Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 12:1-50

  • Mariya asuka amavuta ku birenge bya Yesu (1-11)

  • Yesu yinjirana ishema muri Yerusalemu (12-19)

  • Yesu avuga ko azapfa (20-37)

  • Kuba Abayahudi barabuze ukwizera byatumye ibyavuzwe mu buhanuzi biba (38-43)

  • Yesu yaje gukiza abari mu isi (44-50)

12  Nuko hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika ibe, Yesu agera i Betaniya, aho Lazaro,+ wa wundi Yesu yari yarazuye yabaga.  Hanyuma bamutegurira ifunguro rya nimugoroba. Marita ni we witaga ku bashyitsi,+ naho Lazaro yari mu basangiraga na Yesu.  Nuko Mariya afata igice cya litiro y’amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada, akaba yari amavuta y’umwimerere ahenze cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu, abihanaguza umusatsi we. Impumuro y’ayo mavuta ikwira mu nzu hose.+  Ariko umwe mu bigishwa be witwaga Yuda Isikariyota,+ ari na we wari ugiye kumugambanira, aravuga ati:  “Kuki aya mavuta ahumura neza atagurishijwe amadenariyo* 300 ngo ahabwe abakene?”  Icyakora ibyo ntiyabivuze bitewe n’uko yari ahangayikishijwe n’abakene, ahubwo yabitewe n’uko yari umujura. Ni we wari ufite agasanduku k’amafaranga, kandi yajyaga yiba amafaranga yashyirwagamo.  Nuko Yesu aravuga ati: “Nimumureke kuko ibyo ari gukora ubu ari byo bizakorwa ku munsi nzashyingurwaho.+  Abakene muzahorana na bo,+ ariko njye ntituzahorana.”+  Nuko Abayahudi benshi bamenya ko ahari maze baraza. Icyakora ntibari bazanywe no kureba Yesu wenyine, ahubwo bari baje no kureba Lazaro, uwo yari yarazuye.+ 10  Icyo gihe abakuru b’abatambyi bajya inama yo kwica na Lazaro, 11  kuko Abayahudi benshi bajyagayo bakizera Yesu+ kubera we. 12  Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu munsi mukuru bumva ko Yesu agiye kuza i Yerusalemu. 13  Nuko bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira. Barangurura amajwi bati: “Turakwinginze Mana, mukize! Uje mu izina rya Yehova,+ ari na we Mwami wa Isirayeli,+ nahabwe umugisha!” 14  Ariko Yesu amaze kubona icyana cy’indogobe acyicaraho,+ nk’uko byanditswe ngo: 15  “Ntutinye wa mukobwa w’i Siyoni we.* Dore umwami wawe aje yicaye ku cyana cy’indogobe.”+ 16  Abigishwa be ntibahise basobanukirwa ibyo ari byo. Ariko Yesu amaze guhabwa icyubahiro,+ ni bwo bibutse ko ibyo byanditswe kuri we kandi ko babimukoreye.+ 17  Ba bantu benshi bari kumwe na we igihe yahamagaraga Lazaro akava mu mva,*+ akamuzura, bakomeza guhamya ibyo Yesu yakoze.+ 18  Ibyo byatumye abantu benshi na bo baza aho ari, kuko bari bumvise icyo gitangaza yakoze. 19  Nuko Abafarisayo barabwirana bati: “Murabona ko muruhira ubusa. Dore abantu bose bamukurikiye!”+ 20  Icyo gihe mu bari baje gusenga muri iyo minsi mikuru, harimo Abagiriki. 21  Nuko begera Filipo+ wakomokaga i Betsayida ho muri Galilaya, baramubwira bati: “Nyakubahwa, turashaka kureba Yesu.” 22  Filipo araza abibwira Andereya. Andereya na Filipo na bo bajya kubibwira Yesu. 23  Ariko Yesu arabasubiza ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe icyubahiro.+ 24  Ni ukuri, ndababwira ko iyo akabuto kamwe k’ingano kataguye mu butaka ngo gapfe, gakomeza kuba akabuto kamwe gusa. Ariko iyo gapfuye,+ ni bwo kera imbuto nyinshi. 25  Umuntu wese ukunda cyane ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera kubura ubuzima bwe+ muri iki gihe, azabona ubuzima bw’iteka.+ 26  Umuntu nashaka kunkorera, ajye ankurikira, kandi aho ndi ni ho unkorera na we azaba.+ Umuntu nankorera, Papa wo mu ijuru na we azamuhesha icyubahiro. 27  Ubu mfite agahinda kenshi cyane.+ Ubu se navuga iki? Papa, ndokora unkize ibigiye kumbaho!+ Ariko nanone bigomba kungeraho kuko ari cyo cyatumye nza. 28  Papa, ubahisha izina ryawe.” Nuko mu ijuru humvikanira ijwi+ rigira riti: “Nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”+ 29  Nuko abantu benshi bari bahagaze aho baryumvise, bavuga ko ari inkuba. Abandi baravuga bati: “Ni umumarayika umuvugishije.” 30  Yesu arabasubiza ati: “Iryo jwi ntiryumvikanye kugira ngo abe ari njye rifasha, ahubwo ni ukugira ngo ribafashe kwemera ko ari Imana yantumye. 31  Ubu iyi si iciriwe urubanza, kandi umutegetsi w’iyi si+ agiye gukurwaho.+ 32  Nyamara njyewe nimanikwa ku giti,*+ nzatuma abantu batandukanye* bansanga.” 33  Mu by’ukuri, ibyo yabivuze ashaka gusobanura ukuntu yari agiye gupfa.+ 34  Nuko abantu baramusubiza bati: “Twumvise mu Mategeko ko Kristo yari kuzahoraho iteka.+ None se ko uri kuvuga ko Umwana w’umuntu, agomba kumanikwa ku giti?+ Uwo Mwana w’umuntu ni nde?” 35  Yesu arababwira ati: “Umucyo uracyari kumwe namwe igihe gito. Nuko rero nimugende mugifite umucyo, kugira ngo umwijima utababuza kureba. Ugenda mu mwijima ntaba azi aho ajya.+ 36  Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo.”+ Yesu amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya kubihisha. 37  Ariko nubwo yari yarakoreye ibitangaza byinshi imbere yabo, ntibamwizeye, 38  kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bibe. Yaravuze ati: “Yehova, ni nde wizeye ibyo twavuze?*+ Kandi se ni nde wabonye imbaraga za Yehova?”+ 39  Impamvu yatumye badashobora kwizera, nanone yavuzwe na Yesaya agira ati: 40  “Yafunze amaso yabo kandi atuma binangira, kugira ngo batarebesha amaso yabo imitima yabo igasobanukirwa, bakisubiraho maze nanjye nkabakiza.”+ 41  Yesaya yavuze atyo bitewe n’uko yari yarabonye Kristo ari mu mwanya w’icyubahiro, kandi ni we yavugaga.+ 42  Icyakora, no mu bayobozi b’Abayahudi harimo benshi bamwizeye,+ ariko kubera Abafarisayo, ntibavuga ku mugaragaro ko bamwizera, kugira ngo batirukanwa mu isinagogi,*+ 43  kuko bakundaga kwemerwa n’abantu kuruta kwemerwa n’Imana.+ 44  Icyakora Yesu arangurura ijwi aravuga ati: “Umuntu wese unyizera, si njye gusa aba yizeye, ahubwo aba yizeye n’uwantumye.+ 45  Kandi umuntu wese umbonye aba abonye n’uwantumye.+ 46  Naje ndi umucyo w’isi+ kugira ngo umuntu wese unyizera ataguma mu mwijima.+ 47  Ariko umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayumvire, simucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira abari mu isi urubanza, ahubwo naje kubakiza.+ 48  Umuntu wese unyanga kandi ntiyemere ibyo mvuga, hari umucira urubanza. Ibyo navuze ni byo bizamucira urubanza mu gihe kizaza, 49  kubera ko ntavuze ibyo nibwirije, ahubwo Papa wo mu ijuru wantumye, ni we ubwe wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga n’uko nkwiriye kubivuga.+ 50  Nanone nzi ko gukurikiza amategeko ye ari byo bihesha ubuzima bw’iteka.+ Ubwo rero, ibintu byose mvuga, mbivuga nk’uko Papa wo mu ijuru yabimbwiye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Ibi bishobora kuba byerekeza ku mujyi wa Yerusalemu wari wubatse ku Musozi wa Siyoni cyangwa bikerekeza ku baturage b’i Yerusalemu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ninzamurwa nkavanwa mu isi.”
Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”
Cyangwa “ibyo yatwumvanye.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.