Yosuwa 13:1-33
13 Igihe Yosuwa yari ashaje cyane+ Yehova yaramubwiye ati: “Dore urashaje cyane kandi haracyari igice kinini cyane cy’igihugu mutarafata.
2 Aha ni ho hasigaye:+ Uturere twose tw’Abafilisitiya n’utw’Abageshuri twose+
3 (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili* kari mu burasirazuba bwa Egiputa* kugera ku mupaka wa Ekuroni mu majyaruguru, ni ukuvuga akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani),+ harimo n’uturere dutegekwa n’abami batanu b’Abafilisitiya+ ari two: Gaza, Ashidodi,+ Ashikeloni,+ Gati+ na Ekuroni+ n’akarere k’Abawi+
4 kari mu majyepfo. Nanone ahandi mutarafata ni igihugu cyose cy’Abanyakanani, Meyara y’Abanyasidoni+ kugera muri Afeki hafi y’umupaka w’Abamori,
5 akarere k’Abagebali+ no muri Libani hose ahagana mu burasirazuba, kuva i Bayali-gadi munsi y’Umusozi wa Herumoni kugera i Lebo-hamati,*+
6 akarere kose k’imisozi miremire, kuva muri Libani+ kugera i Misirefoti-mayimu+ n’akarere kose k’Abanyasidoni.+ Abaturage baho nzabirukana muri icyo gihugu kugira ngo mpahe Abisirayeli.+ Uzahagabanye Abisirayeli habe umurage wabo nk’uko nabigutegetse.+
7 Ako karere uzakagabanye imiryango icyenda n’igice cy’umuryango wa Manase, kabe umurage wabo.”+
8 Ikindi gice cy’umuryango wa Manase, uwa Rubeni n’uwa Gadi, batuye mu karere Mose yabahayeho umurage mu burasirazuba bwa Yorodani, nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarahabahaye.+
9 Bahawe Aroweri+ iri haruguru y’Ikibaya cya Arunoni,+ umujyi uri hagati muri icyo kibaya n’imirambi* yose y’i Medeba kugera i Diboni,
10 n’imijyi yose ya Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni kugera ku mupaka w’Abamoni.+
11 Nanone bahawe i Gileyadi n’akarere k’Abageshuri n’Abamakati,+ bahabwa n’Umusozi wa Herumoni wose n’i Bashani+ hose kugeza i Saleka.+
12 Bahawe ubwami bwose bwa Ogi w’i Bashani wategekaga Ashitaroti na Edureyi. Yari umwe mu Barefayimu basigaye.+ Abari batuye muri utwo turere Mose yarabatsinze arahabirukana.+
13 Ariko Abisirayeli ntibirukanye+ Abageshuri n’Abamakati, kuko abaturage b’i Geshuri n’i Makati bagituye muri Isirayeli kugeza n’uyu munsi.*
14 Umuryango w’Abalewi ni wo wonyine atahaye umurage.+ Ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova Imana ya Isirayeli ni wo murage wabo,+ nk’uko yabibasezeranyije.+
15 Nuko Mose aha umurage abo mu muryango wa Rubeni akurikije imiryango yabo.
16 Bahawe Aroweri iri haruguru y’Ikibaya cya Arunoni, umujyi uri hagati muri icyo kibaya n’imirambi yose y’i Medeba,
17 Heshiboni n’imidugudu yaho yose+ iri mu mirambi, Diboni, Bamoti-bayali, Beti-bayali-meyoni,+
18 Yahasi,+ Kedemoti,+ Mefati;+
19 Kiriyatayimu, Sibuma,+ Sereti-shahari iri ku musozi wo hafi y’ikibaya,
20 Beti-pewori, umusozi wa Pisiga,+ Beti-yeshimoti,+
21 imijyi yose yo mu mirambi n’ubwami bwose bwa Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni.+ Mose yaramutsinze,+ we n’abatware b’i Midiyani, ari bo Evi, Rekemu, Suri, Huri na Reba,+ bari batuye muri icyo gihugu, bakaba bari abami bakoreraga Sihoni.
22 Balamu,+ umuhungu wa Bewori wari umupfumu,+ ari mu bo Abisirayeli bicishije inkota.
23 Yorodani ni yo yari umupaka w’akarere k’abakomoka kuri Rubeni. Ako karere n’imijyi yako n’imidugudu yako, ni wo murage abakomoka kuri Rubeni bahawe hakurikijwe imiryango yabo.
24 Nanone Mose yahaye umurage umuryango wa Gadi, ni ukuvuga abakomoka kuri Gadi, akurikije imiryango yabo,
25 abaha akarere k’i Yazeri,+ imijyi yose y’i Gileyadi, kimwe cya kabiri cy’igihugu cy’Abamoni+ kugera muri Aroweri iteganye n’i Raba,+
26 no kuva i Heshiboni+ kugera i Ramati-misipe n’i Betonimu, ukava n’i Mahanayimu+ ukagera ku mupaka w’i Debiri.
27 Mu karere k’ibibaya, bahawe Beti-haramu, Beti-nimura,+ Sukoti,+ Safoni n’igice cyari gisigaye cy’ubwami bwa Sihoni w’i Heshiboni.+ Akarere kabo kagarukiraga mu burasirazuba bwa Yorodani, ukagenda ukagera mu majyepfo y’Inyanja ya Kinereti.*+
28 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Gadi, hakurikijwe imiryango yabo, bahabwa n’imijyi n’imidugudu yaho.
29 Nanone Mose yahaye umurage igice cy’abagize umuryango wa Manase, hakurikijwe imiryango yabo.+
30 Bahawe i Mahanayimu,+ Bashani yose, ubwami bwose bwa Ogi umwami w’i Bashani, imidugudu y’i Yayiri yose+ iri i Bashani, ni ukuvuga imijyi 60.
31 Kimwe cya kabiri cy’akarere ka Gileyadi, Ashitaroti, Edureyi+ n’imijyi yo mu bwami bwa Ogi w’i Bashani, byahawe abakomoka kuri Makiri+ umuhungu wa Manase, ni ukuvuga igice cy’umuryango w’abakomoka kuri Makiri, hakurikijwe imiryango yabo.
32 Utwo ni two turere Mose yabahayeho umurage igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hakurya ya Yorodani mu burasirazuba bwa Yeriko.+
33 Ariko umuryango w’Abalewi, Mose ntiyawuhaye umugabane.+ Yehova Imana ya Isirayeli ni we murage wabo, nk’uko yabibasezeranyije.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kuva kuri Shiholi.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahateganye na Egiputa.”
^ Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
^ Ni ukuvuga, igice kirekire kandi gishashe cy’umusozi.
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Ni ukuvuga, ikiyaga cya Genesareti cyangwa Inyanja ya Galilaya.