Yosuwa 5:1-15

  • Abisirayeli bakebwa i Gilugali (1-9)

  • Bizihiza Pasika; manu ntiyongera kuboneka (10-12)

  • Umutware w’ingabo za Yehova (13-15)

5  Abami bose b’Abamori bo mu burengerazuba bwa Yorodani, n’abami bose b’Abanyakanani bo hafi y’inyanja, bakimara kumva ko Yehova yakamije amazi ya Yorodani, kugeza igihe Abisirayeli bari bamaze kwambuka, bagira ubwoba bwinshi bumva batashobora kurwana n’Abisirayeli.  Icyo gihe Yehova abwira Yosuwa ati: “Conga amabuye uyatyaze amere nk’ibyuma, maze ukebe* Abisirayeli b’igitsina gabo.”  Nuko igihe bari i Gibeyati-haraloti,* Yosuwa aconga amabuye arayatyaza amera nk’ibyuma, akeba Abisirayeli b’igitsina gabo.  Icyatumye Yosuwa abakeba ni uko abantu b’igitsina gabo bose bavuye muri Egiputa, ni ukuvuga abagabo bose bari bafite imyaka yo kujya mu gisirikare, bari barapfiriye mu butayu, igihe bavaga muri Egiputa.  Abantu bose bari baravuye muri Egiputa bari barakebwe, ariko abantu bose bavukiye mu butayu igihe bari mu nzira bava muri Egiputa ntibari barakebwe.  Abisirayeli bamaze imyaka 40 bagenda mu butayu, kugeza aho abagabo bose bari bafite imyaka yo kujya mu gisirikare bari baravuye muri Egiputa bapfiriye, kubera ko batumviye Yehova. Yehova yari yarabarahiriye ko atari kwemera ko babona igihugu gitemba amata n’ubuki, igihugu Yehova yari yararahiriye abo bakomokaho ko azaduha.  Ubwo rero, yabasimbuje abahungu babo. Abo ni bo Yosuwa yakebye, kuko batari barigeze bakebwa. Ntibari barakebwe igihe bari mu rugendo.  Abagabo bose bamaze gukebwa, bagumye aho bari bari mu nkambi, kugeza igihe bakiriye.  Yehova abwira Yosuwa ati: “Kuva uyu munsi, Abanyegiputa ntibazongera kubasuzugura.”* Nuko aho hantu bahita Gilugali* kugeza n’uyu munsi. 10  Abisirayeli baguma mu nkambi yabo i Gilugali. Hanyuma ku mugoroba wo ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere, bizihiza Pasika bari mu bibaya by’i Yeriko bimeze nk’ubutayu. 11  Nuko ku munsi wakurikiye Pasika batangira kurya ibyeze muri icyo gihugu. Kuri uwo munsi bariye imigati itarimo umusemburo n’impeke zokeje. 12  Uhereye ku munsi baririyeho ibyeze mu gihugu, manu ntiyongeye kuboneka. Abisirayeli ntibongeye kubona manu ahubwo muri uwo mwaka batangiye kurya ibyeze mu gihugu cy’i Kanani. 13  Igihe Yosuwa yari hafi y’i Yeriko, yubuye amaso abona umugabo wari uhagaze imbere ye, afashe inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati: “Uri kumwe natwe cyangwa uri kumwe n’abanzi bacu?” 14  Aramusubiza ati: “Oya, ahubwo ndi umutware* w’ingabo za Yehova.” Yosuwa abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi kugira ngo amwereke ko amwubashye, aramubaza ati: “Nyakubahwa, niba hari icyo ushaka kumbwira nguteze amatwi.” 15  Uwo mutware w’ingabo za Yehova abwira Yosuwa ati: “Kuramo izo nkweto wambaye kuko aho hantu uhagaze ari ahera!” Nuko Yosuwa ahita azikuramo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wongere ukebe Abisirayeli ku nshuro ya kabiri.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bisobanura “umusozi w’uduhu bakebye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uyu munsi mbakuyeho agasuzuguro k’Abanyegiputa.”
Bisobanura “gukuraho.”
Cyangwa “umukuru.”