Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 13:1-38

  • Yesu yoza abigishwa be ibirenge (1-20)

  • Yesu avuga ko Yuda yari kumugambanira (21-30)

  • Itegeko rishya (31-35)

    • “Nimukundana” (35)

  • Yesu avuga ko Petero yari kumwihakana (36-38)

13  Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yesu yari azi ko igihe cye+ cyo kuva mu isi, agasanga Papa we+ wo mu ijuru kigeze. Kubera ko yari yarakunze abe bari mu isi, yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo.+  Icyo gihe Satani yari yamaze gushyira mu mutima wa Yuda Isikariyota+ umuhungu wa Simoni, igitekerezo cyo kumugambanira,+ kandi bari bakiri kurya ibya nimugoroba.  Kubera ko Yesu yari azi ko Papa we wo mu ijuru yari yaramuhaye ibintu byose, kandi ko yari yaraturutse ku Mana none akaba yari agiye gusubira ku Mana,+  ahaguruka aho bafatiraga amafunguro, ashyira ku ruhande umwitero we maze afata isume arayikenyera.+  Hanyuma asuka amazi mu ibase, atangira koza ibirenge by’abigishwa be no kubihanaguza isume yari akenyeye.  Nuko ageze kuri Simoni Petero, Petero aramubaza ati: “Mwami, koko ugiye kunyoza ibirenge?”  Yesu aramusubiza ati: “Ibyo ndi gukora ubu ntubisobanukiwe, ariko nyuma uzabisobanukirwa.”  Petero aramubwira ati: “Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge+ uraba utari uwanjye.”  Simoni Petero aramubwira ati: “Mwami, noneho ntunyoze ibirenge gusa, ahubwo unkarabye n’intoki, unyoze n’umutwe.” 10  Yesu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye nta kindi aba agikeneye uretse gukaraba ibirenge, kuko aba asukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.” 11  Icyatumye avuga ngo mwese si ko musukuye, ni uko yari azi umuntu wari ugiye kumugambanira.+ 12  Nuko amaze kuboza ibirenge no kwambara umwitero we agaruka aho yari yicaye, maze arababwira ati: “Ese musobanukiwe ibyo mbakoreye? 13  Munyita ‘Umwigisha’ n’‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko bimeze.+ 14  Ubwo rero, niba mbogeje ibirenge+ kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge.+ 15  Mbahaye urugero kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora.+ 16  Ni ukuri, ndababwira ko umugaragu ataruta shebuja, kandi ko uwatumwe ataruta uwamutumye. 17  Ubu noneho musobanukiwe ibyo mbakoreye. Ariko nimubikora ni bwo muzagira ibyishimo.+ 18  Si mwese mbwira, abo natoranyije ndabazi. Ariko ibyavuzwe mu byanditswe bigomba kuba.+ Bigira biti: ‘uwajyaga arya ku byokurya byanjye ni we wampindutse.’*+ 19  Mbibabwiye bitaraba kugira ngo nibiba, muzamenye ko ari njye byavugaga.+ 20  Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese wakira uwo ntumye, nanjye aba anyakiriye,+ kandi unyakiriye aba yakiriye n’Uwantumye.”+ 21  Yesu amaze kuvuga ibyo, agira agahinda kenshi, maze ababwira adaciye ku ruhande ati: “Ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22  Abigishwa batangira kurebana, bibaza uwo yavugaga uwo ari we.+ 23  Umwe mu bigishwa ba Yesu yari yicaye amwegereye,* kandi Yesu yaramukundaga cyane.+ 24  Nuko Simoni Petero amucira amarenga, aramubwira ati: “Tubwire uwo avuga uwo ari we.” 25  Uwo mwigishwa yigira inyuma yegama mu gituza cya Yesu, aramubaza ati: “Mwami, ni nde?”+ 26  Nuko Yesu aramusubiza ati: “Ni uwo ngiye guha agace k’umugati ngiye gukoza mu isorori.”+ Hanyuma amaze gukoza mu isorori ako gace k’umugati, agahereza Yuda umuhungu wa Simoni Isikariyota. 27  Yuda amaze gufata ako gace k’umugati, Satani amwinjiramo.+ Nuko Yesu aramubwira ati: “Icyo ushaka gukora, gikore vuba.” 28  Icyakora mu bari bari gusangira na we nta wamenye impamvu amubwiye atyo. 29  Bamwe batekereje ko wenda ubwo Yuda ari we wari ufite agasanduku k’amafaranga,+ Yesu yari ari kumubwira ati: “Gura ibintu tuzakenera mu munsi mukuru,”* cyangwa wenda akaba yari ari kumusaba kugira icyo aha abakene. 30  Nuko Yuda amaze gufata ako gace k’umugati ahita asohoka. Icyo gihe hari nijoro.+ 31  Amaze gusohoka, Yesu aravuga ati: “Ubu Umwana w’umuntu ahawe icyubahiro,+ kandi Imana ihawe icyubahiro binyuze kuri we. 32  Imana ubwayo izamuhesha icyubahiro,+ kandi na we azahita ayihesha icyubahiro. 33  Ncuti zanjye,* ndacyari kumwe namwe igihe gito. Muzanshaka, kandi nk’uko nabwiye Abayahudi nti: ‘aho njya ntimushobora kuhaza,’+ namwe ubu ndabibabwiye. 34  Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk’uko nabakunze+ namwe abe ari ko mukundana.+ 35  Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”+ 36  Simoni Petero aramubaza ati: “Mwami, ugiye he?” Yesu aramusubiza ati: “Aho ngiye, ntushobora kunkurikira ubu, ariko nyuma uzankurikira.”+ 37  Petero aramubwira ati: “Mwami, kuki ubu ntashobora kugukurikira? Nzemera no kubura ubuzima bwanjye kubera wowe.”+ 38  Yesu aramubwira ati: “Ngo uzemera no kubura ubuzima bwawe kubera njye? Ni ukuri, ndakubwira ko isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni we wambanguriye agatsinsino.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gituza cye.”
Ni ukuvuga, Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bana bato.”