Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 14:1-31

  • Yesu ni we wenyine wadufasha kwegera Papa wo mu ijuru (1-14)

    • ‘Ni njye nzira, ukuri n’ubuzima’ (6)

  • Yesu asezeranya abigishwa be kuboherereza umwuka wera (15-31)

    • ‘Papa wo mu ijuru aranduta’ (28)

14  “Ntimuhangayike.+ Nimwizere Imana,+ kandi nanjye munyizere.  Mu nzu ya Papa wo mu ijuru, hari ahantu henshi ho kuba. Iyo haba hadahari mba narabibabwiye. Ngiye kubategurira aho muzaba.+  Nanone, niba ngiye kubategurira aho muzaba nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho nzaba abe ari ho namwe muzaba.+  Kandi inzira igana aho ngiye murayizi.”  Tomasi+ aramubaza ati: “Mwami, ntituzi aho ugiye. None se ubwo inzira twayimenya dute?”  Yesu aramusubiza ati: “Ni njye nzira+ n’ukuri+ n’ubuzima.+ Nta muntu ujya kwa Papa wo mu ijuru atanyuzeho.+  Iyo mumenya, na Papa wo mu ijuru muba mwaramumenye. Uhereye ubu muramuzi kandi mwaramubonye.”+  Filipo aramubwira ati: “Mwami, twereke Papa wo mu ijuru biraba bihagije.”  Yesu aramubwira ati: “Filipo, nabanye namwe igihe kirekire kingana gitya, none nturamenya? Uwambonye aba yabonye na Papa wo mu ijuru.+ None se kuki uvuga uti: ‘twereke Papa wo mu ijuru’? 10  Ese ntimwizera ko nunze ubumwe na Papa, Papa na we akunga ubumwe nanjye?+ Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira.+ Ahubwo Papa wo mu ijuru ukomeza kunga ubumwe nanjye, ni we ukora ibintu byose ari njye akoresheje. 11  Mwizere ko nunze ubumwe na Papa wo mu ijuru kandi na we akaba yunze ubumwe nanjye. Niba mutanabyizeye, mwizezwe n’ibikorwa ubwabyo.+ 12  Ni ukuri, ndababwira ko unyizera na we azakora ibikorwa nkora, ndetse azakora ibikorwa bikomeye kuruta ibi,+ kuko njye ngiye kwa Papa wo mu ijuru.+ 13  Nanone ikintu cyose muzasaba mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Papa wo mu ijuru ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana we.+ 14  Ikintu cyose muzasaba mu izina ryanjye nzagikora. 15  “Niba munkunda muzubahiriza amategeko yanjye.+ 16  Nzasaba Papa wo mu ijuru, kandi na we azabaha undi mufasha,* uzabana namwe iteka ryose.+ 17  Uwo mufasha ni umwuka wera umenyekanisha ukuri.+ Ab’isi ntibashobora kuwugira, kuko batawureba kandi bakaba batawuzi.+ Ariko mwe murawuzi kuko muwuhorana, kandi ukaba uri muri mwe. 18  Sinzabasiga mwenyine.* Nzagaruka aho muri.+ 19  Hasigaye igihe gito, ab’isi ntibongere kumbona. Ariko mwe muzambona+ kuko ndiho, kandi namwe muzabaho. 20  Icyo gihe muzamenya ko nunze ubumwe na Papa wo mu ijuru kandi ko namwe mwunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe namwe.+ 21  Umuntu wese wemera amategeko yanjye kandi akayumvira, ni we unkunda. Kandi unkunda, Papa wo mu ijuru na we azamukunda. Nanjye nzamukunda ndetse mwiyereke mu buryo bwuzuye.” 22  Nuko Yuda+ utari Isikariyota, aramubwira ati: “Mwami, byagenze bite ngo ube ushaka kutwiyereka mu buryo bwuzuye, ariko ntiwiyereke ab’isi?” 23  Yesu aramusubiza ati: “Umuntu wese unkunda, azumvira ibyo mvuga+ kandi Papa na we azamukunda. Tuzaza aho ari tubane na we.+ 24  Umuntu wese utankunda, ntiyumvira ibyo mvuga. Nanone, ibi mvuga si ibyanjye, ahubwo n’ibya Papa wo mu ijuru wantumye.+ 25  “Ibi bintu byose, mbibabwiye nkiri kumwe namwe. 26  Ariko umufasha, ari wo mwuka wera Papa wo mu ijuru azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi uzabibutsa ibintu byose nababwiye.+ 27  Mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye.+ Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimuhangayike, kandi ntimugire ubwoba. 28  Mwumvise ko nababwiye nti: ‘ndagiye kandi nzagaruka aho muri.’ Niba munkunda, nimunezezwe n’uko ngiye kwa Papa wo mu ijuru, kuko Papa anduta.+ 29  Dore mbibabwiye bitaraba, kugira ngo nibiba muzizere.+ 30  Sinongera kuvugana namwe byinshi, kuko umutegetsi w’iyi si+ aje, kandi nta cyo yantwara.*+ 31  Ariko ab’isi bagomba kumenya ko nkunda Papa wo mu ijuru, kandi ko ibyo yantegetse gukora ari byo nkora.+ Nimuhaguruke tuve hano.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umuhumuriza.”
Cyangwa “sinzabasiga mumeze nk’imfubyi.”
Cyangwa “nta bubasha amfiteho.”