Yosuwa 18:1-28

  • Utundi duce tw’igihugu dutangirwa i Shilo (1-10)

  • Umurage w’abakomoka kuri Benyamini (11-28)

18  Nuko Abisirayeli bose bateranira i Shilo,+ bahubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kuko bari baramaze gufata icyo gihugu.+  Ariko hari imiryango irindwi y’Abisirayeli yari itarahabwa umurage wayo.  Yosuwa abwira Abisirayeli ati: “Kuki mukomeza gutinda? Mwagiye mugafata igihugu Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabahaye?+  Nimunshakire abagabo batatu muri buri muryango, mbohereze bagende bazenguruke icyo gihugu maze bashushanye ikarita y’uko kizagabanywa, nuko bagaruke hano.  Bazakigabanyemo ibice birindwi.+ Yuda azakomeza gutura mu karere yahawe mu majyepfo,+ naho abakomoka kuri Yozefu bakomeze gutura mu karere bahawe mu majyaruguru.+  Muzashushanye ikarita y’icyo gihugu kigabanyijwemo ibice birindwi, muyinzanire. Nanjye nzakorera ubufindo*+ imbere ya Yehova Imana yacu kugira ngo mbagabanye icyo gihugu.  Ariko Abalewi bo nta murage bazahabwa+ kuko umurimo w’ubutambyi bakorera Yehova, ari wo murage wabo.+ Gadi na Rubeni n’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bari baramaze kubona umurage wabo mu burasirazuba bwa Yorodani, bawuhawe na Mose umugaragu wa Yehova.”  Abo bagabo bagombaga gushushanya ikarita y’icyo gihugu, bitegura kugenda. Nuko Yosuwa arababwira ati: “Mugende muzenguruke icyo gihugu maze mushushanye ikarita yacyo, nimurangiza mugaruke hano i Shilo, kuko ari ho nzakorera ubufindo imbere ya Yehova.”+  Abo bagabo baragenda bazenguruka icyo gihugu, bashushanya ikarita yacyo mu gitabo, bagaragaza uko giteye bakurikije imijyi yacyo, bakigabanyamo ibice birindwi. Hanyuma bagaruka aho Yosuwa yari ari mu nkambi i Shilo. 10  Nuko Yosuwa akorera ubufindo i Shilo imbere ya Yehova,+ agabanya Abisirayeli icyo gihugu, buri muryango awuha umugabane wawo.+ 11  Abakomoka kuri Benyamini bahawe umugabane hakurikijwe imiryango yabo kandi umurage wabo wari hagati y’akarere kahawe abakomoka kuri Yuda+ n’akahawe abakomoka kuri Yozefu.+ 12  Mu majyaruguru, umupaka wabo waheraga kuri Yorodani ugakomereza ku musozi w’i Yeriko+ ahagana mu majyaruguru, ukazamuka mu karere k’imisozi yo mu burengerazuba, ugakomereza mu butayu bw’i Beti-aveni.+ 13  Wavaga aho ugakomeza ukagera i Luzi, ku musozi wa Luzi mu majyepfo, ni ukuvuga i Beteli,+ ukamanuka ukagera Ataroti-adari,+ ku musozi uri mu majyepfo ya Beti-horoni y’Epfo.+ 14  Uwo mupaka wakataga werekeza mu majyepfo uhereye ku musozi uteganye na Beti-horoni mu majyepfo, ugakomeza ukagera i Kiriyati-bayali, ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu,+ umujyi w’abakomoka kuri Yuda, ukagarukira aho. Uwo ni wo wari umupaka wo mu burengerazuba. 15  Umupaka wo mu majyepfo waheraga ku mupaka wa Kiriyati-yeyarimu ugakomereza mu burengerazuba, ukagera ku isoko y’amazi y’i Nefutowa.+ 16  Uwo mupaka waramanukaga ukagera aho umusozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu+ utangirira, uri mu Kibaya cya Refayimu+ mu majyaruguru. Nanone wamanukiraga mu Kibaya cya Hinomu, ukagera ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ukamanuka ukagera Eni-rogeli.+ 17  Wakomezaga werekeza mu majyaruguru ukagera Eni-shemeshi, ukagera n’i Geliloti hateganye n’inzira izamuka ijya Adumimu,+ ukamanuka ukagera ku ibuye+ rya Bohani+ umuhungu wa Rubeni. 18  Wakomerezaga ku musozi wo mu majyaruguru, ahateganye na Araba, ukamanuka ukagera muri Araba. 19  Uwo mupaka wakomerezaga ku musozi wa Beti-hogula mu majyaruguru,+ ukagarukira ku nkombe y’Inyanja y’Umunyu+ mu majyaruguru, aho Yorodani yinjirira muri iyo nyanja mu majyepfo. Uwo ni wo wari umupaka wo mu majyepfo. 20  Mu burasirazuba, umupaka waho wari Yorodani. Iyo ni yo yari imipaka y’akarere kose kahawe abakomoka kuri Benyamini hakurikijwe imiryango yabo. 21  Imijyi yahawe abakomoka kuri Benyamini hakurikijwe imiryango yabo ni Yeriko, Beti-hogula, Emeki-kesisi, 22  Beti-araba,+ Semarayimu, Beteli,+ 23  Awimu, Para, Ofura, 24  Kefari-amoni, Ofuni na Geba.+ Yose yari imijyi 12 n’imidugudu yaho. 25  Gibeyoni,+ Rama, Beroti, 26  Misipe, Kefira, Mosa, 27  Rekemu, Irupeli, Tarala, 28  Sela,+ Ha-yelefu, Yebusi, ni ukuvuga Yerusalemu,+ Gibeya+ na Kiriyati. Yose yari imijyi 14 n’imidugudu yaho. Uwo ni wo murage abakomokaga kuri Benyamini bahawe hakurikijwe imiryango yabo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubufindo.”