Yosuwa 11:1-23
11 Yabini umwami w’i Hasori akimara kubyumva, atuma kuri Yobabu umwami w’i Madoni,+ umwami w’i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu,+
2 atuma ku bami bari mu majyaruguru mu karere k’imisozi miremire, abo mu bibaya* byo mu majyepfo ya Kinereti,* abo muri Shefela, n’abo mu karere k’imisozi migufi ya Dori,+ ahagana mu burengerazuba,
3 atuma no ku Banyakanani+ bo mu burasirazuba no mu burengerazuba, Abamori,+ Abaheti, Abaperizi, Abayebusi bo mu karere k’imisozi miremire, n’Abahivi+ bari batuye munsi y’umusozi wa Herumoni,+ mu gihugu cy’i Misipa.
4 Nuko baza bazanye n’abasirikare babo bose. Bari benshi cyane nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja, bafite amafarashi menshi cyane n’amagare y’intambara menshi.
5 Abo bami bose bahurira aho bari basezeranye, bakambika ku migezi y’umujyi wa Meromu kugira ngo barwane n’Abisirayeli.
6 Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntubatinye+ kuko ejo nk’iki gihe nzatuma mubica. Amafarashi yabo uzayateme ibitsi,+ utwike n’amagare yabo.”
7 Nuko Yosuwa n’abasirikare bose batera abo bami aho bari bashinze amahema yabo ku migezi yo hafi y’umujyi wa Meromu, babatunguye.
8 Yehova atuma Abisirayeli babatsinda.+ Barabakurikira babageza mu Mujyi Ukomeye wa Sidoni+ n’i Misirefoti-mayimu,+ babageza no mu Kibaya cya Misipe mu burasirazuba. Barabishe, ntihagira n’umwe urokoka.+
9 Hanyuma Yosuwa abakorera ibyo Yehova yari yamubwiye, amafarashi yabo ayatema ibitsi n’amagare yabo arayatwika.+
10 Nanone Yosuwa arahindukira afata umujyi wa Hasori, yicisha n’umwami waho inkota,+ kuko uwo mujyi ari wo wahoze ukomeye kuruta ubwo bwami bwose.
11 Bicisha inkota abantu bose bari muri uwo mujyi wa Hasori barabarimbura,+ ntihagira n’umwe basiga.+ Barangije barahatwika.
12 Yosuwa afata imijyi yose y’abo bami kandi abo bami bose abicisha inkota.+ Yishe n’abaturage bari bahatuye bose,+ nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabitegetse.
13 Ariko imijyi yari yubatse ahahoze* indi mijyi, Abisirayeli ntibayitwitse uretse Hasori. Uwo mujyi ni wo wonyine Yosuwa yatwitse.
14 Abisirayeli batwaye amatungo n’ibindi bintu byose basahuye muri iyo mijyi.+ Ariko abantu bose babicishije inkota barabamara.+ Nta n’umwe basize agihumeka.+
15 Ibyo Yehova yategetse Mose umugaragu we, Mose na we akabitegeka Yosuwa,+ ni byo Yosuwa yakoze. Nta kintu na kimwe mu byo Yehova yari yarategetse Mose, Yosuwa atakoze.+
16 Yosuwa yafashe icyo gihugu cyose, ni ukuvuga akarere k’imisozi miremire, Negebu yose,+ i Gosheni hose, Shefela,+ Araba,+ n’akarere k’imisozi miremire ya Isirayeli n’ibibaya byayo,
17 kuva ku Musozi wa Halaki ukazamuka ukagera i Seyiri, n’i Bayali-gadi+ mu Kibaya cya Libani, kiri munsi y’Umusozi wa Herumoni.+ Yafashe abami baho bose arabica.
18 Yosuwa yamaze igihe kirekire arwana n’abo bami bose.
19 Nta mujyi n’umwe wagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli, uretse Abahivi batuye i Gibeyoni.+ Indi mijyi yose babanzaga kurwana kugira ngo bayifate.+
20 Yehova ni we waretse abaturage baho barinangira+ kugira ngo barwane n’Abisirayeli, maze abone uko abarimbura, kuko bitari bikwiriye ko abagirira imbabazi.+ Bose bagombaga kwicwa nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+
21 Icyo gihe, Yosuwa yarimbuye abantu bakomoka kuri Anaki,+ bo mu karere k’imisozi miremire, ab’i Heburoni, ab’i Debiri, abo muri Anabu, abo mu karere kose k’imisozi miremire y’u Buyuda n’abo mu karere kose k’imisozi miremire ya Isirayeli. Yosuwa yabarimburanye n’imijyi yabo.+
22 Nta muntu n’umwe mu bakomokaga kuri Anaki wasigaye mu gihugu cy’Abisirayeli, uretse+ i Gaza,+ i Gati+ no muri Ashidodi.+
23 Uko ni ko Yosuwa yafashe igihugu cyose nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije Mose,+ maze Yosuwa akigabanya Abisirayeli akurikije imiryango yabo.+ Nuko igihugu kigira amahoro.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Araba.”
^ Uko ni ko Inyanja ya Galilaya yitwaga kera.
^ Cyangwa “ku birundo by’amatongo.”