Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 19:1-42

  • Yesu akubitwa kandi bakamuseka (1-7)

  • Pilato yongera kubaza Yesu ibibazo (8-16a)

  • Yesu bamumanika ku giti i Gologota (16b-24)

  • Yesu asaba umwigishwa we kuzita kuri mama we (25-27)

  • Yesu apfa (28-37)

  • Yesu ashyingurwa (38-42)

19  Nuko muri uwo mwanya Pilato afata Yesu, amukubita inkoni.*+  Hanyuma abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwitero mwiza cyane.*+  Bakajya bamwegera, bakamubwira bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!” Nanone bakamukubita inshyi mu maso.+  Pilato yongera gusohoka arababwira ati: “Dore mubazaniye hano hanze kugira ngo mumenye ko nta cyaha mubonyeho.”+  Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa na wa mwitero mwiza cyane. Maze Pilato arababwira ati: “Nimurebe wa muntu!”  Ariko abakuru b’abatambyi n’abarinzi b’urusengero bamubonye barasakuza bati: “Mumanike ku giti! Mumanike ku giti!”*+ Pilato arababwira ati: “Nimumujyane abe ari mwe mumwica, kuko njye nta cyaha mubonyeho.”+  Abayahudi baramusubiza bati: “Dukurikije itegeko dufite, agomba gupfa,+ kuko yigize umwana w’Imana.”+  Nuko Pilato yumvise ayo magambo arushaho kugira ubwoba.  Yongera kwinjira mu nzu ye maze abaza Yesu ati: “Ukomoka he?” Ariko Yesu ntiyamusubiza.+ 10  Nuko Pilato aramubwira ati: “Wanze kumvugisha? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura kandi nkagira n’ububasha bwo kukwica?” 11  Yesu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara, iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru. Ni cyo gituma umuntu wakunteje, ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho.” 12  Ibyo byatumye Pilato akomeza gushaka uko yamurekura. Ariko Abayahudi barasakuza bati: “Nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari. Umuntu wese wigize umwami aba arwanyije Kayisari.”+ 13  Pilato yumvise ayo magambo asohora Yesu, maze yicara ku ntebe y’urubanza iri ahantu hitwa Ahashashwe Amabuye, ariko mu Giheburayo hitwa Gabata. 14  Icyo gihe, hari ku munsi wo kwitegura+ Pasika, ari nko mu ma saa sita z’amanywa.* Nuko Pilato abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!” 15  Ariko barasakuza bati: “Mwice! Mwice! Mumanike ku giti!” Pilato arababaza ati: “None se nice umwami wanyu?” Abakuru b’abatambyi baramusubiza bati: “Nta wundi mwami dufite keretse Kayisari.” 16  Nuko aramubaha kugira ngo bamumanike ku giti.+ Hanyuma bafata Yesu. 17  Yikorera igiti cy’umubabaro* yari kumanikwaho, arasohoka, ajya ahantu hitwa Igihanga,+ mu Giheburayo hitwa Gologota.+ 18  Bagezeyo bamumanika ku giti.+ Yari amanikanywe n’abandi bantu babiri, umwe ari ku ruhande rumwe, undi ari ku rundi, naho Yesu ari hagati.+ 19  Nanone Pilato yandika itangazo arishyira ku giti cy’umubabaro Yesu yari amanitsweho. Ryari ryanditseho ngo: “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi.”+ 20  Nuko Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yesu yari amanitswe hari hafi y’umujyi kandi iryo tangazo rikaba ryari ryanditse mu Giheburayo, mu Kilatini no mu Kigiriki. 21  Ariko abakuru b’abatambyi b’Abayahudi, babwira Pilato bati: “Ntiwandike ngo: ‘Umwami w’Abayahudi,’ ahubwo wandike uti: ‘yiyise Umwami w’Abayahudi.’” 22  Pilato arabasubiza ati: “Simpindura ibyo nanditse.” 23  Abasirikare bamaze kumanika Yesu ku giti, bafata imyenda ye bayigabanyamo kane, buri musirikare atwara igice kimwe, hasigara ikanzu. Ariko iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi. 24  Nuko baravugana bati: “Ntituyice! Ahubwo dukoreshe ubufindo* kugira ngo tumenye uri buyitware.”+ Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bibe. Bigira biti: “Bigabanya imyenda yanjye, bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye.”+ Kandi koko, abasirikare bakoze ibyo bintu. 25  Icyakora, mama wa Yesu,+ murumuna wa mama wa Yesu, Mariya umugore wa Kilopa hamwe na Mariya Magadalena,+ bari bahagaze hafi y’igiti cy’umubabaro Yesu yari amanitseho. 26  Nuko Yesu abonye mama we hamwe n’umwigishwa yakundaga+ bahagaze aho, abwira mama we ati: “Mama, dore umwana wawe!” 27  Hanyuma abwira uwo mwigishwa ati: “Dore mama wawe!” Uhereye ubwo, uwo mwigishwa amujyana iwe. 28  Hanyuma y’ibyo, Yesu amenye ko yarangije gukora ibyo Papa we wo mu ijuru yamusabye gukora byose, aravuga ati: “Mfite inyota.”+ Yavuze atyo kugira ngo ibyari byaravuzwe mu byanditswe bibe. 29  Aho hari hateretse ikibindi cyuzuye divayi isharira. Nuko bashyira eponje* irimo divayi isharira ku gati karekare* bayimushyira ku munwa.+ 30  Bamaze kumuha kuri iyo divayi isharira, Yesu aravuga ati: “Ibyo wansabye gukora byose narabikoze!”+ Nuko acurika umutwe arapfa.*+ 31  Kubera ko wari umunsi wo Kwitegura,+ kandi Abayahudi bakaba batarashakaga ko hagira imirambo iguma ku biti by’umubabaro+ ku Isabato, (kuko iyo yari Isabato ikomeye)+ basabye Pilato ko babavuna amaguru bakabamanura. 32  Nuko abasirikare baraza bavuna amaguru y’umuntu wa mbere n’ay’undi wari umanikanywe na Yesu. 33  Ariko bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru. 34  Umwe mu basirikare amutera icumu mu rubavu,+ ako kanya havamo amaraso n’amazi. 35  Uwabibonye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni ukuri. Uwo muntu azi ko ibyo avuga ari ukuri, kandi igituma abivuga ni ukugira ngo namwe mwizere.+ 36  Mu by’ukuri, ibyo byabayeho kugira ngo ibyari byaravuzwe mu byanditswe bibe. Bigira biti: “Nta gufwa rye rizavunwa.”+ 37  Nanone hari ibindi byanditswe bivuga ngo: “Bazareba uwo bateye icumu.”+ 38  Hanyuma y’ibyo, Yozefu wo muri Arimataya wari umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,+ asaba Pilato umurambo wa Yesu ngo awumanure, maze Pilato aramwemerera. Nuko araza amanura umurambo we.+ 39  Nanone Nikodemu,+ wa wundi waje kureba Yesu bwa mbere nijoro, azana igipfunyika kirimo uruvange rw’imibavu* gipima ibiro nka 30.+ 40  Nuko bafata umurambo wa Yesu bawuzingiraho ibitambaro, bashyiramo n’imibavu,+ bakurikije umugenzo w’Abayahudi wo gutunganya umurambo bagiye gushyingura. 41  Aho hantu yiciwe* hari hari ubusitani. Muri ubwo busitani hari harimo imva* nshya+ itarigeze ishyingurwamo. 42  Kubera ko hari ku munsi w’Abayahudi wo Kwitegura,+ bashyira Yesu muri iyo mva, kuko yari iri hafi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amukubita ibiboko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ikiboko.”
Cyangwa “umwitero ufite ibara ry’isine.” Iryo bara hari n’abaryita move. Umwenda ufite ibara ry’isine wambarwaga n’abantu b’abakire, abanyacyubahiro cyangwa abami.
Cyangwa “mwice umumanitse ku giti.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “icyangwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hisopu.” Bishobora kuba byerekeza ku kimera cyo muri Palesitina, cyashoboraga kugira metero imwe na santimetero 80. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Hisopu.”
Cyangwa “ashiramo umwuka.”
Ni ishangi n’umusagavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Cyangwa “yiciwe amanitswe ku giti.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”