Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 16:1-33

  • Bamwe mu bigishwa ba Yesu bari kuzicwa (1-4a)

  • Icyo umwuka wera wari kuzakora (4b-16)

  • Agahinda k’abigishwa kari kuzahinduka ibyishimo (17-24)

  • Yesu yatsinze isi (25-33)

16  “Icyatumye mbabwira ibyo, ni ukugira ngo mutabura ukwizera mugacika intege.  Abantu bazabirukana mu isinagogi.*+ Igihe kizagera, ubwo umuntu wese uzabica+ azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera.  Ariko ibyo bazabikora babitewe n’uko batamenye Papa wo mu ijuru kandi nanjye ntibamenye.+  Icyatumye mbibabwira, ni ukugira ngo igihe nikigera maze bikaba, muzibuke ko nabibabwiye.+ “Icyakora, ibyo sinabibabwiye mbere kubera ko nari nkiri kumwe namwe.  Ariko noneho ngiye gusanga Uwantumye.+ Nyamara nta n’umwe muri mwe uri kumbaza ati: ‘ugiye he?’  None dore mufite agahinda kenshi kubera ko nababwiye ibyo.+  Icyakora ndababwira ukuri ko kuba ngiye ari mwe bifitiye akamaro, kuko nintagenda mutazigera mubona umwuka wera wo kubafasha.+ Ariko ningenda nzawuboherereza.  Uwo mwuka wera nuza uzagaragaza neza icyaha cy’abatuye isi. Uzagaragaza ko ibikorwa byanjye ari byiza, kandi werekane abo Imana icira urubanza.  Uzagaragaza neza icyaha+ cy’abatuye isi, kubera ko banze kunyizera.+ 10  Uzereka abatuye isi ko nkora ibikorwa byiza, kubera ko ngiye gusanga Papa wo mu ijuru kandi mukaba mutazongera kumbona. 11  Nanone uzagaragaza ab’Imana icira urubanza, kubera ko yamaze gucira urubanza umutegetsi w’iyi si.+ 12  “Nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha. 13  Icyakora, nimumara kubona umwuka wera umenyekanisha ukuri,+ uzabayobora maze musobanukirwe neza ukuri, ariko umwuka wera ntiwikoresha. Ahubwo uhishura gusa ibyo Imana yashatse ko uhishura. Ubwo rero muzasobanukirwa ibizaba bigiye kuba.+ 14  Uwo mwuka wera ni wo uzampesha icyubahiro,+ kuko uzabafasha gusobanukirwa ibyo nzaba nshaka kubabwira.+ 15  Ibintu byose Papa wo mu ijuru afite, ni ibyanjye.+ Ni yo mpamvu mbabwiye ko umwuka wera, uzabasobanurira ibyo navuze. 16  Hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona,+ ariko nanone nyuma y’igihe gito muzongera mumbone.” 17  Nuko bamwe mu bigishwa be baravugana bati: “Ibi atubwiye bisobanura iki? Kuki atubwiye ngo: ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone,’ akongera akatubwira ati: ‘kuko ngiye kwa Papa wo mu ijuru?’” 18  Batangira kwibaza bati: “Amagambo avuze ngo: ‘igihe gito,’ asobanura iki? Ntituzi ibyo avuga ibyo ari byo.” 19  Yesu amenye ko bashakaga kugira icyo bamubaza, arababwira ati: “Ese muri kubazanya ibyo, kubera ko mvuze nti: ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone?’ 20  Ni ukuri, ndababwira ko muzarira ndetse mukarira cyane, ariko ab’isi bo bazishima. Muzagira agahinda, ariko agahinda kanyu kazahinduka ibyishimo.+ 21  Iyo umugore ari kubyara, aba ababara kubera ko igihe cye kiba kigeze. Ariko iyo amaze kubyara, ntiyongera kwibuka wa mubabaro, kubera ko aba afite ibyishimo by’uko hari umuntu wavutse mu isi. 22  Namwe rero, ubu mufite agahinda. Ariko nimwongera kumbona, muzagira ibyishimo+ kandi ibyishimo byanyu bizaba byinshi cyane. 23  Icyo gihe bwo, nta kibazo na kimwe muzaba mugikeneye kumbaza. Ni ukuri, ndababwira ko ikintu cyose muzasaba Papa wo mu ijuru+ mu izina ryanjye azakibaha.+ 24  Kugeza ubu, nta kintu na kimwe murasaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, kugira ngo mugire ibyishimo byinshi. 25  “Ibyo byose nabibabwiriye mu migani. Ariko igihe kirageze, ubwo ntazongera kubabwirira mu migani. Ahubwo nzajya mbabwira ibya Papa wo mu ijuru ntaciye ku ruhande. 26  Icyo gihe, muzajya musaba Papa mu izina ryanjye. Icyakora sinshatse kuvuga ko ari njye uzajya ubasabira kuri Papa. 27  Papa wo mu ijuru ubwe arabakunda bitewe n’uko mwankunze,+ kandi mukizera ko naje ari we untumye.+ 28  Naje ntumwe na Papa wo mu ijuru maze nza mu isi. Ubu rero, ngiye kuva mu isi nsubire kwa Papa.”+ 29  Abigishwa be baravuga bati: “Ntureba noneho ko utubwiye udaca ku ruhande, ntutubwirire mu migani! 30  Ubu noneho, tumenye ko uzi ibintu byose kandi ko udakeneye ko hagira umuntu ugira icyo akubaza. Ibyo ni byo bitumye twizera ko waturutse ku Mana.” 31  Yesu arabasubiza ati: “Ubu se noneho murizeye? 32  Dore igihe kigiye kugera, ndetse kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga njyenyine. Icyakora sinzaba ndi njyenyine,+ kuko Papa wo mu ijuru ari kumwe nanjye.+ 33  Nababwiye ibyo bintu byose, kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri njye.+ Mu isi muzahura n’imibabaro myinshi, ariko nimukomere! Natsinze isi.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.