Yosuwa 20:1-9
-
Imijyi y’ubuhungiro (1-9)
20 Nuko Yehova abwira Yosuwa ati:
2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mutoranye ya mijyi yo guhungiramo+ nababwiye nkoresheje Mose,
3 maze umuntu wishe undi atabishaka, ajye ayihungiramo kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica.+
4 Uwishe umuntu ajye ahungira muri umwe muri iyo mijyi,+ nagera ku marembo yawo+ abanze asobanurire abakuru b’uwo mujyi uko byagenze. Bazamwakire muri uwo mujyi bamwereke aho aba, abane na bo.
5 Ushaka guhorera uwishwe namwirukaho, abakuru b’uwo mujyi ntibazamumuhe kuko azaba yishe mugenzi we atabishakaga kandi akaba atari asanzwe amwanga.+
6 Agomba kuguma muri uwo mujyi kugeza igihe azajya kuburanira imbere y’abaturage+ kandi azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru+ uzaba uriho muri icyo gihe azapfira. Icyo gihe ni bwo azaba ashobora gusubira mu mujyi yaje aturutsemo, agasubira no mu rugo rwe.’”+
7 Nuko batoranya Kedeshi+ y’i Galilaya mu karere k’imisozi miremire ya Nafutali, Shekemu+ yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu na Kiriyati-aruba,+ ni ukuvuga Heburoni yo mu karere k’imisozi miremire ya Yuda.
8 Mu karere ka Yorodani, ni ukuvuga mu burasirazuba bwa Yeriko, mu karere kahawe umuryango wa Rubeni mu bibaya byo mu butayu, batoranyije umujyi wa Beseli,+ mu karere kahawe umuryango wa Gadi batoranya umujyi wa Ramoti+ y’i Gileyadi, naho mu karere kahawe umuryango wa Manase,+ batoranya umujyi wa Golani+ y’i Bashani.
9 Iyo ni yo mijyi Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga wabaga mu Bisirayeli wicaga umuntu atabishaka, yashoboraga guhungiramo+ kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica mbere y’uko ajya kuburanira imbere y’abaturage.+