Yona 4:1-11

  • Yona arakara kandi akifuza gupfa (1-3)

  • Yehova yigisha Yona kugira imbabazi (4-11)

    • “Ese ubwo ufite impamvu yumvikana yo kurakara cyane?” (4)

    • Imana ikoresha uruyuzi kugira ngo yigishe Yona (6-10)

4  Ariko ibyo bibabaza Yona, maze ararakara cyane.  Nuko asenga Yehova ati: “Yehova, ibi si byo navuze igihe nari mu gihugu cyanjye? Ni yo mpamvu nahise mpunga nkigira i Tarushishi.+ Nari nzi ko uri Imana ifite impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ kandi ibabazwa n’ibyago bigera ku bantu.  None rero Yehova, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.”+  Nuko Yehova aramubaza ati: “Ese ubwo ufite impamvu yumvikana yo kurakara cyane bigeze aho?”  Hanyuma Yona asohoka mu mujyi ajya kwicara mu burasirazuba bwawo, yubaka akazu ko kugamamo izuba akicaramo, kugira ngo arebe uko biri bugendekere uwo mujyi.+  Yehova Imana ameza uruyuzi kugira ngo ruzamuke rugere hejuru y’aho Yona yari ari rumutwikire, abone igicucu maze agahinda yari afite kagabanuke. Nuko Yona yishimira cyane urwo ruyuzi.  Ariko mu gitondo cya kare, Imana y’ukuri yohereza inanda* irya urwo ruyuzi, ruruma.  Izuba rirashe, Imana yohereza umuyaga ushyushye cyane uturutse iburasirazuba. Izuba ryaka cyane kuri Yona, maze agira isereri. Yisabira ko yapfa, akajya avuga ati: “Gupfa bindutira kubaho.”+  Nuko Imana ibaza Yona iti: “Ese ufite impamvu yumvikana yo kurakara cyane bitewe na ruriya ruyuzi?”+ Na we arasubiza ati: “Mfite impamvu yumvikana yo kurakara cyane, ndetse ndumva napfa.” 10  Ariko Yehova aramubwira ati: “Dore wowe ubabajwe n’uruyuzi utavunikiye cyangwa ngo urukuze. Rwimejeje mu ijoro rimwe, kandi rwuma mu ijoro rimwe. 11  None se ubwo njye sinari nkwiriye kubabazwa n’umujyi munini wa Nineve,+ utuwe n’abantu barenga 120.000 batazi gutandukanya icyiza n’ikibi* kandi ukaba urimo n’amatungo menshi?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ubwoko bw’udusimba dusa n’iminyorogoto turya ibimera maze bikuma.
Cyangwa “batazi gutandukanya ukuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso.”