Yosuwa 19:1-51
19 Umugabane wa kabiri+ wahawe abakomoka kuri Simeyoni,+ hakurikijwe imiryango yabo. Umurage bahawe wari mu karere kahawe Yuda.+
2 Uwo murage bahawe ni Beri-sheba,+ Sheba, Molada,+
3 Hasari-shuwali,+ Bala, Esemu,+
4 Elitoladi,+ Betuli, Horuma,
5 Sikulagi,+ Beti-marukaboti, Hasari-susa,
6 Beti-lebawoti+ na Sharuheni. Yose yari imijyi 13 n’imidugudu yaho.
7 Harimo na Ayini, Rimoni, Eteri na Ashani,+ ni ukuvuga imijyi ine n’imidugudu yaho.
8 Bahawe n’imidugudu yose y’iyo mijyi kugera i Balati-beri, ari yo Rama yo mu majyepfo. Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Simeyoni hakurikijwe imiryango yabo.
9 Akarere abakomoka kuri Simeyoni bahawe, kavanywe ku karere abakomoka kuri Yuda bari barahawe, kubera ko aho bari barahawe hari hanini cyane. Ni yo mpamvu abakomoka kuri Simeyoni bahawe umurage mu karere k’abakomoka kuri Yuda.+
10 Umugabane wa gatatu+ wahawe abakomoka kuri Zabuloni+ hakurikijwe imiryango yabo kandi umupaka w’akarere kabo waragendaga ukagera i Saridi.
11 Umupaka wabo wazamukaga ugana mu burengerazuba ukagera i Marala n’i Dabesheti, hanyuma ugakomeza ugana mu kibaya giteganye n’i Yokineyamu.
12 Uwo mupaka wavaga i Saridi ukagenda werekeza mu burasirazuba, ukagera ku mupaka wa Kisiloti-tabori, ugakomeza ukagera i Daberati,+ hanyuma ukazamuka ukagera i Yafiya.
13 Wakomezaga ugana mu burasirazuba ukagera i Gati-heferi+ na Eti-kasini, ugakomereza i Rimoni n’i Neya.
14 Mu majyaruguru, uwo mupaka wakataga ugana i Hanatoni, ukagarukira ku Kibaya cya Ifutahi-eli.
15 Bahawe na Katati, Nahalali, Shimuroni,+ Idala na Betelehemu.+ Yose yari imijyi 12 n’imidugudu yaho.
16 Uwo ni wo murage abakomoka kuri Zabuloni bahawe hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo yari imijyi yabo n’imidugudu yaho.
17 Umugabane wa kane+ wahawe abakomoka kuri Isakari+ hakurikijwe imiryango yabo.
18 Umupaka w’akarere kabo wageraga i Yezereli,+ Kesuloti, Shunemu,+
19 Hafarayimu, Shiyoni, Anaharati,
20 Rabiti, Kishiyoni, Ebesi,
21 Remeti, Eni-ganimu,+ Eni-hada n’i Beti-pasesi.
22 Uwo mupaka wageraga i Tabori,+ i Shahasuma n’i Beti-shemeshi, ukagarukira kuri Yorodani. Yose yari imijyi 16 n’imidugudu yaho.
23 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Isakari hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
24 Umugabane wa gatanu+ wahawe abakomoka kuri Asheri+ hakurikijwe imiryango yabo.
25 Umupaka wabo wanyuraga i Helikati,+ Hali, Beteni, Akishafu,
26 Alameleki, Amadi n’i Mishali. Mu burengerazuba wageraga i Karumeli+ n’i Shihori-libunati.
27 Wakataga werekeza iburasirazuba ukagera i Beti-dagoni no ku karere k’abakomoka kuri Zabuloni no ku Kibaya cya Ifutahi-eli mu majyaruguru, ukagera i Betemeki n’i Neyeli ugakomeza ukagera i Kabuli ibumoso,
28 wageraga no muri Eburoni, Rehobu, Hamoni, Kana no ku Mujyi Ukomeye wa Sidoni.+
29 Uwo mupaka wakataga ugana i Rama, ukagera i Tiro, umujyi ukikijwe n’inkuta,+ ugahindukira ugana i Hosa ku nyanja aho imijyi ya Akizibu,
30 uwa Uma, Afeki+ n’uwa Rehobu+ yari iri. Yose yari imijyi 22 n’imidugudu yaho.
31 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Asheri hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
32 Umugabane wa gatandatu+ wahawe abakomoka kuri Nafutali hakurikijwe imiryango yabo.
33 Umupaka wabo wavaga i Helefu ku giti kinini cy’i Sananimu,+ ukagera Adami-nekebu n’i Yabuneri n’i Lakumu, ukagarukira kuri Yorodani.
34 Uwo mupaka wakataga ugana mu burengerazuba ukagera Azinoti-tabori, ukava aho werekeza i Hukoki ukagera ku karere k’abakomoka kuri Zabuloni mu majyepfo. Mu burengerazuba umupaka wabo wageraga ku karere kahawe abakomoka kuri Asheri, naho mu burasirazuba ukagera ku karere ka Yuda, kuri Yorodani.
35 Imijyi ikikijwe n’inkuta bahawe yari Zidimu, Seri, Hamati,+ Rakati, Kinereti,
36 Adama, Rama, Hasori,+
37 Kedeshi,+ Edureyi, Eni-hasori,
38 Yironi, Migidali-eli, Horemu, Beti-anati na Beti-shemeshi.+ Yose yari imijyi 19 n’imidugudu yaho.
39 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Nafutali hakurikijwe imiryango yabo.+ Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
40 Umugabane wa karindwi+ wahawe abakomoka kuri Dani+ hakurikijwe imiryango yabo.
41 Umupaka w’akarere bahawe wari Sora,+ Eshitawoli, Iri-shemeshi,
42 Shalabini,+ Ayaloni,+ Itila,
43 Eloni, Timuna,+ Ekuroni,+
44 Eliteke, Gibetoni,+ Balati,
45 Yehudi, Bene-beraki, Gati-rimoni,+
46 Me-yarukoni na Rakoni, umupaka wabo ukaba wari uteganye n’i Yopa.+
47 Ariko akarere kahawe abakomoka kuri Dani kababanye gato cyane.+ Ni yo mpamvu bateye i Leshemu+ barahafata, abaturage baho babicisha inkota. Barahafashe barahatura, ntibakomeza kuhita Leshemu ahubwo bahita Dani, izina rya sekuruza.+
48 Uwo ni wo murage wahawe abakomoka kuri Dani hakurikijwe imiryango yabo. Iyo ni yo mijyi yabo n’imidugudu yaho.
49 Uko ni ko bagabanyije icyo gihugu bakurikije uturere twacyo. Nuko Abisirayeli baha Yosuwa umuhungu wa Nuni umugabane mu gihugu cyabo.
50 Baha Yosuwa umujyi yasabye nk’uko Yehova yabitegetse. Bamuha Timunati-sera,+ yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, yubakayo umujyi awuturamo.
51 Iyo ni yo migabane Eleyazari umutambyi, Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abakuru b’imiryango y’Abisirayeli batanze+ bakoresheje ubufindo, igihe bari i Shilo+ imbere ya Yehova, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ Uko ni ko barangije kugabanya igihugu.