Yosuwa 8:1-35

  • Yosuwa atega ingabo zo muri Ayi (1-13)

  • Ayi ifatwa (14-29)

  • Amategeko asomerwa ku Musozi wa Ebali (30-35)

8  Hanyuma Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntugire ubwoba. Fata abasirikare bawe bose, utere Ayi. Dore umwami wa Ayi, abasirikare be, umujyi we n’igihugu cye, biri mu maboko yawe.  Uzagenze Ayi n’umwami wayo nk’uko wagenje Yeriko n’umwami wayo. Icyakora ibintu n’amatungo muzasangayo muzabyijyanire. Uzafate abasirikare bagende bihishe inyuma y’umujyi.”  Yosuwa n’abasirikare bose batera Ayi. Yosuwa atoranya abasirikare b’intwari 30.000 abohereza nijoro.  Arabategeka ati: “Nimugende mwihishe inyuma y’umujyi, ntimujye kure yawo, kandi mwese mube mwiteguye.  Njye n’abasirikare bose turi kumwe turegera umujyi, nibasohoka baje kuturwanya nka mbere, tubahunge.  Nibadukurikira bibwira ko tubahunze nka mbere, tuzabahunga tubageze kure y’umujyi.  Muzahite muva aho mwari mwihishe, mufate uwo mujyi kuko Yehova Imana yanyu azawubaha.  Nimumara gufata uwo mujyi muzahite muwutwika. Muzakore ibyo Yehova yavuze. Iryo ni ryo tegeko mbahaye.”  Nuko Yosuwa arabohereza bajya aho bagombaga kwihisha. Bagumye hagati ya Beteli na Ayi, ni ukuvuga mu burengerazuba bwa Ayi, naho Yosuwa arara hamwe n’abandi basirikare. 10  Hanyuma Yosuwa abyuka kare mu gitondo agenzura* abasirikare, maze we n’abakuru b’Abisirayeli bajyana n’abo basirikare gutera Ayi. 11  Abasirikare bose bari kumwe na we barazamuka bajya ahantu barebaga neza uwo mujyi. Bakambika mu majyaruguru ya Ayi, hagati y’aho bari bari na Ayi harimo ikibaya. 12  Icyo gihe Yosuwa yari yafashe abasirikare nka 5.000 ngo bajye gutegera hagati ya Beteli na Ayi, ni ukuvuga mu burengerazuba bw’uwo mujyi. 13  Abenshi mu basirikare bakambika mu majyaruguru y’umujyi, abandi bakambika mu burengerazuba bwawo. Iryo joro Yosuwa yagiye hagati muri cya kibaya. 14  Umwami wa Ayi akimara kubibona, we n’ingabo ze basohoka mu mujyi kare mu gitondo bihuta, kugira ngo bajye kurwanira n’ingabo z’Abisirayeli ahitegeye ikibaya cyo mu butayu. Ariko ntiyari azi ko inyuma y’umujyi, hari abandi basirikare babateze. 15  Abasirikare bo muri Ayi baje kubarwanya, Yosuwa n’Abisirayeli bose bahunga bagana mu butayu. 16  Nuko bahamagara abagabo bose bo muri uwo mujyi kugira ngo babakurikire. Bakurikiye Yosuwa bagera kure cyane y’umujyi. 17  Abagabo bose bakurikiye Abisirayeli, ntihagira n’umwe usigara muri Ayi n’i Beteli. Basize inzugi z’umujyi zirangaye, maze bakurikira Abisirayeli. 18  Yehova abwira Yosuwa ati: “Tunga umujyi wa Ayi icumu ufashe mu ntoki, kuko ngiye kuwuguha.” Nuko Yosuwa atunga uwo mujyi icumu yari afashe. 19  Yosuwa akimara kurambura ukuboko, ba basirikare bahita bava aho bari bihishe, bariruka bajya mu mujyi, barawufata, nuko bahita bawutwika. 20  Abasirikare bo muri Ayi barebye inyuma babona umwotsi mu mujyi wazamutse mu kirere, bashaka guhunga, ariko babura aho bahungira. Nuko Abisirayeli bari bahunze bagana mu butayu bahindukirana abari babakurikiye. 21  Yosuwa n’Abisirayeli bose babonye ko muri uwo mujyi harimo hazamuka umwotsi, bamenya ko abari bihishe bawufashe, bahindukirana abasirikare bo muri Ayi. 22  Abari bafashe umujyi barasohoka baza guhura n’Abisirayeli bagenzi babo, bagota abasirikare bo muri Ayi babaturutse impande zose, barabica, ntihagira n’umwe usigara. 23  Bafata umwami wa Ayi ari muzima, bamuzanira Yosuwa. 24  Abisirayeli bamaze kwicira mu butayu abaturage bose bo muri Ayi bari babakurikiye babicishije inkota, bose basubira muri Ayi bicisha inkota abari basigayeyo. 25  Uwo munsi hapfuye abagabo n’abagore 12.000, ni ukuvuga abaturage bose bo muri Ayi. 26  Yosuwa ntiyigeze amanura kwa kuboko kwari gufashe icumu yari yatunze Ayi, kugeza igihe yari amaze kwica abaturage bose bo muri uwo mujyi. 27  Icyakora, Abisirayeli batwaye amatungo n’ibindi bintu byo muri uwo mujyi, nk’uko Yehova yari yabitegetse Yosuwa. 28  Yosuwa yatwitse Ayi, ku buryo hakomeje kuba ikirundo cy’amabuye kugeza n’uyu munsi. 29  Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa, kugeza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga, Yosuwa ategeka ko bawumanura kuri icyo giti. Hanyuma bawujugunya ku marembo y’umujyi, bawurundaho ikirundo kinini cy’amabuye kandi n’ubu kiracyahari. 30  Icyo gihe ni bwo Yosuwa yubakiye Yehova Imana ya Isirayeli igicaniro ku Musozi wa Ebali, 31  nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabitegetse Abisirayeli, bikaba byanditse no mu gitabo cy’Amategeko ya Mose ngo: “Uzubakishe igicaniro amabuye atarigeze acongwa.” Nuko bagitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro bigenewe Yehova, n’ibitambo bisangirwa.* 32  Yandukura kuri ayo mabuye Amategeko Mose yari yarandikiye imbere y’Abisirayeli. 33  Abisirayeli bose, abakuru babo, abatware n’abacamanza babo bari bahagaze ku mpande zombi z’Isanduku, imbere y’abatambyi b’Abalewi bari bahetse Isanduku y’isezerano rya Yehova. Aho hari hateraniye Abisirayeli n’abanyamahanga. Bari bigabanyijemo amatsinda abiri, itsinda rimwe rihagaze imbere y’Umusozi wa Gerizimu, irindi rihagaze imbere y’Umusozi wa Ebali, (nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabibategetse,) kugira ngo Abisirayeli bahabwe umugisha. 34  Ibyo birangiye asoma mu ijwi ryumvikana Amategeko yose, ni ukuvuga imigisha Imana yari kubaha n’ibyago yari kubateza nk’uko byari byanditswe muri icyo gitabo cy’Amategeko. 35  Ibyo Mose yategetse byose, Yosuwa yabisomeye Abisirayeli bose mu ijwi ryumvikana, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bari kumwe na bo.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahuriza hamwe.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagendanaga na bo.”