Yosuwa 17:1-18

  • Umurage abakomoka kuri Manase bahawe mu burengerazuba (1-13)

  • Abakomoka kuri Yozefu bahabwa akandi karere (14-18)

17  Nuko hakorwa ubufindo,*+ abakomoka mu muryango wa Manase+ bahabwa umurage wabo kuko yari imfura ya Yozefu.+ Kubera ko Makiri+ ari we wari imfura ya Manase, akaba na papa wa Gileyadi n’intwari ku rugamba, yahawe i Gileyadi n’i Bashani.+  Ubufindo bwerekanye abari basigaye bakomoka mu muryango wa Manase hakurikijwe imiryango yabo. Abo ni abakomoka kuri Abiyezeri,+ kuri Heleki, kuri Asiriyeli, kuri Shekemu, kuri Heferi no kuri Shemida. Abo ni bo bagabo bakomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, hakurikijwe imiryango yabo.+  Ariko Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, nta bahungu yagiraga. Yari afite abakobwa gusa. Aya ni yo mazina y’abakobwa be: Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa.  Abo bakobwa bajya kureba Eleyazari+ umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware, barababwira bati: “Yehova ni we wategetse Mose kuduha umurage mu bavandimwe bacu.”+ Nuko bahabwa umugabane mu bavandimwe ba papa wabo, nk’uko Yehova yabitegetse.+  Nanone Manase yahawe utundi turere 10 twiyongera ku gihugu cy’i Gileyadi n’icy’i Bashani, byari mu burasirazuba* bwa Yorodani,+  kuko abakobwa bo mu muryango wa Manase baherewe hamwe umurage n’abahungu bo mu muryango we, naho ikindi gice cy’abagize umuryango wa Manase gihabwa igihugu cy’i Gileyadi.  Umupaka w’akarere kahawe Manase wavaga aho akarere kahawe Asheri kari kari, ukagera i Mikimetati+ hateganye n’i Shekemu,+ ugakomeza werekeza mu majyepfo* aho abaturage bo muri Eni-tapuwa bari batuye.  Akarere ka Tapuwa+ kabaye aka Manase, ariko umujyi wa Tapuwa wari ku mupaka w’akarere kahawe Manase, wari uw’abakomokaga kuri Efurayimu.  Uwo mupaka waramanukaga ukagera ku Kibaya cy’i Kana, mu majyepfo y’icyo kibaya. Mu karere kahawe Manase+ harimo imijyi yahawe Efurayimu. Umupaka w’akarere ka Manase wari mu majyaruguru y’icyo kibaya ukagarukira ku nyanja.+ 10  Mu majyepfo hari aha Efurayimu, naho mu majyaruguru hakaba aha Manase. Akarere yari yarahawe kagarukiraga ku nyanja.+ Mu majyaruguru akarere ke kagarukiraga ku kahawe Asheri, naho mu burasirazuba kakagarukira ku kahawe Isakari. 11  Iyi ni yo mijyi yahawe Manase mu karere kahawe Isakari no mu kahawe Asheri, ayihanwa n’abaturage bayo n’imidugudu yaho: Beti-sheyani, Ibuleyamu,+ Dori,+ Eni-dori,+ Tanaki+ na Megido, ni ukuvuga uturere dutatu tw’imisozi. 12  Abakomoka kuri Manase ntibashoboye gufata iyo mijyi. Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu.+ 13  Abisirayeli bamaze gukomera, bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+ 14  Nuko abakomoka kuri Yozefu babaza Yosuwa bati: “Kuki waduhaye* akarere kamwe gusa+ kandi Yehova yaraduhaye umugisha, tukaba turi benshi?”+ 15  Yosuwa arabasubiza ati: “Niba muri benshi mutyo, nimuzamuke mujye mu ishyamba riri mu gihugu cy’Abaperizi+ n’Abarefayimu+ muriteme, kuko akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ kababanye gato.” 16  Nuko abakomoka kuri Yozefu baramubwira bati: “Akarere k’imisozi miremire ntikaduhagije kandi Abanyakanani bose batuye mu gihugu cy’ibibaya, baba ab’i Beti-sheyani+ n’imidugudu yaho n’abo mu Kibaya cy’i Yezereli,+ bafite amagare y’intambara+ afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.”* 17  Yosuwa asubiza Efurayimu na Manase abahungu ba Yozefu ati: “Muri benshi koko kandi mufite imbaraga nyinshi. Ntimuzahabwa akarere kamwe gusa,+ 18  ahubwo n’akarere k’imisozi miremire kazaba akanyu.+ Nubwo hari ishyamba, muzaritema abe ari ho akarere kanyu kagarukira. Muzirukana Abanyakanani nubwo bafite imbaraga n’amagare yabo y’intambara akaba afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubufindo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya ya Yorodani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iburyo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wampaye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amagare y’ibyuma.”