Yoweli 2:1-32

  • Umunsi wa Yehova n’ingabo ze zikomeye (1-11)

  • Abantu basabwa kugarukira Yehova (12-17)

    • “Nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri” (13)

  • Yehova asubiza abantu be (18-32)

    • ‘Nzabasukaho umwuka wera’ (28)

    • Nzakorera ibitangaza mu ijuru no ku isi (30)

    • Uzatabaza Yehova mu izina rye kandi akamwiringira azakizwa (32)

2  “Nimuvugirize ihembe i Siyoni mwa bantu mwe,+Nimuvugirize urusaku rw’intambara ku musozi wanjye wera. Abatuye igihugu bose nibagire ubwoba bwinshi,Kuko umunsi wa Yehova uje+ kandi wegereje cyane!   Ni umunsi w’umwijima mwinshi cyane.+ Ni umunsi w’ibicu n’umwijima uteye ubwoba.+ Umeze nk’umucyo wo mu gitondo cya kare ukwirakwira ku misozi. “Dore abantu benshi kandi bafite imbaraga.+ Nta bandi nka bo bigeze kubaho,Kandi nyuma yabo nta bandi nka bo bazongera kubaho,Uko ibihe bigenda bisimburana.   Imbere yabo hari umuriro mwinshi,N’inyuma yabo hakaba umuriro utwika.+ Imbere yabo hari igihugu kimeze nk’ubusitani bwa Edeni.+ Inyuma yabo hasigara ubutayu,Kandi nta cyo basiga.   Basa n’amafarashi,Kandi biruka nk’amafarashi y’intambara.+   Basimbuka hejuru ku misozi bafite urusaku nk’urw’amagare y’intambara,+Nk’urw’umuriro ugurumana utwika ibikenyeri. Bameze nk’abanyambaraga biteguye urugamba.+   Bazatuma abantu bafatwa n’umubabaro mwinshi. Abantu bose bazahangayika.   Batera bameze nk’abarwanyi b’abanyambaraga. Burira urukuta nk’abarwanyi,Buri wese akagenda areba imbere ye,Nta guca ku ruhande.   Ntibabyigana. Bagenda bafite imbaraga nyinshi. Iyo hagize abaraswa bakagwa,Abandi barakomeza.   Bagera mu mujyi mu buryo butunguranye. Biruka ku rukuta. Burira amazu. Binjirira mu madirishya nk’abajura. 10  Imbere yabo igihugu kirahungabana, ijuru rigatigita,Izuba n’ukwezi bikijima,+Urumuri rw’inyenyeri na rwo ntirwongere kuboneka. 11  Yehova azarangururira ijwi imbere y’ingabo ze,+ kuko ari nyinshi cyane.+ Ukora ibihuje n’ijambo Rye ni umunyambaraga. Umunsi wa Yehova urakomeye kandi uteye ubwoba cyane.+ Ni nde ushobora kuzawurokoka?”+ 12  Yehova aravuze ati: “N’ubu nimungarukire n’umutima wanyu wose,+Mwigomwe kurya no kunywa,+ murire kandi mugire agahinda kenshi. 13  Aho guca imyenda yanyu gusa,+Ahubwo nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu,Kuko agira impuhwe n’imbabazi, atinda kurakara+ kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+ Azisubiraho, areke guteza ibyago abantu be. 14  Ni nde wamenya niba atazisubiraho+Maze akabaha umugisha uhagije,Bityo mukabona ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi mutura Yehova Imana yanyu? 15  Nimuvugirize ihembe i Siyoni mwa bantu mwe! Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya. Nimutumize ikoraniro ryihariye.+ 16  Nimuhurize hamwe abantu. Nimweze* iteraniro.+ Nimuhurize hamwe abasaza. Nimuhurize hamwe abana bato n’abakiri ku ibere.+ Umukwe nasohoke ave mu cyumba n’umugeni ave mu cyumba cye. 17  Abatambyi bakorera Yehova nibarire,Baririre hagati y’ibaraza n’igicaniro,+ bavuga bati: ‘Yehova, babarira abantu bawe. Ntutume umurage wawe uvugwa nabi,Ngo abantu bawe bategekwe n’abantu bo mu bindi bihugu. Kuki wakwemera ko abantu bo mu bindi bihugu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”’+ 18  Yehova azarinda igihugu cye abigiranye umwete,Kandi azagirira impuhwe abantu be.+ 19  Yehova azasubiza abantu be ati: ‘Dore mboherereje ibinyampeke, divayi n’amavuta,Kandi muzabirya muhage.+ Sinzongera gutuma muvugwa nabi mu bindi bihugu.+ 20  Ingabo zo mu majyaruguru nzazishyira kure yanyu,Nzitatanyirize mu gihugu kitagira amazi no mu butayu,Iz’imbere zigende zerekeye ku nyanja yo mu burasirazuba,Naho iz’inyuma zigende zerekeye ku nyanja yo mu burengerazuba. Umunuko wazo uzazamuka,Impumuro yazo mbi izakomeza kuzamuka.+ Imana izakora ibintu bikomeye.’ 21  Wa gihugu we ntugire ubwoba. Ishime unezerwe, kuko Yehova azakora ibintu bikomeye. 22  Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, ntimugire ubwoba,Kuko inzuri* zo mu butayu zizatoha.+ Ibiti bizera imbuto uko bikwiriye.+ Igiti cy’umutini n’icy’umuzabibu na byo bizera imbuto uko bikwiriye.+ 23  Mwa bana ba Siyoni mwe, nimwishimire Yehova Imana yanyu munezerwe,+Kuko azabaha imvura y’umuhindo* mu rugero rukwiriye. Azabagushiriza imvura nyinshi,Imvura y’umuhindo n’iy’itumba* nk’uko byahoze.+ 24  Imbuga bahuriraho imyaka izuzura ibinyampeke,Imivure yuzure divayi n’amavuta.+ 25  Ibyo ingabo zanjye zikomeye nabateje+ zariye muri ya myaka,Ari zo: Inzige, isenene, ibihore,N’utundi dusimba, nzabibishyura. 26  Rwose muzarya muhage+Kandi muzasingiza izina rya Yehova Imana yanyu,+Yabakoreye ibintu bitangaje. Abantu banjye ntibazongera gukorwa n’isoni.+ 27  Muzamenya ko ndi hagati mu Bisirayeli,+Kandi ko ndi Yehova Imana yanyu,+ ko nta yindi ibaho. Abantu banjye ntibazongera gukorwa n’isoni. 28  Nyuma yaho, nzasuka umwuka wanjye wera+ ku bantu b’ingeri zose,Kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura,Abasaza banyu bazabona iyerekwa mu nzozi,N’abasore banyu bazerekwa.+ 29  Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjyeMuri iyo minsi nzabaha umwuka wanjye wera. 30  Nzakorera ibitangaza mu ijuru, nkorere n’ibitangaza ku isi,Nkoresheje amaraso, umuriro n’umwotsi.+ 31  Izuba rizijima n’ukwezi kube umutuku nk’amaraso,+Mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba uza.+ 32  Icyo gihe umuntu wese uzatabaza Yehova akoresheje izina rye* kandi akamwiringira azakizwa.+ Ku Musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu hazaba abarokotse+ nk’uko Yehova yabivuze. Abo ni bo Yehova azaba yahamagaye kugira ngo abarokore.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Ni imvura yatangiraga kugwa mu kwa cumi hagati. Reba Umugereka wa B15.
Ni imvura yatangiraga kugwa mu kwa kane hagati. Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “uziringira Yehova.”