Zaburi 1:1-6
1 Umuntu ugira ibyishimo ni udakurikiza inama z’ababi,Ntiyifatanye n’abanyabyaha,+Kandi ntagire incuti zinenga abakora ibyiza.+
2 Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,+Kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho.*+
3 Uwo azamera nk’igiti cyatewe hafi y’amazi,Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo.
Amababi yacyo ntiyuma,Kandi ibyo akora byose bizamugendekera neza.+
4 Ariko ababi bo ntibameze batyo,Ahubwo bameze nk’umurama* utwarwa n’umuyaga.
5 Ni yo mpamvu ababi bazacirwa urubanza bagahanwa,+Kandi abanyabyaha ntibazakomeza kuba ahantu abakiranutsi bateraniye.+
6 Kuko Yehova azi ibikorwa by’abakiranutsi,+Ariko ababi bo bazarimbuka n’ibikorwa byabo bikurweho.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akayasoma mu ijwi ryo hasi.”
^ Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.