Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 4:1-54

  • Yesu n’Umusamariyakazi (1-38)

    • Gusenga Imana “mu mwuka no mu kuri” (23, 24)

  • Abasamariya benshi bizera Yesu (39-42)

  • Yesu akiza umwana w’umukozi w’ibwami (43-54)

4  Nuko Umwami Yesu amenya ko Abafarisayo bari bumvise ko yahinduraga abantu benshi bakaba abigishwa, akanababatiza+ kurusha Yohana.  Icyakora Yesu si we wabatizaga ahubwo ni abigishwa be.  Nuko Yesu ava i Yudaya asubira i Galilaya.  Ariko yagombaga kunyura muri Samariya.  Nuko agera mu mujyi wa Samariya witwaga Sukara, wari hafi y’isambu Yakobo yahaye umuhungu we Yozefu.+  Aho ni ho hari iriba rya Yakobo.+ Icyo gihe Yesu yicara ku iriba, bitewe n’uko yari yananijwe n’urugendo. Hari nka saa sita z’amanywa.*  Nuko umugore w’i Samariya aza kuvoma amazi. Yesu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.”  (Abigishwa be bari bagiye mu mujyi kugura ibyokurya.)  Uwo mugore aramubaza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umusamariyakazi, bishoboka bite ko wansaba amazi yo kunywa?” (Icyatumye abivuga ni uko nta mishyikirano Abayahudi bagiranaga n’Abasamariya.)+ 10  Yesu aramusubiza ati: “Iyo uba warasobanukiwe ibirebana n’impano y’Imana,+ ukamenya n’umuntu ukubwiye ati: ‘mpa amazi yo kunywa,’ uba umusabye akaguha amazi atanga ubuzima.”+ 11  Uwo mugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, nta n’indobo ufite yo kuvomesha kandi iriba ni rirerire. None se ayo mazi y’ubuzima urayakura he? 12  None se ubwo uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, kandi na we ubwe abana be n’amatungo ye bakaba baranywaga ku mazi yaryo?” 13  Yesu aramusubiza ati: “Umuntu wese unywa kuri aya mazi, azongera agire inyota. 14  Ariko umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota.+ Ahubwo amazi nzamuha, azamubera nk’isoko y’amazi muri we, bityo azabone ubuzima bw’iteka.”+ 15  Uwo mugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi kugira ngo ntazongera kugira inyota cyangwa ngo mpore nza hano kuvoma.” 16  Aramusubiza ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze muze hano.” 17  Uwo mugore aramusubiza ati: “Nta mugabo ngira.” Yesu aramubwira ati: “Ibyo uvuze ni ukuri, kuko uvuze uti: ‘nta mugabo ngira.’ 18  Wagize abagabo batanu kandi n’uwo ufite ubu si umugabo wawe. Rwose ibyo uvuze ni ukuri.” 19  Uwo mugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, noneho menye ko uri umuhanuzi.+ 20  Ba sogokuruza basengeraga kuri uyu musozi. Ariko mwe muvuga ko i Yerusalemu ari ho abantu bakwiriye gusengera.”+ 21  Yesu aramubwira ati: “Mugore, nyizera! Igihe kizagera ubwo muzaba mutagisengera Imana* kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. 22  Mwe musenga uwo mutazi.+ Ariko twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza gaturuka* mu Bayahudi.+ 23  Ariko kandi igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abasenga by’ukuri bazajya basengera Imana mu mwuka no mu kuri. Kandi rwose, Imana ishaka abameze nk’abo kugira ngo bayisenge.+ 24  Imana ni Umwuka,+ kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri.”+ 25  Uwo mugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya witwa Kristo ari hafi kuza. Igihe cyose azazira azatubwira ibintu byose adaciye ku ruhande.” 26  Yesu aramubwira ati: “Uwo muntu uvuga, ni njye.”+ 27  Muri uwo mwanya abigishwa be baba barahageze. Batangazwa n’uko yavuganaga n’umugore. Ariko birumvikana ko nta n’umwe watinyutse kumubaza ati: “Uyu mugore uramushakaho iki?” Cyangwa ngo amubaze ati: “Kuki uri kuvugana na we?” 28  Nuko uwo mugore ahita asiga ikibindi cye ajya mu mujyi, abwira abantu ati: 29  “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibintu byose nakoze. Ashobora kuba ari we Kristo!” 30  Babyumvise bava mu mujyi bajya aho Yesu yari ari. 31  Hagati aho, abigishwa be bari bari kumwinginga bati: “Mwigisha,*+ akira ibyokurya.” 32  Ariko arababwira ati: “Mfite ibyokurya mutazi.” 33  Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye ibyokurya?” 34  Yesu arababwira ati: “Ibyokurya byanjye, ni ugukora ibyo uwantumye ashaka+ no kurangiza umurimo we.+ 35  Ese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane igihe cyo gusarura kikagera? Dore ndababwira nti: ‘mwubure amaso murebe! Imirima ireze kandi ikeneye gusarurwa.+ 36  Umusaruzi amaze guhabwa ibihembo bye no gukusanya imbuto. Imbuto zigereranya abantu bazahabwa ubuzima bw’iteka. Ibyo ni byo bituma uwateye imbuto n’usarura bishimana.’+ 37  Ku bijyanye n’ibyo, aya magambo ni ukuri: Umwe atera imbuto, undi agasarura. 38  Nabatumye gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi barabiruhiye, none mwebwe mugiye gusangira na bo imbuto z’ibyo baruhiye.” 39  Icyo gihe, benshi mu Basamariya bo muri uwo mujyi baramwizera, bitewe n’amagambo uwo mugore yababwiye abemeza agira ati: “Uwo muntu yambwiye ibintu byose nakoze.”+ 40  Nuko Abasamariya bamusanga aho yari ari baramusaba ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri. 41  Ibyo byatumye n’abandi benshi bamwizera bitewe n’ibyo yavugaga, 42  maze babwira uwo mugore bati: “Ubu noneho ibyo watubwiye si byo byonyine byatumye twemera, kuko natwe twamwiyumviye kandi ubu tumenye tudashidikanya ko uyu muntu ari we mukiza wakijije isi.”+ 43  Nuko iyo minsi ibiri ishize, arahava ajya i Galilaya. 44  Icyakora, Yesu ubwe yemeje ko nta muhanuzi uhabwa icyubahiro mu gace k’iwabo.+ 45  Ariko ageze i Galilaya, Abanyagalilaya baramwakira kuko bari barabonye ibintu byose yakoreye i Yerusalemu mu minsi mikuru,+ dore ko na bo bari baragiye muri iyo minsi mikuru.+ 46  Yongera kugaruka i Kana ho muri Galilaya, aho yari yarahinduriye amazi divayi.+ Icyo gihe i Kaperinawumu hari umukozi w’ibwami wari ufite umwana urwaye. 47  Uwo mugabo yumvise ko Yesu yari yavuye i Yudaya akajya i Galilaya, ajya kumureba maze amusaba ko yaza akamukiriza umwana kuko yendaga gupfa. 48  Ariko Yesu aramubwira ati: “Mwebwe iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza ntimushobora kwizera.”+ 49  Uwo mukozi w’ibwami aramubwira ati: “Nyakubahwa, banguka umwana wanjye atarapfa.” 50  Yesu aramubwira ati: “Igendere umwana wawe ni muzima.”+ Nuko uwo mugabo yizera ibyo Yesu amubwiye, aragenda. 51  Ariko akiri mu nzira, abagaragu be baza kumusanganira bamubwira ko umuhungu we yakize.* 52  Na we ababaza igihe yakiriye. Baramubwira bati: “Umuriro wamuvuyemo ejo nka saa saba z’amanywa.”* 53  Papa w’uwo mwana ahita amenya ko kuri iyo saha ari bwo Yesu yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe ni muzima.”+ Nuko we n’abo mu rugo rwe bose barizera. 54  Cyari igitangaza cya kabiri+ Yesu yakoze amaze kuva i Yudaya akajya i Galilaya.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya gatandatu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Papa wo mu ijuru.”
Cyangwa “katangiriye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Cyangwa “ari muzima.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagana ku isaha ya karindwi.”