Yona 2:1-10

  • Yona asenga Yehova ari mu nda y’urufi (1-9)

  • Urufi runini ruruka Yona ku butaka (10)

2  Nuko Yona asenga Yehova Imana ye ari mu nda y’urufi.+  Aravuga ati: “Yehova igihe nari ndi mu bibazo bikomeye, nagusenze nkwinginga maze uransubiza.+ Natabaje ndi hasi cyane mu Mva,*+Maze wumva ijwi ryanjye.   Igihe wanjugunyaga mu mazi menshi cyane hagati mu nyanja,Imigezi yarangose.+ Amazi yawe menshi afite imbaraga n’imiraba* yawe yose byarantwikiriye.+   Naravuze nti: ‘nirukanywe imbere yawe! Ubu se koko nzongera nte kureba urusengero rwawe rwera?’   Amazi yarangose impande zose ku buryo nari ngiye gupfa.+ Amazi menshi yo mu nyanja hagati yarangose. Ibyatsi byo mu mazi byanyizingiye ku mutwe.   Naramanutse ngera aho imisozi itereye. Isi yaramfungiranye iramperana. Ariko wowe Yehova Mana yanjye, wankuye mu rwobo.+   Igihe nari ngiye gupfa, nta wundi natekerezaga uretse wowe Yehova.+ Nuko ndagusenga maze wumva isengesho ryanjye uri mu rusengero rwawe rwera.+   Abantu basenga ibigirwamana, birengagije Imana kandi ari yo ibagaragariza urukundo rudahemuka.   Ariko njyewe, nzagusingiza kandi nzagutambira ibitambo. Ibyo nagusezeranyije nzabikora.+ Yehova ni wowe ukiza.”+ 10  Amaherezo Yehova ategeka urwo rufi, ruruka Yona ku butaka.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.