Yosuwa 10:1-43

  • Abisirayeli barwanirira Abagibeyoni (1-7)

  • Yehova arwanirira Abisirayeli (8-15)

    • Urubura rugwa ku banzi bahungaga (11)

    • Izuba rihagarara (12-14)

  • Abami batanu bateye bicwa (16-28)

  • Imijyi yo mu majyepfo ifatwa (29-43)

10  Umwami Adoni-sedeki w’i Yerusalemu akimara kumva ko Yosuwa yafashe umujyi wa Ayi akawurimbura, agakorera Ayi n’umwami wayo ibyo yakoreye Yeriko n’umwami wayo n’ukuntu abaturage b’i Gibeyoni bagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli kandi bagakomeza guturana na bo,  yarahangayitse cyane kuko Gibeyoni yari umujyi ukomeye, umeze nk’indi mijyi yategekwaga n’abami. Wari ukomeye cyane kuruta Ayi, kandi abagabo bose bari bawurimo bari abasirikare.  Nuko Adoni-sedeki umwami w’i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni, Piramu umwami w’i Yaramuti, Yafiya umwami w’i Lakishi no kuri Debiri umwami wa Eguloni ati:  “Nimuze mumfashe dutere Gibeyoni kuko yagiranye amasezerano y’amahoro na Yosuwa n’Abisirayeli.”  Nuko abo bami batanu b’Abamori, ni ukuvuga umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’uwa Eguloni, bishyira hamwe n’ingabo zabo, baragenda bagota Gibeyoni.  Hanyuma abakuru b’i Gibeyoni batuma kuri Yosuwa mu nkambi y’i Gilugali bati: “Ntutererane abagaragu bawe. Banguka udutabare kandi uturwaneho, kuko abami bose b’Abamori bo mu karere k’imisozi miremire bishyize hamwe bakadutera.”  Yosuwa ava i Gilugali azamukana n’abasirikare bose bamenyereye kurwana.  Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntubatinye kuko nabakugabije. Nta n’umwe muri bo uzakurwanya ngo agutsinde.”  Yosuwa ava i Gilugali arara agenda ijoro ryose, nuko abatera abatunguye. 10  Yehova atuma bagira ubwoba bwinshi, batinya Abisirayeli. Nuko Abisirayeli bicira i Gibeyoni Abamori benshi, barabirukankana, babamanura i Beti-horoni, bagenda babica kugeza Azeka n’i Makeda. 11  Igihe bamanukaga i Beti-horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amabuye manini y’urubura, agenda abikubitaho barinda bagera Azeka, nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kuruta abo Abisirayeli bicishije inkota. 12  Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati: “Wa zuba we, hagarara hejuru ya Gibeyoni!Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!” 13  Nuko izuba rirahagarara n’ukwezi ntikwava aho kuri, kugeza igihe Abisirayeli bamariye kwihorera ku banzi babo. Ibyo byanditswe mu gitabo cya Yashari. Izuba ryahagaze hagati mu kirere ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose. 14  Nta wundi munsi wigeze umera nk’uwo, haba mbere cyangwa nyuma yawo, ubwo Yehova yumvaga umuntu muri ubwo buryo, kuko Yehova ari we warwaniriraga Isirayeli. 15  Ibyo birangiye, Yosuwa n’Abisirayeli bose basubira mu nkambi y’i Gilugali. 16  Hagati aho ba bami batanu barahunze bajya kwihisha mu buvumo bw’i Makeda. 17  Abantu baraza babwira Yosuwa bati: “Ba bami batanu bihishe mu buvumo bw’i Makeda.” 18  Nuko Yosuwa aravuga ati: “Nimuhirikire amabuye manini ku muryango w’ubwo buvumo, mushyireho n’abantu bo kubarinda. 19  Ariko abandi mwese musigaye, mukomeze mukurikire abanzi banyu mubatere mubaturutse inyuma. Ntimutume binjira mu mijyi yabo kuko Yehova Imana yanyu yababagabije.” 20  Yosuwa n’Abisirayeli bamaze kubica bakabamaraho, uretse bake gusa barokotse bakinjira mu mijyi yari ikikijwe n’inkuta, 21  abantu bose batashye amahoro, basubira mu nkambi aho Yosuwa yari ari i Makeda. Nta muntu watinyutse kugira ijambo ribi avuga ku Bisirayeli. 22  Yosuwa aravuga ati: “Mukingure ubuvumo mukuremo ba bami batanu mubanzanire.” 23  Nuko bakura mu buvumo ba bami batanu, ari bo umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi n’umwami wa Eguloni, barabamuzanira. 24  Bamaze kuzanira Yosuwa abo bami, ahamagara ingabo z’Abisirayeli zose, abwira abagaba b’ingabo bari bajyanye na we ku rugamba ati: “Nimwigire hino mukandagire aba bami ku majosi.” Nuko baraza bakandagira abo bami ku majosi. 25  Yosuwa arababwira ati: “Ntimugire ubwoba ngo mukuke umutima. Mugire ubutwari kandi mukomere, kuko uku ari ko Yehova azagenza abanzi banyu bose muzarwana na bo.” 26  Hanyuma Yosuwa arabica, abamanika ku biti bitanu barahirirwa kugeza nimugoroba. 27  Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura kuri bya biti bakabajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo. Bashyira amabuye manini ku muryango w’ubwo buvumo, na n’ubu aracyahari. 28  Uwo munsi Yosuwa afata umujyi wa Makeda, yicisha inkota abaturage baho bose. Yishe umwami waho n’abantu baho bose, ku buryo nta n’umwe warokotse. Yakoreye umwami w’i Makeda nk’ibyo yari yarakoreye umwami w’i Yeriko. 29  Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Makeda bajya i Libuna barahatera. 30  Icyo gihe na bwo, Yehova atuma Abisirayeli bafata uwo mujyi n’umwami waho, bicisha inkota abantu baho bose, ntihagira n’umwe urokoka. Umwami waho bamukorera nk’ibyo bakoreye umwami w’i Yeriko. 31  Hanyuma Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Libuna bajya i Lakishi barahakambika, barahatera. 32  Yehova atuma Abisirayeli batsinda Lakishi, bayifata ku munsi wa kabiri. Bicisha inkota abantu bose bari muri uwo mujyi nk’uko babigenje i Libuna. 33  Nuko Horamu umwami w’i Gezeri aza gutabara Lakishi, ariko Yosuwa amwicana n’ingabo ze zose, ntihagira n’umwe usigara. 34  Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Lakishi bagota umujyi wa Eguloni, barawutera. 35  Uwo munsi bafata uwo mujyi, bicisha inkota abaturage bawo bose. Kuri uwo munsi bishe abaho bose, bawukorera nk’ibyo bakoreye Lakishi. 36  Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose bava muri Eguloni bajya gutera i Heburoni. 37  Barahafashe, bicisha inkota abaturage baho bose, umwami waho, abo mu midugudu yaho bose n’abari bayituye bose, ntibagira n’umwe basiga. Nk’uko yari yarabigenje muri Eguloni, na ho yaraharimbuye yica n’abantu baho bose. 38  Hanyuma Yosuwa n’Abisirayeli bose barahindukira bajya i Debiri barahatera. 39  Arahafata, yicisha inkota abaturage baho, umwami waho n’abaturage bo mu midugudu yaho. Bishe abantu bose ntibagira n’umwe basiga. Yakoreye Debiri n’umwami waho nk’ibyo yari yarakoreye Heburoni na Libuna n’umwami waho. 40  Yosuwa yafashe akarere kose k’imisozi miremire, Negebu, Shefela n’akarere k’imisozi migufi, yica n’abami baho bose ntiyagira umuntu n’umwe asiga. Yishe abantu bose nk’uko Yehova Imana ya Isirayeli yari yarabitegetse. 41  Kuva i Kadeshi-baruneya kugeza i Gaza n’igihugu cyose cy’i Gosheni ukageza i Gibeyoni, hose Yosuwa yarahafashe. 42  Yosuwa yatsindiye rimwe abo bami bose, afata n’ibihugu byabo kubera ko Yehova Imana ya Isirayeli ari we warwaniriraga Abisirayeli. 43  Nuko Yosuwa n’Abisirayeli bose basubira mu nkambi y’i Gilugali.

Ibisobanuro ahagana hasi