Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 6:1-71

  • Yesu agaburira abantu 5.000 (1-15)

  • Yesu agendera hejuru y’amazi (16-21)

  • Yesu ni ‘umugati utanga ubuzima’ (22-59)

  • Abantu benshi bacika intege bitewe n’ibyo Yesu yari yavuze (60-71)

6  Nyuma y’ibyo, Yesu ajya hakurya y’Inyanja ya Galilaya, ari na yo yitwa Tiberiya.+  Ariko abantu benshi bakomeza kumukurikira,+ kuko bari babonye ibitangaza yakoraga agakiza abarwayi.+  Nuko Yesu azamuka ku musozi, agezeyo yicarana n’abigishwa be.  Icyo gihe, umunsi mukuru w’Abayahudi wa Pasika+ wari wegereje.  Igihe Yesu yabonaga abantu benshi baje bamusanga, yabajije Filipo ati: “Turagurira he imigati yo kugaburira aba bantu bose?”+  Icyakora yabimubwiye amugerageza, kuko yari azi icyo agiye gukora.  Nuko Filipo aramusubiza ati: “Yewe n’uwagura imigati y’amadenariyo* 200 ntiyaba ihagije kugira ngo buri muntu abone agace gato.”  Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya uvukana na Simoni Petero, aramubwira ati:  “Hano hari akana k’agahungu gafite imigati itanu y’ingano* n’udufi tubiri. Ariko se ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”+ 10  Yesu aravuga ati: “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari hari ibyatsi byinshi, nuko babyicaramo. Hari abagabo nk’ibihumbi bitanu.+ 11  Yesu afata iyo migati, asenga ashimira maze ayihereza abari bicaye. Na twa dufi atugenza atyo, bose bararya barahaga. 12  Ariko bamaze guhaga, abwira abigishwa be ati: “Mukusanyirize hamwe ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa.” 13  Nuko bakusanya ibice by’imigati abariye bari basigaje, byuzura ibitebo 12. 14  Abantu babonye ibitangaza yakoraga, baravuga bati: “Nta gushidikanya, uyu ni we wa muhanuzi wagombaga kuza mu isi.”+ 15  Nuko Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava+ asubira ku musozi ari wenyine.+ 16  Bigeze nimugoroba, abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.+ 17  Burira ubwato maze bambuka inyanja, berekeza i Kaperinawumu. Icyo gihe bwari butangiye kwira, kandi Yesu yari atarabageraho.+ 18  Hanyuma inyanja itangira kwivumbagatanya kubera ko hahuhaga umuyaga mwinshi cyane.+ 19  Ariko bamaze gukora urugendo rw’ibirometero nka bitanu cyangwa bitandatu* mu bwato, babona Yesu ari kugenda hejuru y’inyanja, aza asanga ubwato, maze bagira ubwoba. 20  Ariko arababwira ati: “Muhumure ni njye. Ntimugire ubwoba!”+ 21  Nuko baramureka ajya mu bwato, maze ubwato burakomeza buragenda bugera aho bashakaga kujya.+ 22  Bukeye, abantu benshi bari basigaye ku yindi nkombe y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhari. Hari ubwato buto bwari bwahoze aho, ariko Yesu ntiyari yabugiyemo ngo ajyane n’abigishwa be kuko bo bari bagiye bonyine. 23  Hanyuma amato yari avuye i Tiberiya agera hafi y’aho baririye ya migati igihe Umwami Yesu yari amaze gusenga ashimira. 24  Nuko abo bantu babonye ko Yesu adahari ndetse n’abigishwa be, bajya mu mato yabo, bajya i Kaperinawumu kumushakirayo. 25  Bageze hakurya y’inyanja baramubona maze baramubaza bati: “Mwigisha,*+ wageze hano ryari?” 26  Yesu arabasubiza ati: “Ni ukuri, ndababwira ko mutaje kunshaka kubera ko ibitangaza nakoze byatumye mwizera. Ahubwo ni ukubera ya migati mwariye mugahaga.+ 27  Ntimugakorere ibyokurya byangirika. Ahubwo mujye mukorera ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Imana ari yo Papa wo mu ijuru, yamwemereye kubikora.”*+ 28  Na bo baramubaza bati: “None se twakora iki ngo dukore ibyo Imana ishaka?” 29  Yesu arabasubiza ati: “Icyo Imana ishaka ni iki: Ni uko mwizera uwo yatumye.”+ 30  Nuko baramubwira bati: “None se ni ikihe gitangaza+ uri bukore kugira ngo tukibone tukwizere? Ni ikihe gikorwa uri bukore? 31  Ba sogokuruza bacu bariye manu mu butayu,+ nk’uko byanditswe ngo: ‘yabahaye umugati wo kurya uvuye mu ijuru.’”+ 32  Nuko Yesu arababwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko Mose atabahaye umugati w’ukuri uvuye mu ijuru. Ahubwo ubu Papa wo mu ijuru ni we uri kubaha umugati w’ukuri uvuye mu ijuru. 33  Umugati Imana itanga, umanuka uvuye mu ijuru kandi ugatuma abari ku isi babona ubuzima.” 34  Hanyuma baramubwira bati: “Mwami, ujye uhora uduha uwo mugati.” 35  Yesu arababwira ati: “Ni njye mugati utanga ubuzima. Umuntu uza aho ndi ntazasonza, kandi umuntu wese unyizera ntazongera kugira inyota.+ 36  Ariko nk’uko nabibabwiye, mwarambonye nyamara ntimwizeye.+ 37  Umuntu wese Papa wo mu ijuru ampa, azaza aho ndi, kandi umuntu wese uza aho ndi, sinzigera mwirukana.+ 38  Naje nturutse mu ijuru+ ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.+ 39  Ibyo uwantumye ashaka ni uko hatagira umuntu n’umwe mu bo yampaye mbura, ahubwo ko ngomba kuzamuzura+ mu gihe kizaza.* 40  Ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana we kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka,+ nanjye nkazamuzura+ mu gihe kizaza.” 41  Nuko Abayahudi baramwitotombera kubera ko yavuze ati: “Ni njye mugati wavuye mu ijuru.”+ 42  Batangira kuvuga bati: “Harya uyu si Yesu umuhungu wa Yozefu, papa we na mama we ntitubazi?+ None se kuki ari kuvuga ngo: ‘naje nturutse mu ijuru?’” 43  Yesu arabasubiza ati: “Mureke kwitotomba. 44  Nta muntu ushobora kuza aho ndi, atazanywe+ na Papa wo mu ijuru, ari na we wantumye, maze nanjye nkazamuzura mu gihe kizaza.+ 45  Abahanuzi baranditse bati: ‘bose bazigishwa na Yehova.’*+ Umuntu wese wumvise inyigisho za Papa wo mu ijuru kandi akazemera aza aho ndi. 46  Ibyo ntibishatse kuvuga ko hari uwabonye Papa+ wo mu ijuru, keretse njyewe wavuye ku Mana. Ni njye wabonye Papa+ wo mu ijuru. 47  Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese unyizera aba afite ubuzima bw’iteka.+ 48  “Ni njye mugati utanga ubuzima.+ 49  Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, nyamara barapfuye.+ 50  Ariko umuntu wese urya umugati uvuye mu ijuru ntazigera apfa. 51  Ni njye mugati muzima wavuye mu ijuru. Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose. Kandi koko, umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi ibone ubuzima.”+ 52  Nuko Abayahudi batangira kujya impaka, bibaza bati: “Ni gute uyu muntu yaduha umubiri we ngo tuwurye?” 53  Yesu na we arababwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe n’amaraso ye, mutazabona ubuzima.*+ 54  Umuntu wese urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye, afite ubuzima bw’iteka kandi nzamuzura+ mu gihe kizaza. 55  Umubiri wanjye ni ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ni icyo kunywa cy’ukuri. 56  Umuntu wese urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye akomeza kunga ubumwe nanjye, kandi nanjye nkunga ubumwe na we.+ 57  Nk’uko Papa wo mu ijuru yantumye kandi nkaba ndiho bitewe na we, ni ko n’umuntu urya umubiri wanjye azabaho bitewe nanjye.+ 58  Ubwo rero uwo ni wo mugati wavuye mu ijuru. Ntumeze nk’uwo ba sogokuruza bariye, ariko ntibibabuze gupfa. Umuntu wese urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose.”+ 59  Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isinagogi* y’i Kaperinawumu. 60  Nuko abenshi mu bigishwa be babyumvise, baravuga bati: “Aya magambo kuyemera biragoye! Nta wakomeza kuyatega amatwi.” 61  Ariko Yesu amenye ko abigishwa be bari kwitotombera ibyo avuze, arababaza ati: “Ese ibyo mvuze bibaciye intege? 62  None se mubonye Umwana w’umuntu azamutse asubiye aho yahoze+ mwabyakira mute? 63  Umwuka ni wo utanga ubuzima.+ Abantu ubwabo ntibashobora kwihesha ubuzima. Amagambo nababwiye aturuka ku mwuka wera kandi ni yo atanga ubuzima.+ 64  Ariko hari bamwe muri mwe badafite ukwizera.” Kuva bigitangira, Yesu yari azi abadafite ukwizera kandi yari azi n’uwari kuzamugambanira.+ 65  Nuko akomeza ababwira ati: “Ni cyo cyatumye mbabwira ko nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse abihawe na Papa+ wo mu ijuru.” 66  Ibyo byatumye benshi mu bigishwa be bisubirira mu byo bahozemo,+ bareka kugendana na we. 67  Nuko Yesu abaza za ntumwa 12 ati: “Ese namwe murashaka kwigendera?” 68  Simoni Petero aramusubiza ati: “Mwami, twagenda dusanga nde?+ Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.+ 69  Twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana.”+ 70  Yesu arabasubiza ati: “Ese si njye wabitoranyirije uko muri 12?+ Nyamara umwe muri mwe arasebanya.”*+ 71  Mu by’ukuri uwo yavugaga ni Yuda umuhungu wa Simoni Isikariyota, kuko ari we wari kuzamugambanira, nubwo yari umwe muri za ntumwa 12.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Ni ingano za sayiri.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni nka “sitadiyo 25 cyangwa 30.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Rabi.” Rabi ni izina ry’icyubahiro ryahabwaga abigisha b’Abayahudi.
Cyangwa “yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munsi wa nyuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta buzima muzagira muri mwe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ahantu hahuriraga abantu benshi.”
Cyangwa “ameze nka Satani.”