Yosuwa 12:1-24

  • Abami bo mu burasirazuba bwa Yorodani Abisirayeli batsinze (1-6)

  • Abami bo mu burengerazuba bwa Yorodani Abisirayeli batsinze (7-24)

12  Aba ni bo bami bo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Yorodani Abisirayeli batsinze bakabyigarurira, kuva ku Kibaya cya Arunoni kugeza ku Musozi wa Herumoni na Araba yose ugana iburasirazuba:  Sihoni umwami w’Abamori yabaga i Heshiboni, agategeka umujyi wa Aroweri, wari haruguru y’Ikibaya cya Arunoni. Yategekaga akarere kose kava hagati mu kibaya cya Arunoni kakagera mu Kibaya cya Yaboki. Nanone yategekaga kimwe cya kabiri cy’igihugu cya Gileyadi. Yaboki wari umupaka utandukanya igihugu cye n’icy’Abamoni.  Yanategekaga kuva kuri Araba kugera ku Nyanja ya Kinereti* ugana iburasirazuba, akageza no ku Nyanja yo muri Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, ahagana iburasirazuba, ugana i Beti-yeshimoti. Mu majyepfo yageraga munsi y’umusozi wa Pisiga.  Nanone Abisirayeli bafashe igihugu cyategekwaga n’Umwami Ogi w’i Bashani, wari usigaye mu Barefayimu, wabaga muri Ashitaroti na Edureyi.  Yategekaga agace karimo Umusozi wa Herumoni, Saleka n’i Bashani hose kugeza ku mupaka watandukanyaga igihugu cye n’icy’Abageshuri n’Abamakati na kimwe cya kabiri cy’igihugu cya Gileyadi, akagera ku gihugu cy’Umwami Sihoni w’i Heshiboni.  Mose umugaragu wa Yehova n’Abisirayeli barabatsinze, hanyuma igihugu cyabo Mose umugaragu wa Yehova agiha abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase.  Aba ni bo bami b’ibihugu Yosuwa n’Abisirayeli batsinze mu burengerazuba bwa Yorodani, kuva i Bayali-gadi mu Kibaya cya Libani kugeza ku Musozi wa Halaki ugenda ukagera i Seyiri. Yosuwa yakigabanyije Abisirayeli akurikije imiryango yabo.  Aho ni mu karere k’imisozi miremire, Shefela, Araba, imisozi migufi, ubutayu na Negebu, ni ukuvuga igihugu cy’Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.   Abo bami ni aba: Umwami w’i Yeriko, umwami wa Ayi, hari hegeranye n’i Beteli, 10  umwami w’i Yerusalemu, umwami w’i Heburoni, 11  umwami w’i Yaramuti, umwami w’i Lakishi, 12  umwami wa Eguloni, umwami w’i Gezeri, 13  umwami w’i Debiri, umwami w’i Gederi, 14  umwami w’i Horuma, umwami wa Aradi, 15  umwami w’i Libuna, umwami wa Adulamu, 16  umwami w’i Makeda, umwami w’i Beteli, 17  umwami w’i Tapuwa, umwami w’i Heferi, 18  umwami wa Afeki, umwami w’i Lasharoni, 19  umwami w’i Madoni, umwami w’i Hasori, 20  umwami w’i Shimuroni-meroni, umwami wa Akishafu, 21  umwami w’i Tanaki, umwami w’i Megido, 22  umwami w’i Kedeshi, umwami w’i Yokineyamu y’i Karumeli, 23  umwami w’i Dori, mu misozi y’i Dori, umwami w’i Goyimu y’i Gilugali, 24  n’umwami w’i Tirusa. Abo bami bose bari 31.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, ikiyaga cya Genesareti cyangwa Inyanja ya Galilaya.