+ 43  Amaze kuvuga ibyo, arangurura ijwi aravuga ati: “Lazaro, sohoka!”+ 44  Nuko uwari warapfuye asohoka ibirenge n’amaboko bihambirijwe ibitambaro, no mu maso he hapfutse igitambaro. Yesu arababwira ati: “Nimumuvaneho ibitambaro abone uko agenda.” 45  Nuko Abayahudi benshi bari baje kwa Mariya babonye ibyo Yesu akoze baramwizera,+ 46  ariko bamwe bajya kureba Abafarisayo maze bababwira ibyo Yesu yakoze. 47  Ibyo byatumye abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bahuriza hamwe abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, baravuga bati: “Turabigira dute ko uyu muntu akora ibitangaza byinshi?+ 48  Nitumwihorera agakomeza, abantu bose bazamwizera maze Abaroma bazaze bigarurire urusengero rwacu n’abaturage bacu.” 49  Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa,+ wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, arababwira ati: “Mwebwe rero hari icyo mudasobanukiwe. 50  Ntimubona ko ari mwe bifitiye akamaro, ko umuntu umwe apfira abantu, aho kugira ngo abaturage bose barimburwe?” 51  Icyakora, ibyo ntiyabivuze ari we ubyibwirije, ahubwo kubera ko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuraga ko Yesu yagombaga gupfira Abayahudi. 52  Ntiyari gupfira Abayahudi gusa, ahubwo yari no guhuriza hamwe abana b’Imana batatanye maze bakunga ubumwe. 53  Nuko guhera uwo munsi bajya inama yo kumwica. 54  Ibyo byatumye Yesu atongera kugenda mu Bayahudi ku mugaragaro, ahubwo avayo ajya mu karere ko hafi y’ubutayu, mu mujyi witwa Efurayimu,+ agumayo ari kumwe n’abigishwa be. 55  Icyo gihe Pasika+ y’Abayahudi yari yegereje, kandi abantu benshi bavuye mu giturage bajya i Yerusalemu mbere y’uko Pasika iba, kugira ngo bakore umuhango wo kwiyeza.* 56  Nuko bakomeza gushaka Yesu, bakavugana bahagaze mu rusengero bati: “Ese mubitekerezaho iki? Ubu se wenda ntazaza mu munsi mukuru?” 57  Nanone abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bari batanze amategeko y’uko umuntu wese uzamenya aho aherereye, agomba kubibamenyesha kugira ngo bamufate.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni nka “sitadiyo 15.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi wa nyuma.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”