Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 8:12-59

  • Papa wa Yesu ni we uhamya ibyerekeye Yesu (12-30)

    • Yesu ni “umucyo w’isi” (12)

  • Abana ba Aburahamu (31-41)

    • ‘Ukuri kuzatuma mubona umudendezo’ (32)

  • Abana ba Satani (42-47)

  • Yesu na Aburahamu (48-59)

8   12  Yesu yongera kubabwira ati: “Ndi umucyo w’isi.+ Umuntu wese unkurikira ntazigera na rimwe agendera mu mwijima, ahubwo azagendera mu mucyo+ utanga ubuzima.” 13  Nuko Abafarisayo baramubwira bati: “Ni wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho. Ubwo rero ibyo uvuga si ukuri.” 14  Yesu arabasubiza ati: “Nubwo ari njye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mvuga ni ukuri kuko nzi aho naturutse n’aho njya.+ Ariko mwebwe ntimuzi aho naturutse n’aho njya. 15  Muca urubanza mukurikije imitekerereze y’abantu.*+ Ariko njye nta muntu n’umwe ncira urubanza. 16  Kandi niyo naca urubanza, naca urubanza rw’ukuri, kuko ntari njyenyine, ahubwo Papa wantumye ari kumwe nanjye.+ 17  Nanone mu Mategeko yanyu haranditswe ngo: ‘ubuhamya bw’abantu babiri ni ubw’ukuri.’+ 18  Ni njye uhamya ibinyerekeyeho kandi na Papa wantumye ahamya ibyanjye.”+ 19  Nuko baramubaza bati: “Papa wawe ari he?” Yesu arabasubiza ati: “Ntimunzi kandi na Papa+ ntimumuzi. Iyo mumenya, na Papa mwari kumumenya.”+ 20  Ibyo yabivugiye aho batangira amaturo,+ igihe yari ari kwigishiriza mu rusengero. Ariko nta watinyutse kumufata kuko igihe cyari kitaragera.+ 21  Nuko yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, ariko ni ha handi muzapfa muri abanyabyaha.+ Aho ngiye ntimushobora kuhaza.”+ 22  Abayahudi baravuga bati: “None se ko avuze ngo: ‘aho ngiye ntimushobora kuhaza, ubwo ntiyaba agiye kwiyahura?’” 23  Akomeza ababwira ati: “Mwe mukomoka mu isi, ariko njye nkomoka mu ijuru.+ Muri ab’iyi si, ariko njye sindi uw’iyi si. 24  Ni yo mpamvu mbabwiye nti: ‘muzapfa muri abanyabyaha.’ Nimutizera ko ndi uwo mbabwira ko ndi we, muzapfa muri abanyabyaha.” 25  Nuko baramubaza bati: “Uri nde?” Yesu arabasubiza ati: “Harya ubundi ndacyavugana iki namwe? 26  Mfite ibintu byinshi nabavugaho kandi naheraho nca urubanza. Nanone, uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mvugira mu isi.”+ 27  Ariko ntibasobanukiwe ko yababwiraga ibya Papa we wo mu ijuru. 28  Hanyuma Yesu aravuga ati: “Nimumara kumanika Umwana w’umuntu,+ ni bwo muzamenya ko ndi uwo mbabwira ko ndi we,+ kandi ko nta cyo nshobora gukora Papa wo mu ijuru atacyemeye.+ Ahubwo ibintu byose mbivuga nk’uko Papa wo mu ijuru yabinyigishije. 29  Uwantumye ari kumwe nanjye. Ntiyantaye kuko buri gihe nkora ibimushimisha.”+ 30  Igihe yavugaga ibyo, benshi baramwizeye. 31  Nuko Yesu abwira Abayahudi bamwizeye ati: “Niba mukomeza kumvira ibyo mbabwira, muri abigishwa banjye nyakuri. 32  Muzamenya ukuri kandi ukuri+ ni ko kuzatuma mubona umudendezo.”+ 33  Baramusubiza bati: “Twe dukomoka kuri Aburahamu, kandi ntitwigeze tuba abagaragu b’umuntu uwo ari we wese. None se kuki uri kutubwira ngo: ‘tuzabona umudendezo?’” 34  Yesu arabasubiza ati: “Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese ukora ibyaha aba ari umugaragu wabyo.+ 35  Nanone kandi, umugaragu ntaguma mu rugo iteka, ahubwo umwana ni we urugumamo iteka. 36  Ubwo rero, Umwana w’Imana nabaha umudendezo, ni bwo muzaba mufite umudendezo nyakuri. 37  Nzi ko mukomoka kuri Aburahamu, ariko dore murashaka kunyica kuko mutemera ibyo mbigisha. 38  Ibyo numvanye Papa wo mu ijuru ni byo mvuga,+ kandi namwe mukora ibyo mwumvanye papa wanyu.” 39  Baramusubiza bati: “Dukomoka kuri Aburahamu.” Yesu arababwira ati: “Niba mukomoka kuri Aburahamu,+ nimukore nk’ibyo Aburahamu yakoraga. 40  Ariko none murashaka kunyica, njyewe umuntu wababwiye ukuri numvanye Imana.+ Aburahamu ntiyigeze akora ibintu nk’ibyo. 41  Mukora ibikorwa nk’ibya papa wanyu.” Baramubwira bati: “Ntitwavutse binyuze mu busambanyi.* Papa wacu ni umwe, ni Imana.” 42  Yesu arababwira ati: “Iyo Imana iba ari yo Papa wanyu mwari kunkunda,+ kuko naje nturutse ku Mana none nkaba ndi hano. Sinaje nibwirije, ahubwo ni yo yantumye.+ 43  Ni iki gituma mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni ukubera ko mutantega amatwi. 44  Mukomoka kuri papa wanyu Satani kandi mwifuza gukora ibyo ashaka.+ Uwo yabaye umwicanyi agitangira.*+ Ntiyagumye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje n’uko ateye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba ari we ibinyoma biturukaho.+ 45  Ariko njye ntimunyizera kuko mbabwira ukuri. 46  Ni nde muri mwe ufite icyo anshinja? None se niba mvuga ukuri, ni iki gituma mutanyizera? 47  Uwakomotse ku Mana yumva amagambo y’Imana.+ Iyo ni yo mpamvu ituma mutanyumva, kuko mutakomotse ku Mana.”+ 48  Abayahudi baramusubiza bati: “Ntitwabivuze ukuri ko uri Umusamariya+ kandi ko ufite umudayimoni?”+ 49  Yesu arabasubiza ati: “Nta mudayimoni mfite, ahubwo nubahisha Papa wo mu ijuru, ariko mwe muransuzugura. 50  Icyakora sinishakira icyubahiro.+ Hari ugishaka kandi ni we uca urubanza. 51  Ni ukuri, ndababwira ko umuntu wese wumvira inyigisho zanjye atazigera apfa.”+ 52  Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko ufite umudayimoni. Aburahamu yarapfuye kandi n’abahanuzi barapfuye. Ariko wowe uri kuvuga uti: ‘umuntu niyumvira inyigisho zanjye ntazigera apfa.’ 53  None se uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye? Kandi n’abahanuzi barapfuye. None se wowe wibwira ko uri nde?” 54  Yesu arabasubiza ati: “Ndamutse nihesha icyubahiro, icyo cyubahiro nta cyo cyaba kimaze. Papa wo mu ijuru ni we umpesha icyubahiro,+ uwo muvuga ko ari Imana yanyu. 55  Nyamara ntimumuzi.+ Ariko njye ndamuzi.+ Ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba mbaye umunyabinyoma nkamwe. Njye ndamuzi kandi ndamwumvira. 56  Sogokuruza wanyu Aburahamu yashimishwaga cyane n’ibyiringiro yari afite byo kuzabona ibyo nkora,* kandi yarabitekerezaga akanezerwa.”+ 57  Nuko Abayahudi baramubwira bati: “Wowe nturagira n’imyaka 50, none ngo wabonye Aburahamu?” 58  Yesu arababwira ati: “Ni ukuri, ndababwira ko mbere y’uko Aburahamu abaho nari ndiho.”+ 59  Nuko bafata amabuye ngo bayamutere, ariko Yesu arihisha maze asohoka mu rusengero.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mukurikije amategeko yashyizweho n’abantu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “kuva mu ntangiriro.”
Cyangwa “kubona igihe cyanjye.”