Yona 1:1-17

  • Yona agerageza guhunga Yehova (1-3)

  • Yehova ateza umuyaga mwinshi cyane (4-6)

  • Yona ni we watumye habaho ibyago (7-13)

  • Yona ajugunywa mu nyanja irimo imiraba (14-16)

  • Urufi runini cyane rumira Yona (17)

1  Yehova yahaye Yona*+ umuhungu wa Amitayi ubutumwa bugira buti:  “Haguruka ujye mu mujyi munini wa Nineve,+ ubatangarize ubutumwa bw’urubanza kandi ubabwire ko ibibi bakora mbibona.”  Ariko Yona arahaguruka ahunga Yehova agana i Tarushishi. Aza kugera i Yopa ahasanga ubwato bwari bugiye i Tarushishi. Yishyura amafaranga y’urugendo, maze abwinjiramo kugira ngo ajyane n’abandi i Tarushishi ahunge Yehova.  Nuko Yehova ateza umuyaga mwinshi cyane muri iyo nyanja, izamo imiraba* myinshi ku buryo ubwato bwari hafi kurohama.  Abayoboraga ubwato batangira kugira ubwoba, buri wese asenga imana ye yinginga kugira ngo imufashe. Bafata ibintu bimwe na bimwe byari mu bwato babijugunya mu nyanja, kugira ngo ubwato budakomeza kuremera.+ Icyakora Yona yari yamanutse ajya mu bwato hasi araryama, arasinzira cyane.  Amaherezo umuyobozi mukuru w’ubwato aramwegera, aramubwira ati: “Nta soni urasinziriye? Byuka usenge Imana yawe winginga, ahari Imana y’ukuri yatwitaho ntidupfe.”+  Hanyuma barabwirana bati: “Nimuze dukore ubufindo*+ tumenye umuntu uduteje ibi byago.” Nuko bakoze ubufindo bugwa kuri Yona.+  Baramubaza bati: “Niko, tubwire! Ni nde uduteje ibi byago? Ukora iki kandi se uvuye he? Ukomoka mu kihe gihugu kandi se uri uwo mu buhe bwoko?”  Yona arabasubiza ati: “Ndi Umuheburayo. Nsenga Yehova Imana yo mu ijuru yaremye inyanja n’ubutaka.” 10  Nuko abo bagabo barushaho kugira ubwoba, maze baramubaza bati: “Kuki wakoze ibintu nk’ibyo?” (Bari bamaze kumenya ko yahungaga Yehova, kuko yari yabibabwiye.) 11  Baramubaza bati: “None se tugukorere iki, kugira ngo inyanja ituze?” Hagati aho inyanja yarushagaho kuzamo imiraba myinshi. 12  Na we arabasubiza ati: “Nimunterure munjugunye mu nyanja irahita ituza, kuko nzi neza ko iyi miraba ikomeye itewe nanjye.” 13  Icyakora abo bagabo bakoze uko bashoboye kose kugira ngo banyure muri iyo miraba basubize ubwato ku butaka, ariko birabananira, kuko imiraba yari mu nyanja yagendaga irushaho kwiyongera. 14  Nuko basenga Yehova bamwinginga bagira bati: “Yehova, turakwinginze, ntutwice utuziza uyu muntu! Yehova ntutugerekeho urupfu rw’uyu muntu w’inyangamugayo, kuko ibyabaye ari wowe wabishatse!” 15  Hanyuma baterura Yona bamunaga mu nyanja, inyanja ihita ituza. 16  Abo bantu batinya Yehova cyane,+ batambira Yehova igitambo kandi bamusezeranya ibintu bitandukanye. 17  Hanyuma Yehova yohereza urufi runini rumira Yona, maze Yona amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urwo rufi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura “inuma.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.