Zaburi 110:1-7
Indirimbo ya Dawidi.
110 Yehova yabwiye Umwami wanjye ati:
“Icara iburyo bwanjye,+Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”+
2 Yehova azatuma utegeka kuva i Siyoni kugeza no mu tundi duce.
Azakubwira ati: “Tegeka uri hagati y’abanzi bawe.”+
3 Abantu bawe bazitanga ku bushake,Ku munsi uzayobora ingabo zawe ku rugamba.
Ufite abakiri bato benshi bakora ibikorwa byiza kandi bameze nk’ikime cyo mu gitondo cya kare.
4 Yehova yararahiye kandi ntazisubiraho.
Yaravuze ati: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki,+Kandi uzaba umutambyi iteka ryose!”+
5 Yehova ari iburyo bwawe.+
Azajanjagura abami ku munsi w’uburakari bwe.+
6 Azacira urubanza abantu bo ku isi hose,+Kandi igihugu azacyuzuzamo imirambo.+
Azamenagura umuyobozi w’igihugu kinini.*
7 Azanywa amazi y’umugezi wo hafi y’inzira.
Ni yo mpamvu azatsinda.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “isi yose.”