Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 17:1-26

  • Yesu asenga bwa nyuma ari kumwe n’abigishwa be (1-26)

    • Kumenya Imana bihesha ubuzima bw’iteka (3)

    • Abakristo si ab’isi (14-16)

    • “Ijambo ryawe ni ukuri” (17)

    • “Nabamenyesheje izina ryawe” (26)

17  Yesu amaze kuvuga ibyo, areba mu ijuru maze aravuga ati: “Papa, igihe kirageze. Hesha umwana wawe icyubahiro, kugira ngo umwana wawe na we aguheshe icyubahiro,+  kuko wamuhaye ububasha bwo gutegeka abantu bose,+ kugira ngo abo wamuhaye+ bose abahe ubuzima bw’iteka.+  Bazabona ubuzima bw’iteka+ nibakumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine,+ bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.+  Naguhesheje icyubahiro ku isi,+ kuko narangije umurimo wampaye gukora.+  None rero Papa, mpa umwanya w’icyubahiro nari mfite iruhande rwawe, isi itarabaho.+  “Abantu wampaye ubatoranyije mu isi+ nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bumviye ijambo ryawe.  None ubu bamenye ko ibintu byose mfite, ari wowe wabimpaye.  Nabamenyesheje ibyo wambwiye,+ barabyemera maze bamenya badashidikanya ko naje ari wowe untumye,+ kandi barabyizera.+  Ndi gusenga ari bo nsabira. Ntabwo ndi gusabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe. 10  Ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe ni ibyanjye,+ kandi igihe nari ndi kumwe na bo nahawe icyubahiro. 11  “Nanone, sinkiri mu isi, kuko nje aho uri. Ariko bo baracyari mu isi.+ Papa wera, ubarinde+ ubigiriye izina ryawe wampaye ngo ndivuganire, kugira ngo bunge ubumwe nk’uko natwe twunze ubumwe.+ 12  Nkiri kumwe na bo narabarindaga,+ mbigiriye izina ryawe wampaye ngo ndivuganire. Nakomeje kubarinda, ntihagira urimbuka,+ keretse umwe gusa,+ kandi ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.+ 13  Ariko none ubu ngiye kuza aho uri, kandi ibi ndabivugira mu isi kugira ngo abo wampaye na bo bagire ibyishimo byinshi nk’ibyo mfite.+ 14  Nabamenyesheje ibyo wambwiye, ariko ab’isi barabanze kuko atari ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi. 15  “Singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Satani.*+ 16  Si ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi.+ 17  Ubeze* ukoresheje ukuri.+ Ijambo ryawe ni ukuri.+ 18  Nk’uko wantumye mu isi, nanjye nabatumye mu isi.+ 19  Nkomeza kuba uwera, kugira ngo na bo babe abera binyuze ku kuri. 20  “Sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira n’abandi bazanyizera binyuze ku byo aba bazavuga, 21  kugira ngo bose bunge ubumwe,+ nk’uko nawe wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe,+ kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe, bityo ab’isi bazizere ko ari wowe wantumye. 22  Nanone nabahaye icyubahiro nk’uko nawe wakimpaye, kugira ngo bunge ubumwe* nk’uko njye nawe twunze ubumwe.+ 23  Nunze ubumwe na bo, nawe wunze ubumwe nanjye, kugira ngo na bo bunge ubumwe rwose. Ibyo bizatuma ab’isi bamenya ko ari wowe wantumye, kandi ko wakunze abo watoranyije nk’uko nanjye wankunze. 24  Papa, ndifuza ko abo wampaye aho ndi na bo ari ho bazaba, bakahabana nanjye,+ kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze mbere y’uko abantu batangira kuvukira ku isi.*+ 25  Papa, nzi ko buri gihe ukora ibikwiriye. Mu by’ukuri ab’isi ntibakumenye.+ Ariko njye narakumenye,+ kandi aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. 26  Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha,+ kugira ngo na bo bakundane nk’uko nawe wankunze, kandi nanjye nunge ubumwe na bo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Umubi.”
Cyangwa “ubatoranye.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Cyangwa “kugira ngo babe umwe.”
Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.