Yosuwa 22:1-34

  • Imiryango yo mu burasirazuba isubira mu murage wayo (1-8)

  • Hubakwa igicaniro kuri Yorodani (9-12)

  • Impamvu igicaniro cyubatswe (13-29)

  • Impaka zishira (30-34)

22  Nuko Yosuwa ahamagara Abarubeni, Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase,  arababwira ati: “Mwakoze ibyo Mose umugaragu wa Yehova yabategetse byose kandi mwaranyumviye mu byo nabategetse byose.  Kuva icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi, ntimwatereranye abavandimwe banyu kandi mwakurikije ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse.  Yehova Imana yanyu yatumye abavandimwe banyu bagira amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije. None rero nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ngo kibe umurage wanyu, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.*  Icyakora muzitondere ibivugwa mu Mategeko Mose umugaragu wa Yehova yabahaye, maze mujye mukunda Yehova Imana yanyu, mugendere mu nzira ze zose, mwumvire amategeko ye, mumubere indahemuka kandi mumukorere n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.”  Nuko Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera bajya mu mahema yabo.  Igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Mose yari yaragihaye umurage i Bashani, ikindi gice Yosuwa agiha umurage mu bavandimwe babo mu burengerazuba bwa Yorodani. Abo na bo Yosuwa yabahaye umugisha, igihe yaboherezaga bakajya mu mahema yabo.  Yarababwiye ati: “Nimusubire mu mahema yanyu mujyane ubutunzi bwinshi n’amatungo menshi cyane n’ifeza na zahabu, umuringa n’icyuma n’imyenda myinshi cyane. Mufate ibintu mwasahuye abanzi banyu mubigabane n’abavandimwe banyu.”  Nuko abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase basiga abandi Bisirayeli i Shilo mu gihugu cy’i Kanani, basubira i Gileyadi mu gihugu bari barahawe bakagituramo nk’uko Yehova yabitegetse akoresheje Mose. 10  Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bageze mu turere twegereye Yorodani two mu gihugu cy’i Kanani, bubaka hafi ya Yorodani igicaniro kinini cyane. 11  Hanyuma abandi Bisirayeli baza kumva abantu bavuga bati: “Abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bubatse igicaniro* ku mupaka w’igihugu cy’i Kanani, mu turere twegereye Yorodani, mu ruhande rw’Abisirayeli.” 12  Abisirayeli bose bakibyumva, bateranira i Shilo kugira ngo babatere. 13  Abisirayeli batuma Finehasi umuhungu wa Eleyazari umutambyi ku bakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bari mu gihugu cy’i Gileyadi, 14  ajyana n’abatware 10, ni ukuvuga umukuru wo muri buri muryango mu miryango yose y’Abisirayeli, kandi buri wese yayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi muri Isirayeli. 15  Bageze mu gihugu cy’i Gileyadi, babwira abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase bati: 16  “Ubwoko bwa Yehova bwose bwavuze buti: ‘Kuki mwakoze igikorwa nk’iki cyo guhemukira Imana ya Isirayeli? Mwasuzuguye Yehova, mwiyubakira igicaniro kandi mwigomeka kuri Yehova. 17  Ubu koko murashaka gukora icyaha gikomeye kurusha icyo twakoreye i Pewori? Nubwo ubwoko bwa Yehova bwagezweho n’icyorezo, na n’uyu munsi ntituraba abere. 18  None se murashaka gusuzugura Yehova? Uyu munsi nimwigomeka kuri Yehova, ejo azarakarira Abisirayeli bose. 19  Niba igihugu mwahawe cyanduye,* nimwambuke muze mu gihugu cya Yehova aho ihema rya Yehova riri, mubane natwe. Ariko rwose ntimwigomeke kuri Yehova ngo mutume natwe dufatwa nk’abigometse, bitewe n’uko mwubatse ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu. 20  Ese igihe Akani ukomoka mu muryango wa Zera yahemukaga akiba ikintu cyagombaga kurimburwa, Imana ntiyarakariye Abisirayeli bose? Akani si we wenyine wapfuye kubera icyaha cye.’” 21  Nuko abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’igice cy’umuryango wa Manase basubiza ba batware bo muri Isirayeli bayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi bati: 22  “Yehova Imana iruta izindi zose, Yehova Imana iruta izindi zose, arabizi kandi Abisirayeli bose na bo barabimenya. Niba twarabikoreye kwigomeka kuri Yehova no kumuhemukira, uyu munsi ntadukize. 23  Niba twarubatse iki gicaniro dushaka gusuzugura Yehova, cyangwa niba cyari icyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro cyangwa amaturo y’ibinyampeke cyangwa gutambiraho ibitambo bisangirwa,* Yehova abiduhanire. 24  Mu by’ukuri twubatse iki gicaniro kubera ko twari duhangayitse. Twatekerezaga ko mu gihe kizaza abana banyu bazabwira abacu bati: ‘Ni nde wabahaye uburenganzira bwo gusenga Yehova Imana ya Isirayeli?* 25  Yehova yadutandukanyije namwe abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi, ashyira Yorodani hagati yacu ngo itubere umupaka. Nta burenganzira mufite bwo gusenga Yehova.” Ibyo byatuma abana banyu babuza abacu gusenga* Yehova.’ 26  “Ni cyo cyatumye tuvuga tuti: ‘Reka tugire icyo dukora, twiyubakire igicaniro, kitari icyo gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro cyangwa ibindi bitambo, 27  ahubwo kizabe ikimenyetso hagati yacu namwe n’abazadukomokaho, ko tuzakorera Yehova tukamutambira ibitambo bitwikwa n’umuriro, ibitambo bisangirwa hamwe n’ibindi bitambo, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabwira abacu bati: “Nta burenganzira mufite bwo gusenga Yehova.”’ 28  Nuko turavuga tuti: ‘Nibaramuka batubwiye batyo, cyangwa bakabibwira abazadukomokaho, tuzabasubiza tuti: “Dore igicaniro ba sogokuru bubatse kimeze nk’icya Yehova. Ntibacyubakiye kugitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro cyangwa ibindi bitambo, ahubwo bacyubakiye kuba ikimenyetso hagati yanyu natwe.”’ 29  Ntidushobora kwigomeka kuri Yehova cyangwa ngo dusuzugure Yehova twubaka ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu kiri imbere y’ihema rye, ngo tugitambireho ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke cyangwa ibindi bitambo.” 30  Finehasi umutambyi, abatware b’Abisirayeli n’abayoboraga abantu babarirwa mu bihumbi muri Isirayeli bari kumwe na we bumvise amagambo abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’abakomoka kuri Manase bavuze, bumva nta kibazo kirimo. 31  Nuko Finehasi umuhungu wa Eleyazari umutambyi abwira abakomoka kuri Rubeni, abakomoka kuri Gadi n’abakomoka kuri Manase ati: “Uyu munsi tumenye rwose ko Yehova ari kumwe natwe, kuko mutahemukiye Yehova. Ubu mutumye Yehova adahana Abisirayeli.” 32  Nuko Finehasi umuhungu wa Eleyazari umutambyi n’abatware bari kumwe na we basiga abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi mu gihugu cy’i Gileyadi, basubira mu gihugu cy’i Kanani kubwira abandi Bisirayeli ayo magambo. 33  Ayo magambo ashimisha Abisirayeli. Nuko Abisirayeli basingiza Imana, ntibongera gutekereza gutera igihugu abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi bari batuyemo ngo bakirimbure. 34  Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi bita icyo gicaniro* izina, baravuga bati: “Ni ikimenyetso kiri hagati yacu kigaragaza ko Yehova ari Imana y’ukuri.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurya ya Yorodani.”
Cyangwa “gihumanye”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “muhuriye he na Yehova Imana ya Isirayeli?”
Cyangwa “gutinya.”
Ukurikije ibivugwa muri iyo mirongo, uko bigaragara icyo gicaniro cyiswe ikimenyetso.