Zaburi 113:1-9
113 Nimusingize Yah!*
Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize.
Nimusingize izina rya Yehova.
2 Izina rya Yehova nirisingizwe,Uhereye none kugeza iteka ryose.+
3 Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa,Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.+
4 Yehova ari hejuru, asumba isi yose.+
Afite icyubahiro cyinshi gisumba icy’ijuru.+
5 Ni nde umeze nka Yehova Imana yacu,+We utuye* hejuru cyane?
6 Arunama kugira ngo arebe ijuru n’isi.+
7 Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu.
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,*+
8 Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,Abakomeye bo mu bantu be.
9 Atuma umugore utabyara agira abana,+Akaba umubyeyi wishimye.
Nimusingize Yah!
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “wicaye ku ntebe y’ubwami.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Amukuye mu birundo by’imyanda.”