Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 21:1-25

  • Yesu abonekera abigishwa be (1-14)

  • Petero yemeza ko akunda Yesu (15-19)

    • “Gaburira abana b’intama zanjye” (17)

  • Uko byari kuzagendekera umwigishwa Yesu yakundaga (20-23)

  • Umusozo (24, 25)

21  Nyuma y’ibyo, Yesu yongera kwiyereka* abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya. Dore uko byagenze:  Simoni Petero yari kumwe na Tomasi witwaga Didumo,+ Natanayeli+ w’i Kana ho muri Galilaya, abahungu ba Zebedayo+ n’abandi bigishwa babiri.  Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati: “Turajyana nawe.” Baragenda burira ubwato, ariko muri iryo joro ntibafata ifi n’imwe.+  Butangiye gucya, Yesu ahagarara ku nkombe. Icyakora abigishwa be ntibamenye ko ari Yesu.+  Hanyuma Yesu arababwira ati: “Ncuti zanjye,* hari icyo kurya mufite?”* Baramusubiza bati: “Nta cyo!”  Arababwira ati: “Mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata amafi.” Nuko bararujugunya, maze bafata amafi menshi+ ku buryo gukururira urushundura mu bwato byabagoye.  Nuko wa mwigishwa Yesu yakundaga cyane+ abwira Petero ati: “Ni Umwami!” Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, yambara umwitero we kuko yari yambaye ubusa,* maze asimbukira mu nyanja.  Ariko abandi bigishwa baza mu bwato buto bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, kuko batari bari kure y’inkombe, bari nko kuri metero 90* gusa.  Bageze ku nkombe, babona umuriro w’amakara uriho amafi n’umugati. 10  Yesu arababwira ati: “Muzane ku mafi mumaze gufata.” 11  Nuko Simoni Petero ajya mu bwato akururira urushundura ku nkombe, rwari rwuzuye amafi 153. Ariko nubwo yari menshi cyane, urushundura ntirwacitse. 12  Yesu arababwira ati: “Nimuze murye.”* Ariko nta n’umwe mu bigishwa watinyutse kumubaza ati: “Uri nde?” kuko bari bazi ko ari Umwami. 13  Yesu araza afata umugati arawubaha, abaha n’amafi. 14  Iyo yari inshuro ya gatatu+ Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka. 15  Bamaze kurya, Yesu abaza Simoni Petero ati: “Simoni muhungu wa Yohana, urankunda kurusha aya mafi?” Aramubwira ati: “Yego Mwami, urabizi ko ngukunda cyane.” Aramubwira ati: “Gaburira abana b’intama zanjye.”+ 16  Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni muhungu wa Yohana, urankunda?” Aramubwira ati: “Yego Mwami, urabizi ko ngukunda cyane.” Aramubwira ati: “Ragira abana b’intama zanjye.”+ 17  Amubaza ubwa gatatu ati: “Simoni muhungu wa Yohana, urankunda cyane?” Petero arababara kubera ko yari amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda cyane?” Aramubwira ati: “Mwami, umenya byose, kandi uzi neza ko ngukunda cyane.” Yesu aramubwira ati: “Gaburira abana b’intama zanjye.+ 18  Ni ukuri, ndakubwira ko igihe wari ukiri muto wiyambikaga, kandi ukajya aho ushaka. Ariko numara gusaza, uzajya urambura amaboko undi muntu akwambike, akujyane aho udashaka.” 19  Ibyo yabivuze asobanura ko Petero yari kuzapfa azize guhesha Imana icyubahiro. Nuko amaze kumubwira ayo magambo, aramubwira ati: “Komeza unkurikire.”+ 20  Petero ahindukiye abona wa mwigishwa Yesu yakundaga+ abakurikiye. Uwo mwigishwa ni we wari warigeze kwegama mu gituza cya Yesu mu gihe cy’ifunguro rya nimugoroba, maze akamubaza ati: “Mwami, ni nde ugiye kukugambanira?” 21  Nuko Petero amubonye abaza Yesu ati: “Mwami, uyu we bizamugendekera bite?” 22  Yesu aramubwira ati: “Niba nshaka ko azakomeza kubaho kugeza aho nzazira, kuki biguhangayikishije? Wowe komeza unkurikire.” 23  Nuko ayo magambo akwirakwira mu bavandimwe, bavuga ko uwo mwigishwa atari kuzapfa. Nyamara Yesu ntiyavuze ko atari kuzapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko azakomeza kubaho kugeza aho nzazira, kuki biguhangayikishije?” 24  Uwo mwigishwa+ ni we uri kubihamya. Ni we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri. 25  Mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze. Biramutse byanditswe byose mu buryo burambuye, ndatekereza ko isi ubwayo itakwirwamo ibitabo byakwandikwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kubonekera.”
Cyangwa “bana banjye.”
Cyangwa “hari amafi mufite yo kurya?”
Cyangwa “yari yambaye imyenda y’imbere gusa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hafi imikono 200.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Ryari ifunguro rya mu gitondo.