Yona 2:1-10
2 Nuko Yona asenga Yehova Imana ye ari mu nda y’urufi.+
2 Aravuga ati:
“Yehova igihe nari ndi mu bibazo bikomeye, nagusenze nkwinginga maze uransubiza.+
Natabaje ndi hasi cyane mu Mva,*+Maze wumva ijwi ryanjye.
3 Igihe wanjugunyaga mu mazi menshi cyane hagati mu nyanja,Imigezi yarangose.+
Amazi yawe menshi afite imbaraga n’imiraba* yawe yose byarantwikiriye.+
4 Naravuze nti: ‘nirukanywe imbere yawe!
Ubu se koko nzongera nte kureba urusengero rwawe rwera?’
5 Amazi yarangose impande zose ku buryo nari ngiye gupfa.+
Amazi menshi yo mu nyanja hagati yarangose.
Ibyatsi byo mu mazi byanyizingiye ku mutwe.
6 Naramanutse ngera aho imisozi itereye.
Isi yaramfungiranye iramperana.
Ariko wowe Yehova Mana yanjye, wankuye mu rwobo.+
7 Igihe nari ngiye gupfa, nta wundi natekerezaga uretse wowe Yehova.+
Nuko ndagusenga maze wumva isengesho ryanjye uri mu rusengero rwawe rwera.+
8 Abantu basenga ibigirwamana, birengagije Imana kandi ari yo ibagaragariza urukundo rudahemuka.
9 Ariko njyewe, nzagusingiza kandi nzagutambira ibitambo.
Ibyo nagusezeranyije nzabikora.+
Yehova ni wowe ukiza.”+
10 Amaherezo Yehova ategeka urwo rufi, ruruka Yona ku butaka.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.