Yosuwa 23:1-16

  • Yosuwa asezera ku bayobozi b’Abisirayeli (1-16)

    • Ibyo Yehova yavuze byose byarasohoye (14)

23  Nyuma y’iminsi myinshi Yehova ahaye Abisirayeli amahoro, akabakiza abanzi babo bose bari babakikije, ni ukuvuga igihe Yosuwa yari ageze mu za bukuru,  Yosuwa yahamagaye Abisirayeli bose, abakuru babo, abakuru b’imiryango yabo, abacamanza babo n’abatware babo, arababwira ati: “Dore maze gusaza cyane,  kandi rwose, mwiboneye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye ibi bihugu byose ari mwe abikoreye, kuko Yehova Imana yanyu ari we wabarwaniriraga.  Uturere two mu bihugu bisigaye n’utwo mu bihugu byose narimbuye uhereye kuri Yorodani ukagera ku Nyanja Nini* mu burengerazuba,* nabihaye imiryango yanyu ngo bibabere umurage nkoresheje ubufindo.  Yehova Imana yanyu ni we wakomeje kubirukana, abaka igihugu cyabo kugira ngo akibahe, kandi mwafashe igihugu cyabo nk’uko Yehova Imana yanyu yari yarabibasezeranyije.  Ubu rero mugomba kuba intwari cyane kugira ngo mukurikize ibintu byose byanditswe mu gitabo cy’Amategeko ya Mose, mukirinda kuyica,  mwirinda kwifatanya n’abantu basigaye bo muri ibyo bihugu. Ntimuzavuge amazina y’imana zabo, ntimuzarahire mu mazina yazo, ntimuzazikorere cyangwa ngo muzunamire.  Ahubwo muzakomeze kubera indahemuka Yehova Imana yanyu, nk’uko mwabigenje kugeza ubu.  Yehova na we azabirukanira ibihugu bikomeye kandi bifite imbaraga, kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe wabashije kubarwanya ngo abatsinde. 10  Umuntu umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi, kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira nk’uko yabibasezeranyije. 11  Ubwo rero, mukomeze kuba maso, mukunde Yehova Imana yanyu.” 12  “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu, mugashyingirana na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13  mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu. Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo, n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.” 14  “Dore ngiye gupfa,* kandi muzi neza n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose ko nta kintu na kimwe mu byiza byose Yehova Imana yanyu yabasezeranyije kitasohoye. Byose byababayeho. Nta na kimwe yavuze kitabaye. 15  Ariko nk’uko Yehova Imana yanyu yabakoreye ibintu byiza byose yari yarabasezeranyije, ni na ko Yehova azabateza ibyago* byose yavuze kandi akabarimbura mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye. 16  Nimutubahiriza isezerano mwagiranye na Yehova Imana yanyu, kandi mugakorera izindi mana mukazunamira, Yehova azabarakarira cyane, kandi muzahita murimbuka mushire mu gihugu cyiza yabahaye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga “Mediterane.”
Cyangwa “ahagana mu burengerazuba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndagiye nk’uko abo mu isi bose bagenda.”
Cyangwa “azabateza imivumo.”