Yoweli 3:1-21

  • Yehova acira urubanza ibihugu byose (1-17)

    • Ikibaya cya Yehoshafati (2, 12)

    • Ikibaya cy’imanza (14)

    • Yehova azabera Abisirayeli nk’inzu y’umutamenwa bahungiramo (16)

  • Yehova aha umugisha abantu be (18-21)

3  “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,Nzagarura imfungwa zo mu Buyuda no muri Yerusalemu.+   Nzahuriza ibihugu byoseMu Kibaya cya Yehoshafati. Aho ni ho nzacira urubanza abantu banjye,+Ari bo Bisirayeli, bakaba n’umutungo wanjye,Kuko babatatanyirije mu bindi bihugu,Bakigabanya igihugu cyanjye.+   Bakoreye ubufindo* ku bantu banjye.+ Umwana w’umuhungu bamuguranaga indaya,N’uw’umukobwa bakamugurana divayi ngo binywere.   Baturage b’i Tiro n’i Sidoni, namwe baturage mutuye mu turere two mu Bufilisitiya,Ni iki mundega? Ese hari ikintu kibi naba narabakoreye, ku buryo mwaba muri kukinyishyura? Niba ari ibyo munkoreye,Nanjye sinzatinda kubishyura. Nzahita mbakorera nk’ibyo munkoreye.+   Mwantwariye ifeza na zahabu,+Ibintu byanjye byiza by’agaciro mubijyana mu nsengero zanyu.   Abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mwabagurishije ku Bagiriki,+Kugira ngo bajyanwe kure y’igihugu cyabo.   Ubu ngiye kubavana aho mwabagurishije,+Kandi ibibi mwakoze namwe nzabibishyura.   Abahungu banyu n’abakobwa banyu nzabagurisha ku bantu bo mu Buyuda,+Na bo babagurishe ku bantu bo mu gihugu cya kure,Ari bo bantu b’i Sheba. Uko ni ko Yehova avuze.   Nimutangaze ibi bikurikira mu bindi bihugu:+ ‘Nimutegure intambara! Muhagurutse abanyambaraga! Nibigire hafi! Ingabo zose nizize!+ 10  Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota n’ibikoresho byanyu by’ubuhinzi* mubicuremo amacumu. Ufite intege nke navuge ati: “Ndi umunyambaraga.” 11  Mwa bihugu byo hafi mwe, nimuze mutange ubufasha. Nimuhurire hamwe!’”+ Yehova, zana abanyambaraga bawe bahurire aho hantu. 12  Ibihugu nibize mu Kibaya cya Yehoshafati,Kuko ari ho nzicara ngacira imanza ibyo bihugu.+ 13  Nimufate umuhoro musarure ibisarurwa kuko byeze. Nimumanuke muze kuko aho bengera divayi huzuye.+ Umuvure uruzuye cyane, kuko ibikorwa bibi byo muri ibyo bihugu byabaye byinshi. 14  Dore abantu benshi cyane bari mu kibaya cy’imanza,Kuko umunsi wa Yehova wegereje, kandi uzabera mu kibaya cy’imanza.+ 15  Izuba n’ukwezi bizijima,Urumuri rw’inyenyeri na rwo ntiruzaboneka. 16  Yehova azavugira i Siyoni ijwi rimeze nk’iry’intare itontoma.* Azarangururira ijwi rye i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita,Ariko Yehova azabera abantu be ubuhungiro,+Abere Abisirayeli nk’inzu y’umutamenwa bahungiramo. 17  Muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu kandi ko ntuye i Siyoni ku musozi wanjye wera.+ Yerusalemu izaba ahantu hera,+Kandi nta munyamahanga uzongera kuyinyuramo.+ 18  Kuri uwo munsi divayi nshya izaba ari nyinshi ku misozi+N’amata abe menshi ku dusozi,Kandi amazi azatemba mu migezi yose yo mu Buyuda. Mu nzu ya Yehova hazaturuka isoko y’amazi,+Yuhire Ikibaya cy’ibiti byo mu bwoko bw’umunyinya. 19  Egiputa izahinduka amatongo,+Edomu ihinduke ahantu hadatuwe,+Kubera ko bakoreye urugomo Abayuda+Kandi bakica abantu b’inzirakarengane bo gihugu cy’u Buyuda.+ 20  Icyakora u Buyuda buzakomeza guturwa,Yerusalemu na yo ikomeze guturwa kugeza iteka ryose.+ 21  Nzabababarira ibyaha bakoze byo kwica abantu b’inzirakarengane.+ Njyewe Yehova nzatura i Siyoni.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ibikoresho bivugwa aha ni “impabuzo.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.