Zaburi 11:1-7
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
11 Yehova ni we nahungiyeho.+
Mutinyuka mute kumbwira muti:
“Hungira ku musozi nk’inyoni!
2 Ababi bagonda umuheto,Bakawushyiramo umwambi,Kugira ngo barasire mu mwijima abantu bafite imitima itunganye.
3 Nta butabera buriho kandi abantu ntibubaha amategeko.
None se umukiranutsi yakora iki?”
4 Yehova ari mu rusengero rwe rwera.+
Intebe y’ubwami ya Yehova iri mu ijuru.+
Amaso ye arareba. Amaso ye aritegereza akagenzura abantu.+
5 Yehova agenzura umukiranutsi n’umuntu mubi.+
Yanga umuntu wese ukunda urugomo.+
6 Ababi azabagushaho ibyago,* umuriro, amazuku*+N’umuyaga utwika. Ibyo ni byo bizabageraho.
7 Yehova arakiranuka+ kandi akunda ibikorwa bikiranuka.+
Abakiranutsi ni bo azishimira.*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Amakara yaka.”
^ Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
^ Cyangwa “ni bo bazabona mu maso he.”