Zaburi 107:1-43
107 Mushimire Yehova kuko ari mwiza.+
Urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
2 Abo Yehova yacunguye nibavuge batyo,Abo yakijije akabakura mu maboko y’umwanzi,+
3 Abo yakoranyirije hamwe abavanye mu bihugu binyuranye.+
Yabavanye iburasirazuba n’iburengerazuba,Abavana mu majyaruguru no mu majyepfo.+
4 Bazerereye mu butayu, bazerera ahadatuwe,Ntibabona inzira ibageza mu mujyi wo guturamo.
5 Barashonje kandi bagira inyota,Bacika intege, imbaraga zirabashirana.
6 Bakomeje gutakambira Yehova muri ibyo bibazo byose,+Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.+
7 Yabanyujije mu nzira ikwiriye,+Kugira ngo bagere mu mujyi bari kuzabamo.+
8 Abantu nibashimire Yehova+ kubera urukundo rwe rudahemuka,N’imirimo itangaje yakoreye abantu.+
9 Abari bafite inyota yabahaye amazi yo kunywa,Kandi abari bashonje abaha ibyokurya barahaga.+
10 Hari bamwe bari mu mwijima mwinshi cyane,Bafungishijwe iminyururu kandi bababazwa,
11 Kubera ko batumviye ibyo Imana yavuze,Kandi ntibakore ibyo Isumbabyose ishaka.+
12 Yemeye ko bahura n’imibabaro kugira ngo ibacishe bugufi.+
Barasitaye ntihagira n’umwe ubatabara.
13 Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova,Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.
14 Yabakuye mu mwijima mwinshi cyane,Acagagura iminyururu yari ibaziritse.+
15 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,+N’imirimo itangaje yakoreye abantu.
16 Yamenaguye inzugi z’umuringa,Kandi avunagura ibyuma bakingisha.+
17 Bari abantu batagira ubwenge,+Kandi bagezweho n’imibabaro bitewe n’ibyaha byabo.+
18 Bazinutswe ibyokurya byose,Kandi bendaga gupfa.
19 Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova,Na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite.
20 Yatanze itegeko arabakiza.+
Yarabakijije kugira ngo badapfa.
21 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,N’ibikorwa bitangaje yakoreye abantu.
22 Nibamutambire ibitambo byo gushimira,+Kandi bamamaze imirimo ye barangurura amajwi y’ibyishimo.
23 Abakora ingendo mu nyanja bari mu mato,Bakorera ubucuruzi mu mazi magari,+
24 Babonye ibyo Yehova yakoze,Babona n’ibintu byiza yaremye biri mu nyanja.+
25 Babonye ukuntu avuga ijambo rimwe agatuma haza umuyaga ukaze,+Ukazamura imiraba* y’inyanja.
26 Iyo miraba irabazamura ikabageza mu kirere,Bakamanuka bakagera hasi cyane.
Bariheba kubera ko baba bugarijwe n’akaga.
27 Barazungera kandi bakadandabirana nk’abasinzi,Ubuhanga bwabo bwose ntibugire icyo bubamarira.+
28 Iyo bageze muri ibyo bibazo batakambira Yehova,+Na we akabakiza, akabakura muri ibyo byago.
29 Acecekesha uwo muyaga mwinshi cyane,Maze imiraba y’inyanja igatuza.+
30 Bishimira ko habonetse umutuzo,Maze na bo akabajyana ahantu heza ku nkombe.
31 Abantu nibashimire Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka,N’ibikorwa bitangaje yakoreye abantu.+
32 Bamushimire bari aho abantu benshi bateraniye,+Bamusingize bari aho abakuru bateraniye.
33 Ahindura inzuzi ubutayu,N’amasoko y’amazi akayahindura ubutaka bwumye.+
34 Igihugu cyera cyane agihindura ubutaka bw’umunyu,+Bitewe n’ububi bw’abagituye.
35 Ubutayu abuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo,N’ubutaka butagira amazi akabuhindura amasoko y’amazi.+
36 Aho ni ho atuza abashonje,+Kugira ngo bahahindure umujyi wo guturamo.+
37 Batera imbuto mu mirima kandi bagatera imizabibu,+Kugira ngo babone umusaruro mwinshi.+
38 Abaha umugisha maze bakaba benshi cyane,Kandi ntiyemera ko amatungo yabo aba make.+
39 Ariko bongera kuba bake maze bagacishwa bugufi,Bitewe no gukandamizwa hamwe n’ibyago n’agahinda.
40 Atuma abanyacyubahiro basuzugurwa,Agatuma bazerera ahantu hadatuwe kandi hataba inzira.+
41 Ariko abakene abarinda gukandamizwa,+Agatuma abagize imiryango yabo baba benshi nk’imikumbi.
42 Abakiranutsi barabireba bakishima,+Ariko abakiranirwa bose babura icyo bavuga.+
43 Umuntu w’umunyabwenge azazirikana ibyo bintu,+Kandi yite ku bikorwa bya Yehova bigaragaza urukundo rudahemuka.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.