Yona 3:1-10

  • Yona yumvira Imana maze akajya i Nineve (1-4)

  • Abantu b’i Nineve bumva ubutumwa bwa Yona maze bakihana (5-9)

  • Imana ifata umwanzuro wo kutarimbura Nineve (10)

3  Ijambo rya Yehova rigera kuri Yona ku nshuro ya kabiri rigira riti:+  “Haguruka ujye mu mujyi munini wa Nineve,+ ubatangarize ubutumwa ngiye kukubwira.”  Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve+ nk’uko Yehova yari yabimubwiye.+ Nineve wari umujyi munini umuntu yagenda iminsi itatu.  Amaherezo Yona yinjira muri uwo mujyi, akora urugendo rw’umunsi umwe atangaza ati: “Hasigaye iminsi 40 gusa Nineve ikarimburwa.”  Nuko abantu b’i Nineve bizera Imana,+ batangaza ko abantu bose bigomwa kurya no kunywa kandi bakambara imyenda y’akababaro,* guhera ku muntu ukomeye muri bo kugeza ku woroheje.  Ayo magambo ageze ku mwami w’i Nineve, ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, akuramo imyenda y’abami, yambara imyenda y’akababaro, yicara mu ivu.  Nanone umwami n’abanyacyubahiro be batanga itegeko kandi ritangazwa muri Nineve hose. Iryo tegeko ryagiraga riti: “Nta muntu cyangwa amatungo bigomba kugira icyo birya. Ntibigomba kurya, ndetse ntibigomba no kunywa amazi.  Abantu bose nibambare imyenda y’akababaro ndetse bayishyire no ku matungo. Abantu batakambire Imana cyane kandi bisubireho bareke ibikorwa bibi, bareke n’ibikorwa by’urugomo bakora.  Nta wamenya, wenda Imana y’ukuri yakwisubiraho, ikareka kuturakarira cyane maze ntiturimbuke!” 10  Imana y’ukuri ibonye ibyo bakoze, ikabona n’ukuntu baretse ibikorwa byabo bibi,+ yisubiraho ireka kubateza ibyago yari yavuze ko izabateza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibigunira.”